Month: <span>May 2013</span>

Boston : Intagondwa zaturikije ibisasu zari zifite gahunda yo muri

Intagondwa ebyiri ,Tamerlan na Djokhra Tsarnaev z’Abayisiramu zifite inkomoko Tchetchenia za turikirije ibisasu bibiri mu Mujyi wa Boston ngo umugambi wabo nyakuri wari uwo guturitsa biriya bisasu kuwa 2 Nyakanga uyu mwaka wa 2013. Amakuru aturuka mu butasi bwa polisi ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko aba basore bombi bari bafite gahunda yo guturitsa […]Irambuye

Mu myaka 5 iri imbere u Rwanda ntiruzaba rugishingiye ku

Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu (BNR) John Rwangombwa asanga mu gihe imigambi yose Leta irimo yo kuzamura ubukungu itanze umusaruro nk’uko biteganijwe, byanze bikunze mu myaka itanu u Rwanda ruzaba ari igihugu cya Afurika kidashingiye ku nkunga z’amahanga. Guverineri John Rwangombwa avuga ko muri iki gihe hari byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo kuzamura ubukungu […]Irambuye

Imiryango yazimye burundu nayo igomba kwibukwa – GAERG

Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko ufite inshingano zikomeye zo kwibuka no kwiyubaka bushya. Aha kandi uyu muryango uvuga ko ufite n’inshingano zo kwibuka imiryango yazimye burundu nk’uko bibuka ifite abasigaye.   Uyu muryango uvuga ko usanga hari igikwiriye gukorwa kugira ngo iyo miryango yibukwe nk’uko hibukwa […]Irambuye

Uburasirazuba ku isonga mu kugira abanyeshuri benshi batewe iz’indaro

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe kwimakaza uburinganire bw’ibitsina byombi mu Rwanda (Gender Monitoring Office), bugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2012 mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragaye abanyeshuri benshi bari hagati y’imyaka 10 na 18 batwaye inda zitateganyijwe kubera ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bigo bitandukanye byo mu gihugu hose, buragaragaza ko abangavu bagera […]Irambuye

Isura ye yarahindanye nyuma yo guhohoterwa n’uwo bari barashakanye

Carmen Blandin Trleton , Umunyamerikakazi w’imyaka 44 y’amavuko isura ye yarahindannye nyuma y’aho uwo bari barashakanye amumenyeho aside. Trleton, yagize ubushye bukomeye cyane nyuma y’ aho umugabo babanaga yamenye aside mu isura, akaba atangaza ko iyi aside yari ifite ubukana bwinshi dore ko ari iyakoreshwaga mu nganda. Uyu mugore akaba baramubaze mu isura kugira ngo […]Irambuye

Huye:Impanuka ikomeye yahitanye 6 barimo umugore wari utwite

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Gicurasi ahagana saa moya, imodoka itwara abagenzi ya GAAGAA yagonganye na SOTRA i Rubona mu karere ka Huye maze abagera kuri batanu bari ku ruhande rwa shoferi mu modoka ya SOTRA bahita bahasiga ubuzima, nyuma gato n’umugore w’umugandekazi wari utwite, wari uri mu bajyanywe kwa muganga ahita apfa. […]Irambuye

Ibya Balotelli na wa munyarwandakazi Neguesha byarangiye

Fanny Neguesha umukobwa w’umubiligikazi ufite uruvange rw’inkomoko zirimo Misiri, DR Congo, Ubutaliyani n’u Rwanda niwe wanze Mario Balotelli nyuma y’uko uyu mukinnyi amutanzeho intego ngo Real Madrid nitsinda Dortmund abakinnyi bose ba Real na Ronaldo bazaze uyu Fanny abahe intsinzi. Ibi byababaje cyane uyu mukobwa w’imyaka 22 ndetse ubu ngo ntabwo akiri mu nzu y’agatangaza […]Irambuye

MOURINHO azagaruka muri Chelsea kuya 1 Nyakanga

Kugaruka kwa Jose Mourinho mu ikipe ya Chelsea kuzemezwa nibura tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka nkuko The Sun ibyemeza. Kuri iriya tariki ngo nibwo uyu mugabo uzaba avuye muri Real Madrid azemeza ku karubanda ko yagarutse muri Chelsea ariko ngo ubwumvikane ubu bwamaze kugerwaho. Mourinho aracyafite amasezerano n’ikipe ya Madrid ariko ngo azagaruka muri […]Irambuye

Itegeko rishya ry’itangazamakuru ni iryo kuriha ubwisanzure – Min Musoni

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa kuwa 3 Gicurasi buri mwaka uraba wizihizwa ku nshuro ya 20 ku Isi, Musoni James Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu unafite itangazamakuru mu nshingano ze yasohoye itangazo rivuga ko Leta y’u Rwanda ishaka ubwisanzure bw’itangazamakuru. Muri iri tangazo Ministre Musoni yagize ati “ Mu mategeko aherutse kwemezwa by’umwihariko itegeko ku […]Irambuye

Kuwa 3 Gicurasi 2013

Muraho! Nanjye nifuje gusangiza abasomyi b’urubuga rwacu dukunda cyane www.umuseke.com amwe mumafoto agaragaza umujyi wacu wa Rusizi (Cyangugu) ndetse no hakurya yaho i Bukavu. Ifoto ya mbere iragaragza Umujyi wa Rusizi rwagati muri quartier y’ubucuruzi ndetse n’ikiyaga cya KIVU naho iya kabiri iragaragaza umujyi wa Rusizi ndetse no hakurya yaho i Bukavu muri Congo Kinshasa. […]Irambuye

en_USEnglish