Month: <span>July 2013</span>

VIVA Supermarket i Kigali urugero rwiza rw’abakora 24/24h

Viva Supermarket isoko rishya riherereye mu mujyi wa Kigali i Remera imbere ya Gare ahitwa mu Giporoso, ni hamwe mu hantu hashya h’intangarugero mu gutanga serivisi nziza ku bahagana, by’umwihariko bakakirwa amasaha 24 kuri 24. Si henshi mu mujyi wa Kigali hari uyu mwihariko wo guha serivisi abakiliya amasaha yose y’umunsi. I Remera nta handi […]Irambuye

Ikiciro cya kabiri cy’amasomo y’abasirikare bakuru cyatangijwe

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Nyakanga 2013 ishuri rya gisirikare “Rwanda Defence Force Command and Staff College” rya Nyakinama ryatangiye kwigisha abasirikare bakuru amasomo ajyanye n’umwuga mubya gisirikare  (Rwanda Defense Force Senior Command and staff Course – intake two), ku nshuro ya kabiri. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’intara y’Amajyaruguru […]Irambuye

Umushumba wa Kiliziya gatolika aragaya abantu badaha akazi urubyiruko

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika Papa Francisco mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Brezile agiye kumaramo icyumweru ari na rwo rugendo rwe rwa mbere kuva yasimbura Papa Benedigito wa XV,  yavuze ku kibazo kimaze igihe kirekire cyo kuba urubyiruko rwinshi rutagira akazi.   Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mbere yo gutangira urugendo yerekeza mu Mujyi wa Rio de Janeiro, Papa […]Irambuye

Uko Bralirwa yakiriye kuba Bulldogg yararirimbye Likeri na Divayo bari

Mu gitaramo cya nyuma cyo mu Ntara cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star giherutse kubera i Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize, umuraperi Bulldogg yaririmbye indirimbo ye yitwa “Likeri na Divayi”, abantu bamwe bibaza niba atari ikibazo kwamamaza izindi nzoga kandi bari muri gahunda yo kwamamaza Primus ariko Bralirwa ngo nta kibazo, ikibi ni uko […]Irambuye

Burundi : Cholera yahitanye abantu 17

Bujumbura – Kuri uyu wa 22 nyakanga byatangajwe ko icyorezo cya chorela kitaherukaga mu Burundi cyagarukanye ingufu gihitana abantu 17 mu mezi arindwi gusa nk’uko agashami gashinzwe ubuzima kabitangarije ibiro ntaramakuru AFP. Iki cyorezo cyabanje kwibasira uduce duherereye mu majyaruguru ya Bujumbura, nticyahagarariye aho cyakomeje kugeza aho gikwirakwije abatuye intara y’uburengerazuba bw’amajyaruguru. Umuyobozi mukuru w’ikigo […]Irambuye

France : Hermans Muvunyi yagukanye umudari wa Zahabu i Lyon

Muvunyi Hermans, mu marushanwa y’abamugaye ya IPC Athletics World Championships i Lyon mu Ubufaransa kuri uyu wa 22 Nyakanga yegukanye umudari wa zahabu. Uyu musore yasize abandi bantu 10 basiganwaga mu itsinda T46 kuri ‘final’ ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 22 Nyakanga. Muvunyi yasize abandi basiganwaga nka Nouioua (Algeria), Alex Pires (Brazil), Omar […]Irambuye

U Rwanda rwizeye ko DRC izabona amahoro bidatinze

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo aratangaza ko bidatinze Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo izabona amahoro arambye, umutekano ndetse n’ ubutwererane mu karere bugasugira. Mushikiwabo yabitangaje ibi mu gihe ateganijwe kuzatanga ikiganiro mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye tariki ya 25 Nyakanga i New York. Aho azaba asobanura uruhare r’u Rwanda mu kugarura amahoro […]Irambuye

Leta na GigaWatt Global basinye amasezerano yo kuzana Megawatt 8,5

Rwanda – Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Ministeri y’ibikorwa remezo (MININFRA) ku bufatanye na RDB kuri uyu wa 22 Nyakanga basinye amasezerano na Giga Watt Global Rwanda Limited yo kuzana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba angana na Megawatt 8.5 Muri iki gihe Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe no kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu kuko ibikorwa bikenera […]Irambuye

Abakinnyi bazakina imikino ya zone ya 5 bashyizwe ku mugaragaro

Umutoza w’ikipe  y’igihugu ya volleyball, Paul Bitok yatangaje urutonde rw’abakinnyi 12  muri 15 bari bamaze iminsi bakora imyitozo, aba bakinnyi bakaba aribo bazakina imikino y’amajonjora ya Zone V mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’isi. Kuwa kane tariki ya 25 ni bwo imikino igomba gutangira i Kigali. Ikipe y’u Rwanda mu mukino ufungura ikazakina na Misiri […]Irambuye

The Blessing Family yateguye igitaramo cyo kubyina kirimo udushya

Umuryango The blessing family ugizwe n’abahungu n’abakobwa b’abakirisitu babyina indirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana, wateguye igitaramo ngarukamwaka ku nshuro ya kabiri, kizabera ku gicumbi cy’Umuco kuri stade i Remera, bavuga ko kizaba kirimo udushya twinshi bafatanyije n’abahanzi batandukanye. Umuyobozi wa The Blessing Family, Semunyana Octave mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko iki gitaramo bateguye kigamije guhimbaza […]Irambuye

en_USEnglish