Digiqole ad

Yaguwe gitumo nyuma y’imyaka itanu yarigize umu-avocat

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2013, Polisi y’igihugu yagaragaje umugabo witwa Twiringiyimana Stanislas bivugwa ko yari amaze imyaka igera kuri itanu akora akazi k’ubwunganizi mu mategeko (avocat) nta mpamyabumenyi abifitiye, Polisi ikaba ivuga ko byatumye Abanyarwanda batari bacye yahagarariye babura ubutabera nyabwo.

SSP Mwiseneza Urbain. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ku ifatwa rya Twiringiyimana.
SSP Mwiseneza Urbain. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ku ifatwa rya Twiringiyimana.

Twiringiyimana wanze kugira byinshi avuga, yemereye abanyamakuru ko yahagariraga abantu nta burenganzira abifitiye ariko akavuga ko nawe hari ingingo zimurengere kuburyo yizeye ko azatsinda.

Avuga kandi ko yari amaze kuburana ahantu henshi, kuko ngo aho umuntu yamukeneraga hose yajyagayo.

Abanyamakuru bakomeje kumubaza ibibazo yagize ati “Ndafunze, mfungiye icyaha naragikoze, ntamakuru mwongera kubona muzajye kubishakisha cyangwa muzaze mu rubanza.”

Rutabingwa Athanase, umuyobozi w’urugaga rw’abunganizi mu mategeko  mu Rwanda, avuga ko muri rusange Twiringiyimana azakurikiranwa ku cyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye, icyaha cy’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ati:”Ubundi umwunganizi mu mategeko agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (License) mu by’amategeko, umuntu wese uburana urubanza atabifitiye ubushobozi nta gaciro rubarufite.”

Naho umwanditsi w’uru rugaga Me Bimenyimana Eric avuga ko ariwe watahuye Twiringiyimana, tariki 7 Gicurasi 2013, ubwo yari yaje kuburana mu rubanza rwaregwaga mo ishami ry’ubwishingizi rya COMESSA ku rukiko rukuru, aza kubona atamuzi murugaga, ahita asaba urukiko ko rwamubaza ibyangombwa, agaragaje ikarita ye basanga idahuye n’izo urugaga ruha abunganizi mu by’amategeko ariko ngo uwo munsi ahita acika, nyuma aza gufatirwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Mujyi wa Kigali SSP Mwiseneza Urbain, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bibuza Abanyarwanda kugera ku butabera nyabwo kuko usanga bituma hari ushobora gutsindwa by’amaherere kandi wenda ibyo yaburanaga ari ukuri kuko aba yahagarariwe n’umuntu utazi ibyo akora ndetse udafite ubushobozi n’ubumenyi ku mwuga akora.

Abajijwe kubo ashobora kuba yaraburaniye bagatsinda, Mwiseneza yagize ati ”Abo yaburaniye bagatsinda n’ubundi ni ba bandi bari bakwiye gutsinda.

Zimwe mu ngaruka zishobora gukurikira ifatwa rya Twiringiyimana n’uko  imanza yahagarariyemo abantu mu mategeko, haba abo izo yatsinze cyangwa izo yatsinzwe ba nyirazo bashobora gusaba ko izi manza zaseswa, amafaranga n’umwanya byazigiyeho bikaba bipfuye ubusa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • None kwihangira umurimo ngo umuntu abeho murabirwanyije. Uwo yari RWIYEMEZAMIRIMO. Muzarebe neza hari nabandi nkabo birashoboka.

  • none!mureke abantu bihangire imirimo!muravuga iki mutarabona ibisambo byize byibishomeri nabanyeshuri bagiye guhagarikirwa bourse!amasasu agurwe kubwinshi kuko gereza nazo bazazibomora!

  • Uyu we ni kirihahira pe! Niba hari izo yatsinze namugabanyiriza ibihano kuko ararenze.

  • kaminuza za hano ni 9 years nta bumenyi ngiro zifite nize A2 ya kera mu mategeko ariko abarangije kaminuza birirwa bampamagara ngo bafite umukiriya ninige kuri iyo dossier mbabwire niba azarutsinda kandi amategeko menshi ari mu gifaransa n’icyongereza mu gihe umuntu arangiza kaminuza mu rwanda nta rurimi na rumwe azi usibye ikinyarwanda nibamureke yihahire

    • nacyo ntacyo bazi.

    • HA HA HA HA HA…

    • nta nkumi yigaya ceceka twakunviise!ibyo wabibonye he se ko abasohoka kaminuza nta rurimi bazi? ko nta cyongereza uzi ubwirwa n’iki ukizi n’utakizi? kandi ikindi ni uko amategeko y’urwanda ari mu kinyarwanda.

