Month: <span>May 2013</span>

Babiri batawe muri yombi bakurikiranywe ho gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y’igihugu yataye muri yombi Habumugisha Moise w’imyaka 33 y’amavuko na Nsabiamana bakurikiranyweho gutunga no gucuruza amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 394. Aba bagabo bombi bafatiwe mu duce dutandukanye, kuko Habumugisha yafatiwe mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza tariki ya mbere Gicurasi afite amafaranga y’amiganano agera kubihumbi 244 inoti 14 za bibiri […]Irambuye

Ndabarasa John umuhanzi wa Gospel mu njyana gakondo

Yatangiye gusohora indirimbo ze mu mwaka wa 2012 ku myaka 28, nyuma y’igihe aririmba muri Worship Team yo mu rusengero rwa Delivrance Church i Kigali. Mu njyana gakondo niho yifuje kujya asohora indirimbo zihimbaza Imana ngo kuko yumva umuco w’igihugu cye wakifashwa mu gutanga ubutumwa ubwo aribwo bwose ndetse n’ubw’Imana. Ndabarasa amaze gushohora indirimbo eshanu […]Irambuye

Umuhanda Kigali – Musanze – Rubavu wacitse

Ku bawukoreshaga muri iyi minsi ntabwo batunguwe kuko urenze Nyirangarama na Base hari aho umusozi wari umaze iminsi utenguka munsi y’umuhanda. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi kaburimbo ikaba yacitsemo kabiri biturutse ku mvura nyinshi iri kugwa muri kariya gace. Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Theos Badege yatangaje ko ubu abakoreshaga uyu […]Irambuye

Kuwa 4 Gicurasi 2013

Abahanzi Bruce Melody, Tom Close Bull Dog na AmaG the Black ubwo baheruka i Musanze mu gikora cyari cyateguwe na Banki y’Abaturage na Tom Close bishimiwe cyane n’abafana kuri stade Ubworoherane. Photos/P Muzpgeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.COMIrambuye

Nyirasenge wa TUPAC ku rutonde rw’abahigwa bukware na FBI

Joanne Chesimard niwe mugore wa mbere ugiye ku rutonde rw’abashakishwa na Federal Bureau of Investigation kubera ubwicanyi n’iterabwoba, uyu mugore ni nyirasenge w’umuraperi wamamaye Tupac Shakur. Uyu mugore ubu w’imyaka 65, bivugwa ko ariwe wari ikitegererezo cya Tupac, yakatiwe gufungwa burundu mu 1977 nyuma yo kwica umupolisi muri Leta ya New Jersey. Uyu mugore udasanzwe […]Irambuye

Mugisha na Habineza bose bavuga ko bayobora ishyaka Green Party

Rwanda Democratic Green Party (Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda) riherutse kwandikira Akarere ka Gasabo risaba gukoresha inteko rusange, ariko igisubizo cyaje kibahakanira kuri uyu wa 2 Gicurasi kuko Akarere kavuga ko hari uwitwa Alexis Mugisha nawe wanditse asaba ubwo burengenzira nk’umuyobozi wa Green Party. Akarere ka Gasabo kavuga ko kabonye ubusabe bwa Green Party […]Irambuye

Minisitiri w’intebe arasaba abanyamakuru kuba abanyamwuga

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yifurije abanyamakuru bose umunsi mwiza mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko itangazamakuru ryiza ai iryihesha agaciro ryigira kandi ryubaka gihugu ibi ngo byagerwaho neza ari uko abarikora ari abanyamwuga. Yibukije kandi abanyamakuru ko itangazamakuru rikozwe nabi risenya, ryakora neza rikubaka, bityo […]Irambuye

Umuhanzi Edouce yahenzwe na video kuva yatangira muzika

Umusore Edouce wamenyekanye cyane muri muzika mu mwaka wa 2011 mu ndirimbo ye yise akandi ku mutima , kugaza n’ubu aho azwi mu ndirimbo nyinshi zagye zikundwa cyane nka Sinakwangaga n’izinda aratangaza ko kuva yatangira muzika bwa mbere yahenzwe no gukora amashusho y’indirimbo.. Kuri ubu uyu muhanzi yakoze video y’indirimbo ye nshya iherute kujya hanze […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 19 atumva ubu yatangiye kumva

Nyirangare Emerita umukecuru w’imyaka 87 utuye Murenge wa Tumba Akarere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo araravuga ko nyuma yo kumara imyaka igera kuri 19 atumva ubu yatangiye kumva. Ibi uyu mukecuru ngo arabikesha ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda byatangije gahunda nshya yo kuvura ababana n’ubumuga bwo kutumva yitwa ‘Audiology center’, aho bamuha akuma kazafasha […]Irambuye

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza yerekeje i Bujumbura mu gitaramo

Ku saha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo umuhanzikazi Liliane Kabaganza yahagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yerekeza i Bujumbura mu mu Murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi aho yatumiwe mu gitaramo kiri bubere mu rusengero rwa Zion Temple. Nk’uko yabidutangarije mbere yo guhaguruka gato, yavuze ko yerekeje i Burundi ku butumire bw’urusengero Zion Temple aho […]Irambuye

en_USEnglish