Abakobwa 20 ba mbere barangije amahugurwa akomeye muri IT Essentials Training
Ku bufatanye na Imbuto Foundation, Tumba College of Technology na RDB, abana b’abakobwa 20 babaye aba mbere mu turere mu kizamini cy’amashuri yisumbuye bahawe amahirwe yo gukora amahugurwa y’ibyumweru bitatu yiswe ”IT essentials Training” yabereye mu ishuri rikuru rya Tumba College of Technology mu karere ka Rulindo.
Aya mahugurwa bayasoje kuri uyu wa 29 Gicurasi 2013 aho aba bana bagaragaje ubumenyi bahawe muri iri shuri ry’ikitegererezo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bakaba barahawe ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye na ‘Hardware’, ‘Softwares’ ndetse na ‘Networking’.
Dufitumukiza Joyeuse umunyeshuri urangije aya mahugurwa yabwiye umunyamakuru wacu ko mu byumweru bitatu bahuguwe yamenye ku buryo budasubirwaho mudasobwa, kuyikora yapfuye no gukoresha za ‘softwares’ zitandukanye.
Ati “ Ni ibyishimo kuri njye kuko sinzi ko ubu bumenyi hari ahandi nari kuzabuvana. Turashimira abayobozi b’Imbuto foundation na Tumba College baduhaye aya mahirwe mu buzima.”
Radegonde Ndejuru Umuyobozi wa Imbuto Foundation wari waje gusoza iyi gahunda yavuze ko bayikoze bagamije guha ubumenyi mu ikoranabuhanga abana b’abakobwa batsinze neza kugirango buzabafashe mu masomo yandi bazakomerezamo no mu buzima bwabo buri imbere.
Madame Ndejuru ati “ Turashimira ubuyobozi bwa Tumba College of Technology bwahaye ubumenyi aba bana kuko aribo Rwanda rwejo hazaza. Twaje kubasura no no kubaha impamyabushobozi muri iki gikorwa barangije. Ni gahunda izakomeza yo gushyigikira umwana w’umukobwa ubu tukaba twarafatanyije na RDB.”
Madame Ndejuru yasabye aba bana gukomeza kuba indashyikirwa mu ishuri nkuko babigaragaje basoza amashuri yisumbuye ari nabyo byabahaye amahirwe yo gukora aya mahugurwa, ariko cyane cyane bazirikana ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Eng.Pascal Gatabazi uyobora Tumba College of Technology yashimiye Imbuto Foundation ku gikorwa nk’ii cyo guha ubumenyi umwana w’umukobwa wagaragaje ko ashoboye.
Ati “ Byose ni ubuyobozi bwiza kuko ni ubwota kubo buyoboye. Kwigisha umwana nk’uyu ukamuha ubumenyi nkubwo twabahaye ni ukumutunganyiriza ubuzima bwe mu gihe kizaza. Aba bana b’abakobwa ni abahanga kandi bafite inzozi zikomeye mu buzima bwabo. Bazakmeze batere imbere.”
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
biragaraga ko ntabahungu babatesha umutwe!
va ku bahungu nta cyabananira sha rwose
Ibi nabyo ni uburyo bwo kuvangura abana…kuki se abahungu bo batahabwa aya mahirwe ese bo ntibayakeneye…niba bavuze bati tuzafata abana 100 bakaba 50 kuri 50
naho wagira ngo abahungu biga 5 mu cyumweru abakobwa bakiga 3 mbese bakaba hari aho baba batakaye cg batahawe amahirwe angana…ubumva ukundi yansobanurira…
ndabona ari abahatari kbsa
Kuri picture no.5 nabonye kiriya kintu gishushanyije kwikanzu y’uriya mu mama ndumirwa.
Nibibi kuvangula abaana. Iyo abahungu bigira hamwe nabakobwa bituma badatinyana. Niyo baragije kwiga barakomeza bakabaana.
Comments are closed.