      • Nubwo amategeko y’u Rwanda ari mu kinyarwanda ariko mw’ishuri yigishwa mu ndimi z’amahanga(icyongereza) tecyereza kwigisha umuntu amategeko mu rurimi rw’amahanga uzi neza ko azayakoresha mu kinyarwanda! Ou vont-nous-Kagimbangabo!

        • biragaragara ko nta ndimi tuzi wimurenganya! Reba nawe ubwawe wanditse ngo “kandi ikindi…” bavuga “ikindi kandi” uriya nawe ngo “ou vont-nous” kandi yari kuvuga “ou allons-nous” ; Nyamuneka twikubite agashyi, utu dukosa duto twakutuviramo gutsindwa imanza

          • Nawe nturi shyashya ntibandika “ou allons-nous”, bandika “où allons-nous”!!!

  • nange nigeze kumara imyaka 5 mpa aba scouts Totem kandi ndi ikingurunguru nkuko batwitaga baje kunkeka mpita mbavamo ariko abo nayihaye ubu nibo nabonye bakomeye nubwo byacitse amazi
    ahubwo uwo yari amaze kugira experience nyayo….

    • Aba scouts n’abavocats ni ibintu ; bitandukanye; ubuscouti se babwigira mu yihe kaminuza ? Uzige kugereranya neza.

      • Yagereranyaga amanyanga ntiyagereranyaga ubushobozi !

  • Polisi yakoze akazi gakomeye,uyu mutekamutwe azaryozwe iby’abo yariganyije mu nkiko ndetse n’igihombo byabateje.

  • Nkuyu bamufunge ubutavamo , nibinashoboka abantu yahagarariye bagatsindwa barenganurwe kuko nta bushobozi yari afite bwo gutsinshiriza uwo aburanira..

  • Uramwumva ngo arayobya uburari ngo azatsinda ate se? Niba bigaragara se ko nta burenganzira afite ni gute yihutira kuvuga ko azatsinda nibakatire umuswa puu!

  • Birambabaje kuba polisi yivanze muri iyi politike y’inda nk’iya Ntawukuriryayo afunga farumasi z’abaforomo. Bangahe se muba Avoca bakira imanza bakajya no kuziburana kandi bazi ko ari amahugu? Muzaze mumbaze ibyo abo mwemera ko bize droit bankoreye!

  • Yewe nimumureke kuko abataZi amategeko nibenci ubuse iyumuntu atigeze yiga ibyamategeko agakatira undiburundu ko twabyemeye. Kubura akazi muRwanda. BiGiye. Gutuma abateka mutwe Baba benci gereza nizagurwe.

  • Twagirimana Stanislas yahoze ari umupolisi??

  • None se uyu mupolisi niwe wigize avocat, ko mbona ifoto ye muyigaragaza cyane, ibi ni ukujijisha abasoma inkuru, mujye mumenya kujyanisha ibintu. Be professionals pls.

  • Amategeko?! Murekere aho! Simwe mwakagombye gufata umuntu ngo yigize avoka, kandi nta burenganzira n’ubushobozi yabiherewe! Abakatiye abantu BURUNDU y’UMWIHARIKO bari baranarangije Secondaire? Bari barigiye he amategeko?Ibibazo biri mu nkiko z’u Rwanda byinshi muribyo harimo n’ibyakuruwe n’inkiko za Gacaca!Inkiko z’ibanze ubwazo ntizifite ubwo burenganzira bwo gukatira umuntu Burundu y’umwihriko, kandi bizwi ko ziyobowe n’abaminuje, ariko ngo Gacaca zo zarabuhawe! Ntaho tua ntaho tujya mu butabera!

    • None se nyakubahwa abakoze jenoside ku manywa y’ihangu bakanabyiyemerera imbere y’abenegihugu nabo ngo amategeko? Buriya se ntidukwiriye kumenya nibyo tugereranya ibyo ari byo, gupfobya ibintu byose si byiza, ese iyo inkiko gacaca zitabaho Bahimanza we!!!!!

