Digiqole ad

Uganda: Abavandimwe babiri bakatiwe igifungo cy'imyaka 40

Urukiko rukuru rwa Masaka ho mu gihugu cya Uganda rwakatiye igihano cyo gufungwa imyaka 40 abavandimwe babiri bahamwe n’icyaha cyo kwica mwishywa wabo bamuziza ko yabibye inka.

amapinguGodfrey Mutatiina w’imyaka 34 y’amavuko na mukuru we James Musheija w’imyaka 53 bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 40 kubera guhamwa n’icyaha cyo kwivugana Frank Mutabazi w’imyaka 25 y’amavuko wari mwishywa wabo bavugaga ko yabibye inka akazijyana muri Tanzania.

Aba bagabo ngo bafashe Mutabazi bamwinika mu kidendezi cy’amazi maze amaze kunanirwa bafata umufuka wuzuye amabuye bamuhondagura mu mugongo.

Umurambo w’uyu musore ngo watoraguwe ufite ibikomere mu mutwe, ku ijosi no mu gituza, ubwo wabonekaga nyuma y’uko aba bagabo bari bamaze icyumweru muri gereza.

Aba bagabo bishe uyu musore kuwa 31 Ukuboza 2009 bakaba bari bamaze imyaka igera kuri itatu muri gereza.

UM– USEKE.COM

 

 

0 Comment

  • ahubwo ni mike uwgakwiye kuba umubyeyi niwe umureba nabi,nta masano akibaho erega,nibicaremo bumve!

Comments are closed.

en_USEnglish