Digiqole ad

Ku nshuro ya kabiri Talentum izanye impinduka

Nyuma y’uko habonetse umuterankunga ugiye gushyigikira irushanwa rishakisha kandi rikazamura impano z’Abanyarwanda bafite impano yo kuririmba, ariko baba barabuze ubushobozi n’inzira yo kuzamukiramo, rizwi ku izina rya “Talentum”, ubuyobozi buritegura buravuga ko iri rushanwa rigiye kongera kuba ku ncuro ya kabiri rizanyemo impinduka.

Uyu mwana witwa David Straton BIZA uririmba mu njyana ya ‘Hip Hop’ niwe wegukanye Telentum ku ncuro ya mbere. Amaze kubwirwa ko yatsinze yahise arira.
Uyu mwana witwa David Straton BIZA uririmba mu njyana ya ‘Hip Hop’ niwe wegukanye Telentum ku ncuro ya mbere. Amaze kubwirwa ko yatsinze yahise arira.

Rurangwa Gaston uri mu bategura banatangije iri rushanwa, yatangaje ko kuri iyi nshuro bashaka gukosora n’utundi dukosa twaba twarabaye mu irushanwa ryabanje iri rikaba ryiza kurenza irya mbere.

Rurangwa uzwi cyane nka Skizzy yadutangarije ko iri rushanwa ryategurwaga nta baterankunga rifite bigatuma kwita kubaba baritsinze bigorana dore ko nta n’ibihembo bifatika bahabwaga.

Skizzy ati “Nyuma y’igihe kirekire turikora nta baterankunga ubu twababonye, tugiye guhita turitegura byihuse kuko ari bwo bishoboka ko twabona iyo nkunga kandi bikazanadufasha kugendana n’umwaka w’ingengo y’imari y’umuterankunga wacu na Leta muri rusange.”

Akomeza avuga ko noneho kuri iyi nshuro iri rushanwarijemo impinduka kuko ritagishingiye ku banyeshuri nk’uko byari bisanzwe kuva mu mwaka wa 2008 ritangira, kuko noneho hazarebwa umunyarwanda ufite impano wese yaba yiga cyangwa atiga, mu gihe ubundi wasangaga biba ngombwa ko ritegurwa abanyeshuri bari mu biruhuko bisoza umwaka kugira ngo nabo baryitabire.

Iri rurashanwa rigiye kuba ku ncuro ya mbere abanyeshuri batari mu biruhuko. Twamubajije niba atari ugupfukirana impano z’abakiri bato badashobora kuboneka kubera amasomo.

Skizzy atubwira ko amashuri yari imwe mu mbogamizi y’iri rushanwa kuko wasangaga rigendera ku banyeshuri bamara no kuritsinda bagahita bajya kwiga kubakurikirana bikagorana.

Skizzy avuga ko ubu imbogamizi iri rushanwa ryajyaga rihura nazo bigatuma ridateza imbere uwaryegukanye zigiye kuvugutirwa umuti.

Uko ibihembo biteye ku bazegukana iri rushanwa:

*Igihembo gikuru ni miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,frw) kizahabwa uzegukana umwanya wa mbere agakorerwa n’indirimbo z’amajwi esheshatu(audio) n’indirimbo imwe y’amashusho (clip video)

*Uwa kabiri azakorerwa eshanu (audio)

*Uwa gatatu we azakorerwa indirimbo z’amajwi enye, naho uwa kane n’uwa gatanu bazakorerwe indirimbo z’amajwi eshatu.

Ubwo ryabaga ku ncuro ya mbere irushanwa “Talentum” ryegukanywe na David Straton BIZA bakunda kwita Davys. B. Hari kuwa 5 Mutarama 2013.

Kuri iyi ncuro ya kabiri, iri rushanwa rizatangira ku itariki ya 11 Gicurasi aho bazabanza kwandika abazahatana mu Mujyi wa Kigali, hanyuma bizakomereze mu ntara, rikazasozwa muri Kamena.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ko mutavuze ibisabwa (imyaka) n’ibizagenderwaho mu gutanga amanota.

Comments are closed.

en_USEnglish