  • Ariko murwanda ntabitabashikakaza ubu nyine uyu nawe yakoze amakosa kuko yunganiraga ababurana!none se niba yabikoraga bikamuha umugati ijoro rigacya ubwo numujura? None se abo twise Inyangamugayo bose niko bize za kaminuza ra! Njye nzi nabatazi gusoma kdi bazi gukata imanza rwose ntibagarure, ubuse tuvugeko Gacaca zagenze nabi kuko abaciye imanza batari barize za KAMINUZA? ahubwo uriya mugabo nahabwe ubund bumenyi bwisumbuyeho akore akazi ke neza nawe yibonere umugati?Niba atari ibyo imanza za gacaca zasubirwamo kuko nabo abenshi ntaho bize.Murakoze

  • Nonese ko mutashyize ho ifotoye ngo tumu menye.

  • Uwo munyarwanda wari warigize Me (Maitre) ko ari hatari! Umugani we ukuri kuzamenyakanira mu rukiko.

    Hari icyo nibaza:

    Muri Legal Professional Ethics (imyitwaririre y’abakora umwuga w’amategeko) iyo Avocat bigaragara ko avuga ibintu bidafite aho bihuriye n’amategeko na busa, umucamanza yakabaye aba abibona rwose, kuba Avocat si Aventure wakorera imbere ya JUGE ngo abure kubona ko utize amategeko.

    Gusa icyo nkeka wasanga uriya MWERE (nta cyaha kiramuhama)yarize amategeko wenda ntayarangize ngo abone Diplome, noneho agahitamo kwishakira ubuzima. Naho gukeka ko yaba yaragiye aburanira mu nkiko atarize amategeko ntibibaho, umucamanza amuvumbura hakiri kare.

    Naho ku by’INYANGAMUGAYO za GACACA n’abo bakatiye ibihano bakabafunga (BURUNDU, BURUNDU Y’UMWIHARIKO,…) ho ntacyo mvuze, biterwa n’icyari kigamijwe

  • Muraho neza banyarubuga? ndabona imyumvire ari ikintu gikomeye cyane. None se iyo hafashwe ujura muramurengera ngo akomeze yibe ngo ni ukubona umugati? Biratangaje rwose. N’aho ibyo kubigereranya n’iby’Inyangamugayo za gacaca ntaho bihuriye kuko zabikoze zahawe uburenganzira n’igihugu kandi niba utabizi wowe zarahuguwe mu mategeko zakoresheje.Imana ikugirire neza iguhe ubwenge bushishoza.Murakoze.

  • Banyarubuka!!! Icyangomba ni logique des choses!! Kuba umusaje ntibigombera amashuri!! Aribyo muzambwira umubare wa za Kaminuza salomoni yari afite!!! Ikindi nanone mumenye ko umuntu ashobora kuba autodidacte!! Iby’amatategeko ibyinshi ntaho bihuriye na Sciences, bishyirwano n’abantu kubera impamvu runaka bikamara igihe runaka, bigakumira ibintu runaka (urugero kwa Kadhafi abahoze ku ngoma hatowe itegeko ryo kubakumira mu buyobozi), kandi bikagira nyina Agaciro mu gihe cyabwo. Iyo ikigenderewe kitakiriho amwe mu mategeko arasaza!! Mwibuke Gallileya yicwa ngo kuko avuze ngo nyamara isi irizenguruka abanyamategeko bakamubambisha!! Ukuri kwamenyekanye nyuma kandi kugeza ubu ntikuravuguruzwa!!! Abanyamategeko benshi barayagoreka ntibayasobanure uko ari, ugatsindwa urubanza uri mu kuri kubera n’ibindi!! Byongeye kandi mbere ya 94 nta banyamategeko benshi twagiraga kuko nta n’ibyaha byinshi byabagaho nk’iby’ubu!! Hari Mêtre Mbonampeka n’abandi babarirwa ku ntoki!! Ukwiga amategeko ntibivuga kugira logique y’ibintu! Biryo badohorere uwo mugabo ntagogwe n’amategeko abanyamategeko bishyiriyeho ngo azayagonge!!! N’ubwo bari mu rugaga rw’abavoka (niba nizo turya kumeza zizanira umubiri za Vit.) bagenekerereza uko bari kubigenza bahohotewe bakiri impinja zitaramenya gutekereza

    • Ikikwereka igihugu gikataje
      mw’iterambere abanyamitwe
      baba benshi,muravuga mutar
      ajya ku withdrawinga cash
      withATM usange pee!

  • None se ntabari murugaga bananiwe n,imanza we yashoboye?Ahubwo we ni muhanga mu kwishakira akazi kandi nibyo Leta idushishikariza!Ni ba avoka bangahe hano mu Rwanda bananiwe kubona icyo bakora!Ahubwo Leta nimufashe vuba aranginze amashuri yazavamo avoka ukomeye!

Comments are closed.

en_USEnglish