Digiqole ad

Mutsindashyaka yatangiye imirimo aherutse gushingwa

Mutsindashyaka Theoneste, wahoze ari Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, kuri uyu wa kabiri yatangiye imirimo mishya aherutse gushingwa yo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango RECSA.

Mutsindashyaka
Mutsindashyaka

Mutsindashyaka uherutse guhabwa uyu mwanya bikemezwa n’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 24 Mata 2013, yatangiye imirimo ye y’igihembwe cya mbere kigizwe n’imyaka ine.

Ibi rero byatumye kuwa 30 Mata 2013 Mutsindashyaka ahererekanya ububasha na Dr Francis sang wari umaze imyaka 10 kuri aka kazi nk’uko ‘The Newtimes’ikinyamakuru dukeshaiyi nkuru kibitangaza.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ihererekanya bubasha cyabereye mu Mujyi wa Nariobi Mutsindashyaka yavuze ko yishimiye imirimo mishya yo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe gukumira ikwirakwira ry’intwaro nto mu karere k’ibiyaga bigari aho yavuze ko azafatanya n’ibihugu biri muri uyu muryango guhangana n’iki kibazo.

Sheikh Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi mukuru w’uyu muryango avuga ko Mutsindashyaka agomba guteza imbere intego za RECSA akorana n’ibihugu bigize uyu muryango kurwanya intwaro nto zikwirakwizwa mu Karere mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku kibazo cy’uko mu mwaka wa 2009 Mutsindashyaka yatawe muri yombi akanafungwa umwaka umwe akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta Minisitiri Harerimana avuga ko ibi bidakuraho ubumenyi n’ubushobozi bw’umuntu ngo keretse iyo urukiko ari rwo rumwambuye ubwo bushobozi.

Mutsindashyaka yakoze muri Minisiteri zitandukanye nk’aho yabaye umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, anaba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba leta.

Uyu mugabo kandi yanabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali, anayobora Intara y’Iburasirazuba aho yari Guverineri wayo.

UM– USEKE.COM

 

 

0 Comment

  • Mutsindashyaka , n’umokozi w’umuhanga kandi igihe ni iki ngo ngo yongere atange umusanzu ku gihugu cye ndetse no mu karere..felicitation mon grand.

  • Courrage kuri Mutsindashaka biragaragara ko afite, icyo azamara mu karere kuko avuye mu ngando zikomeye cyane..kandi na mbere hose yahoze ari umuntu w’umugabo cyane..Congs

  • Abahanga ni benshi mugihugu ibyo ntitwabitindaho,niyongere yibereho nabakoze ibirenze ibye barongeye bahabwa imyanya

  • umusaza courage bagushubije icyubahiro ibitugu byambaye ikoti ntibyiburira

  • Nibyiza cyane kubona uyumuyobozi wakoreye igihugu asubijwe icyubahiro .

    • icyo cyubahiro ushaka kuvuga n’ikihe? igisambo kingufu bagisubiza icyubahiro kuko se ari inyangamugayo cyangwa iki?

  • iyo uri umukozi ukora neza niki cyatuma udahabwa ibyogukora se?

  • congs

  • na Muzehe arabizi ko mutsindashyaka ari umukozi atameze nka ba bandi birirwa baregana

  • Rwigema rutari urw’ Iinkotanyi nkuko yiyitaga akiri ministiri w’uburezi yaranyereje yubaka ishuri muri kari gace ka za ruhango, nuko abanyamakuru babimubajije mu bwishongozi bwishi ati”UWAKWIBA YAKWIBA NKANJYE AKUBAKA AMASHURI”none na MUTSINDASHYAKA ,uwanyereza yanyereza nkawe akubaka Hotel ,igatanga akazi ku bashomeri bari hanze aha!! abandi benshi biba Leta bajyana i mahanga , nibura nabibwe(ari benegihugu) ntibaboneho na gato ku byo bibwe!!!!Gusa FASIL yaragaciye: kwiba ntibibuza umuntu kuba umuhanga,ubundi se amafr. ya Leta ugirango yibwa n’abaswa ugirango!!!! bivuze se ko mu gihugu habuzemo abanyabwenge b’inyangamugayo nyakubahwa Fasil??!!! umuseso wajyaga wandi ngo Leta y’ubumwe ,leta ya bamwe,abandi bagategereza utuvungukira!! yewe rubanda rugufi rushatse twatuza kuko ingoma zose zibaje mu ruhu! kdi buri gihe inyamaswa nini zitungwa nintoya!

    • yayayay! u are right Rurangwa! ibyo uvuga nemeranya nawe ijana ku rindi! Numuhanzi yarabivuze ngo udufi duto ni victimes yamafi manini! none twabigira dute! umuntu aranyereza agahembwa guhabwa umwanya ukomeye kuriya!! Yebaba weee!!! We are heading no where!!

  • Uwariye ni we urya!!!bareke basakuze nawe witamirire, umugabo ni urya utwe akarya nutwabandi.kdi urusaku rw’ibikeri ntirubuza abavomyi kuvoma amazi.

  • Wa ntare we wampaye umugati, wa ntare we….

  • Congrats

  • Courage my bro! wenda twagira umutekano ariko mujye mureba n’intwaro nini zirinjira kandi zigura make. naho ubundi ntawe utagira abanzi njye ndakwikundira ko ntacyo utinya kandi uzi n’amategeko wangu!

  • Congratulations! Abagusebya nibakureke wagizwe umwere ku mugaragaro. Sinshidikanya ko uzagaragaza ubushobozi kuri iyo poste. Courage brother!

  • congs

  • muri abatechnicier kabisa

  • harya guha abajura akazi niko kwihesha Agaciro ahaa! ngenda FPR ubaye ubukombe ntawakugaya kandi umwera uturutse ubukuru bucya wakwiriye hose ya ya ya mbega igihungu kiyobowe nabi

  • harya guha abajura akazi niko kwihesha Agaciro ahaa! ngenda FPR ubaye ubukombe ntawakugaya kandi umwera uturutse ubukuru bucya wakwiriye hose ya ya ya mbega

  • Ngo igisambo? Mubishingirahe? ariko mwaretse amatiku mukagaragaza icyo mushoboye? Ese iyo muhombeje umuntu mwunguka iki? Kora ndebe iruta vuga numve! Birababaje kabisa!Nyamara aho basahura nyabyo mubiha umugisha mukogeza mugasangira museka.Niba mukunda igihugu se kurusha Mutsindashyaka icyo muba musahura ni amahanga?

  • nibyiza ko umuntu iyo yikosoye ashobora kugirirwa icyizere , ariko ibintu bibe centrarise nundi wese nabone akazi kabone niyo yaba yarabaye igisambo ruharwa kuko nibyo mbona bikwiye si no ntabwo twavugako mutsindashyaka ariwe ufite ubunyangamugayo n,ubuhanga kurusha inditi ziri muriki gihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish