Digiqole ad

Umukinnyi muri Sweden yepfiriye mu buriri bwe

Ubusanzwe abakora siporo zitandukanye urupfu rw’ikirago ntibahura narwo, mu gihe abakinnyi barwara indwara y’umutima ubundi ibatsinda mu kibuga (Marc V Foé, Dominik Rupp, Piermario Morosini n’abandi benshi) Ivan Turina yiyongereye kuri urwo rutonde kuri uyu wa 2 Gicurasi mu gitondo ubwo bamusanganga mu nzu ye aryamye yapfuye.

Turina yapfuye amaze iminsi mu bihe byiza
Turina yapfuye amaze iminsi mu bihe byiza

Uyu munyezamu w’ikipe ya AIK yo mu kiciro cya mbere muri Swede, ukomoka muri Croatia, we bamusanze mu buriri bwe yakunje amakofe yahitanywe n’indwara y’umutima nkuko byaje kwemezwa.

Johan Sequi umuyobozi w’ikipe ya Johan Sequi AIK yatangaje ko bari basanzwe babizi ko uyu mukinnyi arwaye umutima nubwo babajwe cyane no kuba abavuyemo ku myaka 32 gusa y’amavuko.

Iki kibazo uyu mukinnyi ni icyo yavukanye, ariko yakimenye kuva mu 2011 ari gukinira AIK, abaganga bamubwiye ko ari ikibazo kidakomeye cyane nubwo kiri ahantu hakomeye.

Mu gihe cyo gupfa kwe ngo yari ameze neza cyane ndetse bari bamutegereje mu myitozo mu gitondo hamwe n’abandi.

Ivan Turina yahamagawe mu ikipe y’igihugu cye inshuro imwe mu myaka ndwi ishize ubwo igihugu cye cyakinaga na Hong Kong, akaba yaragiye mwikipe ya AIK avuye muri Dynamo Zagreb mu mwaka 2010.

Ivan Turina akaba yari afite kontaro izamugeza mu mwaka 2016, asize umugore utwite n’abana 2.

dn.se

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Hagowe umuryango we naho ikipe yo izabona abandi bakinnyi. Imana imwakire

  • imana izarinde umuryango we imana imwakire mu bayo.

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI IKOMEZA GUFATA ABUMURYANGO WE MUNKOKORA AMEEN

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

  • Abari kuri bench nabo wenda barasubijwe!Imana imwakire

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    Nukuri birababaje pee,kubyerekeye imfu z’abakinnyi bazizeze umutima. Gusa imana imuhe iruhuko riza nicyo namusabira

Comments are closed.

en_USEnglish