Month: <span>May 2013</span>

Ku nshuro ya kabiri Talentum izanye impinduka

Nyuma y’uko habonetse umuterankunga ugiye gushyigikira irushanwa rishakisha kandi rikazamura impano z’Abanyarwanda bafite impano yo kuririmba, ariko baba barabuze ubushobozi n’inzira yo kuzamukiramo, rizwi ku izina rya “Talentum”, ubuyobozi buritegura buravuga ko iri rushanwa rigiye kongera kuba ku ncuro ya kabiri rizanyemo impinduka. Rurangwa Gaston uri mu bategura banatangije iri rushanwa, yatangaje ko kuri iyi […]Irambuye

Mutsindashyaka yatangiye imirimo aherutse gushingwa

Mutsindashyaka Theoneste, wahoze ari Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, kuri uyu wa kabiri yatangiye imirimo mishya aherutse gushingwa yo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango RECSA. Mutsindashyaka uherutse guhabwa uyu mwanya bikemezwa n’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 24 Mata 2013, yatangiye imirimo ye y’igihembwe cya mbere kigizwe n’imyaka ine. Ibi rero byatumye kuwa 30 Mata 2013 […]Irambuye

Uganda: Abavandimwe babiri bakatiwe igifungo cy'imyaka 40

Urukiko rukuru rwa Masaka ho mu gihugu cya Uganda rwakatiye igihano cyo gufungwa imyaka 40 abavandimwe babiri bahamwe n’icyaha cyo kwica mwishywa wabo bamuziza ko yabibye inka. Godfrey Mutatiina w’imyaka 34 y’amavuko na mukuru we James Musheija w’imyaka 53 bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 40 kubera guhamwa n’icyaha cyo kwivugana Frank Mutabazi w’imyaka 25 y’amavuko […]Irambuye

2023: bazajyana abantu kuri Mars nta kugaruka!! Urabishaka??

Urifuza kujya ku mubumbe wa Mars?! Iyandikishe ku bazakora urwo rugendo nta kugaruka (one-way trip). Mu Ubuholandi bari kwandika abo bantu babyifuza bakazahaguruka mu myaka 10 iri imbere. Ibisabwa ni ukuba ufite ubuzima bwiza, kuba ufite ubumenyi mukwirwanaho, kuba urengeje imyaka 18, no kuba uzi icyongereza kigereranyije. Kompanyi yitwa Mars One itagamije inyungu niyo kwandika […]Irambuye

Umukinnyi muri Sweden yepfiriye mu buriri bwe

Ubusanzwe abakora siporo zitandukanye urupfu rw’ikirago ntibahura narwo, mu gihe abakinnyi barwara indwara y’umutima ubundi ibatsinda mu kibuga (Marc V Foé, Dominik Rupp, Piermario Morosini n’abandi benshi) Ivan Turina yiyongereye kuri urwo rutonde kuri uyu wa 2 Gicurasi mu gitondo ubwo bamusanganga mu nzu ye aryamye yapfuye. Uyu munyezamu w’ikipe ya AIK yo mu kiciro […]Irambuye

I Bujumbura hateganyijwe igitaramo kiswe ‘ Acoustic Jazz concert ‘

Aime Nyantabana usanzwe afasha umuhanzi David Nduwimana wo mu gihugu cy’u Burundi aratangaza ko kuri uyu wa gatandatu kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugeza saa mbiri n’igice muri iki gihugu hateganyijwe kuba igitaramo kiswe ‘Acoustic Jazz concert ‘. Iki gitaramo ngo kizitabirwa n’abaririmbyi baturutse mu bihugu bitandukanye harimo Hollande, Suisse n’ibindi aho bakazafatanya na […]Irambuye

Abatumiza ibicuruzwa hanze barasabwa guca ukubiri na magendu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Rwanda Revenu Autority burasaba abatumiza ibicuruzwa mu mahanga guca ukubiri n’umuco wo kunyereza imisoro kandi bagakoresha neza ubworoherezw za gasutamo zigenda zibashyiriraho. Ibi byasabwe na Komiseri Mukuru Ben Kagarama Bahizi mu nama yagiranye na bo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2013. Ibi bije nyuma y’uko bamwe muri bagenzi ba […]Irambuye

Kuwa 2 Gicurasi 2013

Aha ni mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Niboye aho abajura baherutse gucukura inzu bakinjiramo imbere bashaka kunyiba, ariko bazibeshye bagaruke mbace kubeshya. Photo/Jonathan MBARAGA Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COMIrambuye

Gitwe: Ubuyobozi n’abakozi biyemeje kuremera umurimo babiri batawufite

Ku munsi ngarukamwaka Mpuzamahanga w’umurimo, uba kuya 01 Gicurasi, mu Rwanda, mu ishuri rikuru ry’i Gitwe rya ISPG mu biganiro ku murimo abakozi baryo biyemeje ko umwaka utaha bazaremera umurimo abatishoboye babiri. Mu kiganiro kirambuye Umuyobozi wa ISPG Dr. Jered Rugengande yahaye abakozi ba ISPG, yagarutse ku gushimira ababyeyi bibumbiye mu muryango wa APAG b’I […]Irambuye

Somalia: Inzara imaze guhitana abagera ku 260 000

Abaturage ba Somalia bagera kuri 260 000 bamaze kwicwa ninzara kuva mu mwaka 2010, kimwe cya kabiri muri bo ni abana batagejeje ku myaka 5 nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa. Uyu mubare w’impfu ukaba uruta 220 000 bigeze guhitanywa niyo ruzagayura mu mwaka 1992 ubwo intambara yadukaga muri Somalia. Iyi nzara imara abana […]Irambuye

en_USEnglish