Digiqole ad

Bamusanze yapfuye ari hagati y’inzoka nini cyane

Ubudage – Ubwo Police yariho ishakisha umugabo waburiwe irengero, basanze umurambo we munzu ye uzengurutswe n’inzoka zigera kuri 40 zirimo n’inini cyane.

Ifoto ya zimwe mu nzoka basanze hafi ye/photo central europe news
Ifoto ya zimwe mu nzoka basanze hafi ye/photo central europe news

Muri izi nzoka harimo iyo mu bwoko bwa Anaconda ifite uburebure bwa metero icyenda (9) n’uruziramire rufite metero 10 n’izindi nyinshi zariho zizunguruka umurambo we munzu ye iri i Straubing mu Ubudage.

Umwe mu bashinzwe kuzimya umuriro wahageze yagize ati “ imwe muri izi nzoka yari ifite umubyimba ungana n’uw’umuntu mukuru.”

Uyu nyakwigendera mushuti w’inzoka yari amaze icyumweru atagera kukazi maze umwe mu bo bakorana aramutabariza kuri Police ijya kumushakisha.

Biravugwa ko uyu mugabo yaba yarishwe n’indwara y’umutima ubwo yariho agaburira ayo matungo ye.

Ufite ikigo cyororerwamo bene izi nzoka Markus Baur ubu uri kwita kuri izo nzoka yagize ati “ Zishobora kuba zitaramuriye kubera impamvu ebyiri. Imwe ni uko zikunda umuhigo wazo iyo ziwiyiciye.

Indi ni uko zikunda kurya umuhigo wazo wuzuye naho umuntu mukuru nka nyakwigendera ni munini kurizo kumumira kandi ntizikunda ibicikacitse.”

Inzoka zose hamwe 46 nizo uyu mugabo yari atunze iwe nkuko TheSun dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Police yatangaje ko umurambo w’uyu mugabo wari watangiye kwangirika vuba kubera ubushyuhe buterwa n’izi nyamaswa nini kandi nyinshi. Gusa ngo nta kindi gikekwa ko uyu mugabo yaba yarazize.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ahaaa! Mbega ITERAMBERE…

    • iteranyuma ahubwo

      • mbega !! ubu nawe ngo aroroye rero!! iri niryo terambere koko kubaho wibana ugapfa ukaborera munzu???? yewe yewe isi iri kundunduro pe!

  • Yoo!mbega ishyano, gupfa inzoka akaba arizo zigupfunya.Imana imubabarire.

  • mbega amatungo,ubu ayamatungo niyoyahisemo kubana nayo nta kana cg umugore birakomeye iyotujya siheza.

  • Ngo bazaribwa ninyamaswa biyororeye!

  • N’abagiye muri girimbwa aho kujya muri girinka barebereho!

  • yoooooooooo!ahubwo uyu mugaboyari yarashije ubwoba.gusa ngewe sinzamugira ku kiriyo kuko aya matungo aragoye.hari nabandi bayoroye na hano mu Rwanda,barye bari menge kuko one day ashobora ku kuzamusambura.

  • yoooooooooo!ahubwo uyu mugaboyari yarashije.gusa ngewe sinzamugira ku kiriyo kuko aya matungo aragoye.hari nabandi bayoroye na hano mu Rwanda,barye bari menge kuko one day ashobora ku kuzamusambura.

  • niwe warwishigishiye .

  • Bazaze mu rwanda tubahe inka ya girinka banywe amata.

    • ugize uti amata? Imana iguhe umugisha

  • Ahaaa,akumiro kabaho pe. Ese burya abantu bashize ubwoba gutya. Dusabire isi ngo imulikirwe na Roho wa Nyagasni.

Comments are closed.

en_USEnglish