Digiqole ad

I Bujumbura hateganyijwe igitaramo kiswe ‘ Acoustic Jazz concert ‘

Aime Nyantabana usanzwe afasha umuhanzi David Nduwimana wo mu gihugu cy’u Burundi aratangaza ko kuri uyu wa gatandatu kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugeza saa mbiri n’igice muri iki gihugu hateganyijwe kuba igitaramo kiswe ‘Acoustic Jazz concert ‘.

Acoustic Jazz Concert - Live

Iki gitaramo ngo kizitabirwa n’abaririmbyi baturutse mu bihugu bitandukanye harimo Hollande, Suisse n’ibindi aho bakazafatanya na ‘Shemeza Music’ iyoborwa na Apostle Apollinaire.

iki gitaramo kizabera kuri Waterfront Hotel yahoze ari Hotel Novotel i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Abahanzi nka Claude Ciza, Johan de Visser, David Pantel, Hervey Mercera n’abandi ni bamwe mu bazagaragara muri iki gitaramo.

Kwinjira bizaba ari amafaranga y’amarundi 10, iki gitaramo kizaba mu buryo bwa ‘live’ kandi n’umuhanzi ufatwa nk’inararimonye mu gihugu cy’u Burundi yewe no mu Rwanda Apollinaire akaba zakigaragaramo acuranga icyuma cya ‘Saxophone’.

Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.COM

en_USEnglish