Digiqole ad

2023: bazajyana abantu kuri Mars nta kugaruka!! Urabishaka??

Urifuza kujya ku mubumbe wa Mars?! Iyandikishe ku bazakora urwo rugendo nta kugaruka (one-way trip). Mu Ubuholandi bari kwandika abo bantu babyifuza bakazahaguruka mu myaka 10 iri imbere.

Ubutaka n'ikirere kuri Mars ni uko byifashe
Ubutaka n’ikirere kuri Mars ni uko byifashe

Ibisabwa ni ukuba ufite ubuzima bwiza, kuba ufite ubumenyi mukwirwanaho, kuba urengeje imyaka 18, no kuba uzi icyongereza kigereranyije.

Kompanyi yitwa Mars One itagamije inyungu niyo kwandika ababyifuza, mu 2023 ngo izazamura ibyogajuru bine bizaba bigiye gukora ikiganiro cy’amashusho (TV Reality show) kizagaragaza abantu ba mbere bazajya kuri Mars bagamije kuhatura no kuhategeka.

Intego yabo ubu ngo ibangamiwe no kuba kuri uriya mugabane utukura nta mazi arahaboneka, bityo ngo ikiganiro cyabo gifite amahirwe macye yo kuzaba “reality” ibyabo bikarangirira aho, ariko ngo ntibazatinya kugerageza.

Nubwo umugambi wabo ari nko kwimanika, umuyobozi wa Mars One yatangaje ko ubu bamaze kwakira ubusabe bw’abantu 10 000 bo mu bihugu 100 bitandukanye bashaka kujya kuri Mars nta kugaruka.

Mars One ariko ikeneye amatsinda atandatu y’abantu bane bane buri tsinda. Buri tsinda rizajya rikora urugendo rw’amezi ndwi rugana kuri Mars nyuma y’uko itsinda rya mbere rihaguruka mu 2023.

Izi ngendo zose ngo zizafata agera kuri miliyari 6 z’amadorari ya Amerika, ngo nibwo yumvikana nk’amafaranga menshi cyane, ariko uyu muyobozi avuga ko igikorwa cyabo kizakurikiranwa cyane n’abatuye ku Isi bazaba bashaka kureba “iby’abo bihanduzacumu” bityo ako kayabo kakazaba kagaruka mu bikorwa byo kwamamaza.

Umushinga wa Mars One ushyigikiwe kandi na Gerard ‘t Hooft umuholandi wegukanye igihembo cy’umunyabugenge (Physics) wahize abandi mu 1999.

Ibigo bikomeye mu bushakashatsi bw’ikirere nka NASA n’ibindi byabashije kohereza ibyogajuru nka Curiosity ariko bikoze kuburyo bwa Robotique, nibyo bibasha kugendagenda kuri uriya mubumbe utukura.

Norbert Kraft umuganga w’umushinga wa Mars One, avuga ko abantu baturutse ku Isi bafatanyije bagera kuri byinshi nubwo byaba bikomeye bite.

Buri wese aribaza uko abazagenda bazabasha kwihanganira ubukonje bwa -55°C buba kuri uriya mubumbe wa Mars ndetse n’ikirere kigizwe ahanini na Dioxide de Carbonne.

Gerard ‘t Hooft uriya munyabugenge ushyigikiye uyu mushinga ati “ Ibibazo byo kuvuga ngo bizagenda bite? Nibyo mu buzima umuntu ahora yibaza. Bimwe birashoboka ibindi bikanga ariko habayeho kugerageza.”

Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 31/08/2013. Niba ushaka kohereza ubusabe bwawe kuri Internet ntucikwe!

AFP

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mbega byiza! amahirwe ansekeye naba uwambere mu kuba vampire! reka ntegereze ndebeko bazampitamo! mujye mutugezaho andi makuru naho umushinga ugeze!

    • Mwnedata wikabya ubupagani.uziko uliya ali umugambi wa satan!

    • ntuzagaruke kuduteza ibibazo

  • Sha, nimugende nimugerayo muzahura n’ingorane mwifuze kugaruka ku isi bitari bubashobokere.Muzaborogerayo mubure ubatabara sha. mugende!!

  • Ariko Mana, abantu barasaze too. ngo kujya kubayo, ahntu hataba amazi, nihabe na oxygène. ikindi ngo ni ukugenda gusa, ahaa, aho sinanjyayo too

  • yeah ntakugaruka ukundi kuko ngo azazaturayo amagufa yabo azaba yarangiritse kuburyo batazongera gushobora gutura kuwundi mugabane, ubwo bitaniyehe no gupha tukakwibagirwa badi??? ubwo se si nko kwiyahura. nzaba mbarirwa iby Iyi si kabisa

  • Hello,
    Kombonye ibi bintu bisaba kwishyura? buriya ntibashaka kurya cash z’ abantu.

  • Jye ndumva , abazungu barimo kwikorera umushinga wo kugerageza mahirwe y’ubumenyi n’ubuhanga bwabo, bagashaka abantu bazageragerezwaho as animals of raboratory . ba matsiko masa mujye mubanza muhe agaciro amakuru mwumvise . ubukonje -55 degree , sans oxygene , without woter ( amazi ) nshuti zanjye , ibyo ndahamya ko biri mu ishingiro ryubuzima. ese mwe ariya mafoto y’ubutaka nta cyatsi , butukura , ntacyo yatubwira kigaragaza ko nta buzima buhari? ubwenge ………………………………………..

  • kugenda ntuggaruke ngo uvuge ibyo ubonye nibyo wungutse bitaniyehe no gupfa?
    byari byiza gushyika ahantu nka hariya ariko mutekereze kuri icyo kintu

  • ko mutaduha form yokuzuza ngo tuve muri iy’Isi y’abagome ngo tujye kuhiga wenda uko byacamo.

  • Cyereka ari Imana ibikoze, ikitunganiriza na mars, naho ahogutura uri muzima byahawe isi. Simbabijije kugenda, ariko mbagiriye inama yo kutajyayo, naho amahitamo ni ayanyu. Murakoze!

  • Ariko isi igeze ku musozo koko!Kugenda ntugaruke bihuye neza no kumanuka ikuzimu bikarangira ntugaruke.Nubwo isi ifite abashakashatsi benshi ariko hari icyo bataramenya.Icyo batazi ni Satani uwo ari we. Wibuke ko Satani akiri mu ijuru yari marayika w’umucyo(LUCIFERI),yararimbaga bigacika! Uko yaciwe nuko imigambi ye yayikomereje hano ku isi ntawe utabibona.None ashutse abantu ati” nyamara no kuri Mars biragenda,bigenda gute ahantu hataba Oxygene?bigenda gute ahantu hataba amazi,n’ibindi?Imana kuko rero atari umuntu izahinyuza imigambi y’abantu bashaka kumenya ibyo itaduhishuriye.Abagenda nababwira ngo Urugendo ruhire gusa ibinyejana biragwira,iki cyo ni simusiga.

  • Mwenedata wikabya ubupagani.uziko kiliya gikorwa alikirwanya Imana.

  • NimubIreke bigendere uzi ibibazo byuzuye kw’isi ngaho miliyoni izi nizi zishwe n’inzara,izishwe n’intambara,izishwe n’indwara,izishwe n’ibiza Oya nimureke dushakishirize n’ahadi erega mars naho n’IMANA ya yiremye Kandi wasanga abazajyayo bazarangwa n’urukundo,ubumwe iyisi
    IRASHAJE Nibatwohereze formulaire twuzuze ababishaka.

  • mureke abazungu bagende nibobabizanye muzabamureba nyuma ibyabo .

  • Muri Bibiliya, ndavuga ku bayemera,Zaburi y’115 umurongo wa 16 havuga ko abantu bahawe isi ngo abe ari yo baturaho. Naho ibyo byo kwiha ibyo batahawe,nibagende nta wababuza, gusa mujye mwibuka ko iyi mimerere isi irimo yatewe n’uko abantu bihaye ibyo batari bemerewe. ndavuga ababyeyi bacu ba mbere( Adamu na Eva ku babemera).Dore ikintu kimwe
    nabonye: ni uko Imana
    y’ukuri yaremye abantu batunganye,
    a ariko bo bishakiye
    imigambi myinshi.”(UMUBWIRIZA 7:29). MBEGA ISI!!!

