Month: <span>May 2013</span>

Abakobwa 20 ba mbere barangije amahugurwa akomeye muri IT Essentials

Ku bufatanye na Imbuto Foundation, Tumba College of Technology na RDB, abana b’abakobwa 20 babaye aba mbere mu turere mu kizamini cy’amashuri yisumbuye bahawe amahirwe yo gukora amahugurwa y’ibyumweru bitatu yiswe ”IT essentials Training”  yabereye mu ishuri rikuru rya Tumba College of Technology  mu karere ka Rulindo. Aya mahugurwa bayasoje kuri uyu wa 29 Gicurasi […]Irambuye

U Rwanda na Lesotho byemeranyijwe ubufatanye

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni na mugenzi we wa Lesotho Mothetjoa Metsing kuri uyu wa gatatu bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano ngo azashimangira ubufatanye mu rwego rw’imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi.  Aya masezerano aje akurukira urugendo shuri abayobozi bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika bagiriye mu […]Irambuye

France: Ubukwe bwa mbere bw’abahuje ibitsina bwatashye

Montpellier mu Ubufaransa niho hatashywe kuri uyu wa gatatu nibwo bwa mbere ku mugaragaro ubukwe bw’abahuje ibitsina bwatashye. Ubwo ni ubwa Vincent Autin na Bruno Boileau. Vincent w’imyaka 40 na Bruno w’imyaka 30 bemeranyije kubana imbere y’abatumirwa bagera kuri 500 bari mu nzu yatunganyijwe bidasanzwe nkuko AFP ibitangaza. Hélène Mandroux umuyobozi w’umujyi abasezeranya yagize ati […]Irambuye

Bamusanze yapfuye ari hagati y’inzoka nini cyane

Ubudage – Ubwo Police yariho ishakisha umugabo waburiwe irengero, basanze umurambo we munzu ye uzengurutswe n’inzoka zigera kuri 40 zirimo n’inini cyane. Muri izi nzoka harimo iyo mu bwoko bwa Anaconda ifite uburebure bwa metero icyenda (9) n’uruziramire rufite metero 10 n’izindi nyinshi zariho zizunguruka umurambo we munzu ye iri i Straubing mu Ubudage. Umwe […]Irambuye

Ingabo zongeye guha icyubahiro abaguye mu butumwa bw'amahoro

Kuri uyu wa gatatu ubwo Tariki 29 Gicurasi, ubwo ingabo z’u Rwanda zizihizaga umunsi mpuzamahanga umuryango w’Abibumbye wahariye kuzirikana ku ngabo mpuzamahanga zirinda amahoro ku isi hose, zongeye kwivuga imyato ndetse hanazirikana ingabo zagiye zigwa ku rugerero rwo kurinda amahoro. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:“Umuryango w’Abibumbye mu kurinda Amahoro: guhangana n’ibibazo bishya.” By’umwihariko hibandwa ku […]Irambuye

Ntiturasa ikibuga cy’indege cya Goma kuko dushaka amahoro -M23

DRC – Abarwanyi ba M23 bakomeje gutanga amahoro nubwo ngo aho bari ubu bashobora kurasa ku kibuga cy’indege cya Goma mu buryo bworoshye, ariko batabikora kuko bashaka amahoro. Mu cyumweru gishize habayeho kurwana hagati ya FARDC na M23 imirwano yaje guhagarara mu gihe cy’uruzinduko rwa Ban Ki-moon wasuye Goma, ariko igahagarara abarwanyi ba M23 bagereye […]Irambuye

Muhanga: Yishe abantu batatu ashaka kwivugana umukuru w’umudugudu

Umugabo witwa Uwihoreye  Yohani utuye mu mudugudu wa Mututu mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, arakekwaho  kwica abantu batatu ubwo yashakaga kwivugana umukuru w’umudugudu wamutanzeho amakuru avuga ko yatemye ibiti ku buryo butemewe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Nyarusange  atangaza ko ubu bwicanyi bwakozwe mu masaha ya saa sita z’ijoro ubwo Uwihoreye yabanzaga kurwana […]Irambuye

Imikino hafi yose mu Rwanda yafashe week end yo kwibuka

Ku bufatanye na CNLG, Ministeri y’Umuco na Siporo na Comite National Olympique hateguwe amarushanwa yahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amarushanwa azaba mu mikino hafi yose mu gihugu muri week end ya tariki 7, 8 n’iya 9 Kamena 2013. Iyi gahunda ndende iteye itya: Imikino yo kwibuka abakinnyi b’imikino itandukanye  bazize 1-2/6/2013 : Volleyball 1/6/2013: Imikino yo […]Irambuye

Malawi: Yafashwe acuruza igitsina cy’undi mugabo

Mu gihe abantu batunzwe n’ibyo bize cyangwa n’imbaraga zabo mu buhinzi, hari abandi ngo bizera ko bazautungwa n’ibyo bavanye mu bapfumu n’imbaraga zidafatika. Ibi bituma hari abajya mu bapfumu ngo babahe intsinzi y’ubutunzi baba babonana abo biyushye akuya. Aba bapfumu icyiru cyabo kiragorana kuko muri Malawi ngo abapfumu benshi batuma ababagana ibitsina by’abagabo ngo babahe […]Irambuye

Yaguwe gitumo nyuma y’imyaka itanu yarigize umu-avocat

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2013, Polisi y’igihugu yagaragaje umugabo witwa Twiringiyimana Stanislas bivugwa ko yari amaze imyaka igera kuri itanu akora akazi k’ubwunganizi mu mategeko (avocat) nta mpamyabumenyi abifitiye, Polisi ikaba ivuga ko byatumye Abanyarwanda batari bacye yahagarariye babura ubutabera nyabwo. Twiringiyimana wanze kugira byinshi avuga, yemereye abanyamakuru ko yahagariraga abantu nta […]Irambuye

en_USEnglish