Digiqole ad

Somalia: Inzara imaze guhitana abagera ku 260 000

Abaturage ba Somalia bagera kuri 260 000 bamaze kwicwa ninzara kuva mu mwaka 2010, kimwe cya kabiri muri bo ni abana batagejeje ku myaka 5 nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa.

Inzara yihitanye cyane abana bari munsi y'imyaka
Inzara yihitanye cyane abana bari munsi y’imyaka

Uyu mubare w’impfu ukaba uruta 220 000 bigeze guhitanywa niyo ruzagayura mu mwaka 1992 ubwo intambara yadukaga muri Somalia.

Iyi nzara imara abana n’ababyeyi ikaba ituruka ku ntambara z’idashira hagati ya Leta n’intagondwa zigize imitwe itandukanye muri iki gihugu cyo mu ihembe rya Africa.

Umuryango wabibumbye ukaba waratangaje ko iyo nzara yazahaje ahanini uduce twa Bakool y’amajyepfo n’uturere twa Shabelle aho ibyigomeke bya Al Shabbab byari bifite ibirindiro mu mwaka wa 2011.

Nyuma iyi nzara yaje no gukwira mu nkambi z’impunzi ziherereye mu murwa mukuru wa Mogadishu.

Mark Smulders uhagarariye FAO(UN Agency for Food and Agliculture) atangaza ko iyi nzara yo muri Somalia ariyo yambere nyuma yimyaka 25 ishize, akaba avuga ko abana bagera ku 10% bari munsi y’imyaka 5 bamaze kugwa muri icyo cyorezo mu majyepfo na hagati ya Somalia.

Iyi nzara kandi ikaba yaragize ingaruka mbi kuko hafi million 13 z’abaturage ba Somalia bavuye mu ngo zabo bahunga icyo cyorezo bajya gushakisha icyabatunga.

Intambara za gisivili zo muri Somalia zimaze imyaka ikabakaba 20 rwarabuze gica, umuryango wabibumbye ukaba warasabye Leta y’icyo gihugu gushakira umuti icyo kibazo ariko Al Shabaab yahaye ibamba.

Reuters

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko wa SI we!

  • Aliko se abazungu birirwa badushakira amahoro iyo muri za congo batanga $ menshi ku ngabo bayavunjemo ibiryo byo gutunga aba somalians babayeho nabi!
    aliko iyi si ni mbi kabisa!

    @african presidents nabo bafite ibibazo kabisa, ibi ntibishobora gutuma abazungu babafata nk’abantu babashije. AU yarikwiye gukura icyi cyago kuri africa, kandi nziko tubashije.

  • Abazungu na AMISOM bamaze imyaka ingahe bazi ko inzara yica abantu ariko ntibatabare? Ariko bumvise ko Sharia igiye gushingwa biruka amasigamana kubera their war on Islam.

    • Iyaba war’umuntu witekerereza nari kukubaz’impamvu Al Shabab yamaz’yahakanaga ngo ntanzar’ihari nabagerageje gufashya ikabic’aband’ikabirukana.ariko nzi ko mutalya mushira mugaciro and so naba ndigut’umwanya. nah’iyo sharia mubwejagura turabimenyereye.Kubwejagura murabizi. ninayo mpamvu hashize 70years bene wanyu modle east babwejagura ngo: Israel bra bra .Zaonisme bra bra ariko ntibibuza abayahudu kubaho. ariko se nib’utekereza wambwir’impamvu bene wanyu baba Alshabab banze ko amahanga ataabara byibura ntibanasab’infashanyo mubihugu basangiye fantacy(arabic countries)? ese nibyo bya Islam and sharia fantasi? Aba Yahudi n,abazungu nsincan’uwaka nabo but ahar’amashitan’abiri umuntu wes’ufite 5 senses zikora neza ahitamo uruhande rurimo amashitan’asa nabantu.

  • Arikose koko nka UN imariye iki abanyafrika? Nukureba ahari imari gusa nka Congo? AU se yo ituye hafi ya Somalia? Kugera aho abantu bicwa n’inzara benekariya kageni!!! Imana iza bibabaza kabisa!

  • UN imaze iki ku isi ?jenocide iraba bakarebera abantu bagashira none reba nka bariya bana urupfu bariho bapfa nababyeyi babo nabwo ntacyo bakora uzi kuzira inzara bagahembwa menshi gusaaa ubundi bagashyira imbere ibitari ngombwa.asyi! apuuu!ayipyagari we! UN twabahaze

  • Ko tubimenye dukore iki? Natwe turebere? Twakoze nk’uko twakoze kuri one dollar campain mboneyeho no kubaza aho igeze, cyangwa ku gaciro? Dutabare aba bavandimwe? C’est urgent. Isi ni ingome gusa! Na Afrika ntacyo yakoze?

  • Harya ubu ngo barazira abarwanira ubutegetsi? Nibabugeraho cga ababufite nibabugumana bazayobora nde babamaze babica? Ubijiji.com! Urwishe Afrika ruracyayiriho, birababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish