Digiqole ad

Malawi: Yafashwe acuruza igitsina cy’undi mugabo

Mu gihe abantu batunzwe n’ibyo bize cyangwa n’imbaraga zabo mu buhinzi, hari abandi ngo bizera ko bazautungwa n’ibyo bavanye mu bapfumu n’imbaraga zidafatika.

Samuel Banada wafashwe acuruza ubugabo bwa mugenzi we
Samuel Banada wafashwe acuruza ubugabo bwa mugenzi we

Ibi bituma hari abajya mu bapfumu ngo babahe intsinzi y’ubutunzi baba babonana abo biyushye akuya. Aba bapfumu icyiru cyabo kiragorana kuko muri Malawi ngo abapfumu benshi batuma ababagana ibitsina by’abagabo ngo babahe kuri uwo mukiro wihuse.

Umugabo Samuel Banda, kumenya ko urwo rugingo rw’umugabo ari imari ikomeye, yatangiye kujya ashakisha izo mari. Akaba aherutse gufatwa na Police ahitwa Lakeshore mu mujyi wa Salima ariho acuruza ubugabo bw’umuntu utazwi bari babukijije.

Samuel Banda w’imyaka 24, uru rugingo rw’umubiri yariho arucira amadorari ya amerika 360$, ngo kuko rwari rukiri ruzima cyane kandi arirwo bene guca ikiru baba batumye abaje gushaka instinzi.

Banda nyuma yo guhatwa ibibazo na Police yameje ko asanzwe acuruza iriya mari, ndetse baza gusanga ariwe wari warajyanye igitsina cy’umugabo w’imyaka 44 wari uherutse gukubitwa kugeza yishwe maze bakamushahura. Banda uhakana kwica uyu mugabo, yemera ko igitsina ari icye ariko nawe yakiguze.

Foster Mangani Ukuriye polisi muri ako karere ka Lakeshore aganiriza yabwiye abanyamakuru ko bakimara kumenya ibyakorewe uwo mugabo wishwe akanashahurwa bakoze iperereza bagasanga uyu musore yaba ari mu bafite uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ndetse no kumukata igitsina.

Bagabo muramenye rero abapfumu b’ino batazatangira kujya batuma ababagana ibitsina byanyu. Mubikomereho ntibisimbuzwa.

Roger marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish