Digiqole ad

Abatumiza ibicuruzwa hanze barasabwa guca ukubiri na magendu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Rwanda Revenu Autority burasaba abatumiza ibicuruzwa mu mahanga guca ukubiri n’umuco wo kunyereza imisoro kandi bagakoresha neza ubworoherezw za gasutamo zigenda zibashyiriraho.

 Komiseri mukuru wa RRA ari i buryo afite indangurura majwi

Komiseri mukuru wa RRA ari i buryo afite indangururamajwi

Ibi byasabwe na Komiseri Mukuru Ben Kagarama Bahizi mu nama yagiranye na bo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2013.

Ibi bije nyuma y’uko bamwe muri bagenzi ba bo, boroherezwa muri gasutamo, ugasanga barafatirwa mu bikorwa bya magendu bitandukanye.

Mu nshingano ryihaye, Ishami rya Gasutamo ryashyiriyeho servisi nyinshi abayigana, cyane cyane abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, zibafasha mu kwihutisha akazi kabo bityo ntibatinde ku mipaka. Muri ubwo bworoherezwe babona harimo ‘Blue Channel’, ihabwa umucuruzi ufatwa nk’inyangamugayo. Uwahawe ubu bworoherezwe ntabwo atinda ku mupaka akorerwa igenzura kuko aba yizewe.

Ku batumiza ibicuruzwa bikorerwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba basabwa icyemezo cy’inkomoko cy’ibyo bicuruzwa ubundi ntibacibwe amahoro ya Gasutamo. Gasutamo kandi yongereye amasaha yo gukora ku buryo ubu ku mipaka itandukanye barakora amasaha 24/24.

Icyakora n’ubwo ubu bworoherezwe buhari ntibibuza ko hari ababwitwaza bagakora amakosa bagamije gushaka guhunga imisoro. Bamwe batubya agaciro n’ingano y’ibyo binjiza muri gasutamo, abandi bakabeshya ko inkomoko yabyo ari muri EAC kandi byavuye ahandi.

Kubera ko ibi byaha byakomeje kugaragara kuri bamwe mu batumiza ibicuruzwa mu mahanga, byatumye Komiseri Mukuru wa RRA Ben Kagarama ari kumwe na Komiseri Mukuru Wungirije akaba na Komiseri wa Gasutamo Richard Tusabe bagirana ibiganiro n’abo bacuruzi mu rwego rwo kubasaba guhindura imikorere kugira ngo birinde ingaruka zaturuka ku gukora ibyo bikorwa bya magendu.

Gusa ariko bamwe bacuruzi biyemerera ko hari amakosa bakora kandi ikiba kigamijwe ari guhunga imisoro, bakaba biyemeje kwisubiraho.

Karangwa ni umwe mu batumiza ibicuruzwa mu mahanga. Agira ati: “Tuzi ko impamvu twandika kompanyi zacu ku bantu bashaje, abantu bagiye gupfa cyangwa se abana b’impinja, ni uko tuba dukwepa imisoro. Nabwo ni ubujura. RRA ikwiye kujya ireba n’aha hantu none ho ikamenya ngo nyiri kompanyi ninde ni muntu ki.”

Komiseri Mukuru yishimiye ibiganiro bagiranye n’abo bacuruzi kuko habayemo gusasa inzobe ndetse anavuga ko ku ruhande rwa RRA hazakorwa igishoboka cyose kugira ngo uwo ari we wese ukora agamije gutubya umusoro wa leta arwanywa.

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Kwiba igihugu cyawe imisoro nawe uba wiyiba wihombya ibyiza byinshi kiba giteganya kukugezaho. Ndashishikariza bagenzi banjye ba Importer ko amahirwe tubona tworoherezwa kuri Gasutamo rwose tutajya tuyakoresha nabi ngo dushake kuba ba bangamwabo kuko “igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda”. Nizereko nta muntu uzongera kujya akoresha TIN y’undi ndetse na Quitus Fiscal ya mugenzi we kuko byose tubizi ko abakoresha ubwo buriganya baba bashaka kunyereza ya misoro twakubakishije amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo nk’amazi meza n’amashanyarazi…

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    Abazajya batekereza gucuruza magendu bage batekereza ku ngaruka mbere y’inyungu itubutse ivamo,kuko iyo ufashwe akenshi ibihano bikaze bikugeraho ntaho bihurira n’inyungu iba yavuyemo.

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    umucuruzi ukwepa imisoro agacuruza magendu aba yisenyera gahoro gahoro atabizi,kuko iyo afashwe asubira ku isuka byanze bikunze kubera ibihano bikaze

Comments are closed.

en_USEnglish