Digiqole ad

Gitwe: Ubuyobozi n’abakozi biyemeje kuremera umurimo babiri batawufite

Ku munsi ngarukamwaka Mpuzamahanga w’umurimo, uba kuya 01 Gicurasi, mu Rwanda, mu ishuri rikuru ry’i Gitwe rya ISPG mu biganiro ku murimo abakozi baryo biyemeje ko umwaka utaha bazaremera umurimo abatishoboye babiri.

Mu bakozi ba ISPG harimo n'abanyamahanga
Mu bakozi ba ISPG harimo n’abanyamahanga

Mu kiganiro kirambuye Umuyobozi wa ISPG Dr. Jered Rugengande yahaye abakozi ba ISPG, yagarutse ku gushimira ababyeyi bibumbiye mu muryango wa APAG b’I Gitwe, bo bashyizeho ibigo nka ESAPAG, ISPG n’ibitaro bya Gitwe bakabonera imirimo abantu mu gace kafatwaga nk’icyaro ubu kakaba gateye imbere.

Dr. Rugengande yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umurimo yo guha agaciro umurimo baremera abatawufite, ababwira ko nk’ishuri rifite ryahoranye umugambi wo kuba umucyo muri sosiyete ritanga serivisi nziza kubayigana kurusha ahandi hose.

Nyuma y’ikiganiro cy’umuyobozi wa ISPG yatanze, abakozi barebeye hamwe icyateza imbere ishuri bakoramo n’igihugu cyose muri rusange, bemeza ko umwaka utaha bazaremera abantu babiri badafite umurimo mu gace ishuri rituyemo.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’umurimo muri ISPG wasoreshejwe ubusabane hagatio y’abakozi ku mugoroba haba umukino w’umupira w’amaguru hagati y’abakozi b’ibitaro bya Gitwe na n’ab’ishuri rya ISPG aho Ibitaro bya Gitwe byatsinze ISPG ibitego 3-2.

Dr. Jererd Rugengande mu kiganiro  ati tugomba gutanga Serivisi nziza
Dr. Jererd Rugengande mu kiganiro ati tugomba gutanga Serivisi nziza
Mu kiganiro, abakozi ba ISPG bari batuje bumva ibijyanye n'umurimo.
Mu kiganiro, abakozi ba ISPG bari batuje bumva ibijyanye n’umurimo.
Nyuma y'ibiganiro habaye imikino hagati ya ISPG n'ibitaro.
Nyuma y’ibiganiro habaye imikino hagati ya ISPG n’ibitaro.

Photos/JD Ntihinyuzwa.

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM/RUHANGO

0 Comment

  • burya koko bashyira mu gaciro pe! berekanye ko itorero ryatangiriye mbere i Gitwe koko!, ariko nzarushaho kubashimira koko nibaremera nkuko babivuze umurimo abawufite, ariko hagati aho nababwira ngo Bravo!!

  • ariko ISPG iremera iratsindwa peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    pole sana

  • Nejejewe no kongera kumva amakuru ya Prof wange Jered;
    Ndishimye pe kandi rwose Imana ikomeze ikurindane n’umuryango wawe. N’aho imirimo y’amaboko yawe yo Nyagasani azayikwibukire agukubire karindwi mirongwirindwi inema n’ingabire zayo. Ngo wabaye Doctor ? Ndanyuzwe pe !!!! Ntawe utazi aho wakuye APADE nyuma ya Genocide n’ubwo intambarara zitabuze ariko Nyagasani yakomeje kukuba hafi. Ashimwe…. Burya koko hahirwa uwihanganira ibigeragezo kuko namara kwemerwa rwose azahabwa ikamba ry’ubugigo.Jyewe wanyigishije Pschologie muri Unilak.
    Imana ikomeze ibane nawe n’abawe . Amen

  • Muraho abatuye i Gitwe,
    nanjye narerewe muri ESAPAG. Ariko ibikorerwa aho ntibintangaza kuko subwambere mukora nkibyo, kandi ntimuzagire ikibazo Kuko ahoturi turabagaragaza, tukavuga ibyiza byanyu, kubwanjye nasanze agasozikanyu Imana iragakunda cyane nabandi babimenye.

    ibihe byiza.

  • ko mutinya kwerekana final score y’iriya Match. (ISPG 2-3 Hop Gitwe)

  • murakomeye abanya Gitwe.muri abantu babagabo cyane.mukomeze musabane turabakunda cyane.bravo Fabien,Narcisse na Emile.ko ntabona Charles arihe? Imana ikomeze ibarinde

  • Ndabashimiye cyane mbikuye ku mutima pe! ariko ubanza mufite agafaranga mwaba nagitwe mwe!? kuko kuremera umuntu umurimo nyeka ko bitoroshye kandi si nabenshi babishobora! ariko nanajye ndi kwijijisha da, nuko mufite amaturo menshi!! uwagatandatu umwe urahagije da! ahahahha hagati aho ariko congratulations! mugomeze mwubake urwatubyaye.

Comments are closed.

en_USEnglish