  • ahaaaaaa urugendo ruhire abazagenda muzahurirayo nakaga mwifuze kugaruka kuriyisi nubwo nayo ari iyibibazo mutakibibona ariko ibibi birarutanwa da aho gupfa uyu munsi napfe ejo

  • Mwamfasha mukangeza mubuholandi nkiyandikisha? njye rwose nshaka kwiturirayo kuko kuba kwisi y”abajambazi birandambiye!

  • water is life.ubwose urumva ahantu hatari amazi bazahamara igihe kingana gute…nibagende bazahura nuruva gusenya

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Local DB Spam]
    vraiment jye nkunda gutembera kdi na bible irabivuga kuba ku isi birandambiye il faut kwimukira nahandi

  • Ntibyanditswe se nog ntacyizabananira, amazi bacomeka impombo maze bayagezeyo, ubundi se abafite ingorane bose bari mu isi bahuriyeyo wenda bakira ubucyene bwugarije Iminryango yabo.
    Dukwiye gushishoza tukareba neza kuko Imana yaremye amasi menshi, abanditse bibilia ntibari kumenya ayo masi kuko ubwenge bwabo bwari butarashyika. Reka tubitege amaso

  • IYI NI IMINSI YA NYUMA TURIMO WAMBWIRA GUTE UKUNTU UMUNTU AHITAMO GUKORA URUGENDO RW’AMEZI ARINDWI AGANA AHATABA AMAZI,UMWUKA,-550C..IBI NI BINTU BY’INGENZI BIGIZE UBUZIMA,GUSA ABASENGA MUBIKORE MU BIKUNZE KUKO IYI MINSI NI IYANYUMA IYO UREBYE AHO UMUNTU AGEZE YANGIRIKA YIGOMEKA KU MANA. NONESE UMUNTU AGAYE IMANA YAHISEMO KO INYOKOMUNTU IVUKIRA KW’ISI DUTUYE?ABA GE NIBA BANAHARI NTIMUTANGAZWE NIKO SATANI AFITE ABAMUKORERA BAMBAYE UMUBIRI ARIKO ARI IMYUKA,BASESEYE MU ISI RWIHISHWA NGO BARUSHEHO KUYOBYA ABANTU NO KUBAKURURIRA MU KURIMBUKA,MUBE MASO!!!

  • Harya abubakaga umunara wa Babel byabagendekeye gute?

  • ni musigeho ni musigeho mwokanyagwa mwe!mujye murya duke muryame kare!

  • ni musigeho nimusigeho mwokanyagwa mwe utaranigwa agaramye agirango ijuru ririhafi!

  • Uzabaherekeza nawe ntazagaruka?kereka nibajyanayo abakatiwe urwo gupfa cg gufungwa burundu n,inkiko zo muriyi si!Ninde uzabaha visa hatagira nyiraho?

  • Njye nubundi mbona Isi yarashaje uwagira aho iyihungira yatebuka gusa nibohereze izo formulaire vuba byaba byiza habonetsemo nabihaye IMANA kugirango bazadusengere tugzeyo bitwo IMANA izatwitaho kubyo tuzakenra byose tu.

  • Hari undi wigeze gukora ibintu biteye ubwoba yemeza abantuko Yesu aza asabako buri wese azana ibyo afite arangije bari murusengero bategerje Yesu ko aza uwo muntu wiyitaga Pasitoro urusengero aruha umuriro ntanumwe wavuyemo.we ubu yibera muri USA.twaridukwiriye gusaba kuyoborwa n’umwuka w’Immana aho kugendera mukigare.kandi ubyibuke inzira ngari niyo kurimbuka.erega ushobora no kutagera aho muri mars kuko uzaba wasinyiye kutagaruka satani menyako akeneye ibitambo kandi usibye nibyo organes zawe zirakenewe uzaze ugirango nurwenya aho kujya kumira hariya hantu hataba amazi organes uzazisiga muri hollande ntawe uzabaririza amakuru yawe kuko signature yawe niyo engagement yawe.Ndakugira inama yo gukundisha Immana umutima wawe wose kandi witoze kuyubaha no kuyumvira izaguha ibyo umutima wawe usaba Yesu akurinde

Comments are closed.

en_USEnglish