Digiqole ad

Ntiturasa ikibuga cy’indege cya Goma kuko dushaka amahoro -M23

DRC – Abarwanyi ba M23 bakomeje gutanga amahoro nubwo ngo aho bari ubu bashobora kurasa ku kibuga cy’indege cya Goma mu buryo bworoshye, ariko batabikora kuko bashaka amahoro.

Batanze agahenge kuko bashaka amahoro. Abarwanyi ba M23 hafi ya Goma
Batanze agahenge kuko bashaka amahoro. Abarwanyi ba M23 hafi ya Goma

Mu cyumweru gishize habayeho kurwana hagati ya FARDC na M23 imirwano yaje guhagarara mu gihe cy’uruzinduko rwa Ban Ki-moon wasuye Goma, ariko igahagarara abarwanyi ba M23 bagereye umujyi wa Goma kurusha mbere y’imirwano.

M23 ubu iragenzura agace kose kari mu majyaruguru ya Goma ndetse n’imisozi y’i Mutaho ireba ku kibuga cy’indege ku buryo ibitwaro birasa kure byaharasa byoroshye.

Rene Abandi uvugira M23 yabwiye Ijwi rya Amerika ko ubu bafite imbere yabo ikibuga cy’indege cya Goma.

Ati “ urebye ducungiye umutekano iki kibuga kuko abasirikare bacu bafite discipline ntacyo bagomba kugitwara. Twahagaritse imirwano kuko tutananiwe gukomeza ahubwo kuko dushaka amahoro.”

Abavugizi ba Sosiyete Siviri ya Kivu ya ruguru bo bongeye kwikoma u Rwanda, bavuze ko ngo rwohereje batayo (bataillon) enye (4) mu cyumweru gishize gufasha M23. Ndetse ngo umusirikare wo ku rwego rwa Lieutenant Colonel w’u Rwanda yaguye mu mirwano aza gushyingurwa i Kigali mu minsi ishize.

Rene Abandi asubiza kuri ibi yasetse cyane ati “ Biratangaje!! Umucolonel yapfiriye aha ajya gushyingurwa i Kigali?! Birasekeje. Ingabo zararwanye hapfa umucolonel umwe mu gihe nta n’umusirikare wacu wo hasi wahaguye?! Battalion zirarwana se hagapfa colonel, ni abasivili nyine. Colonel w’u Rwanda yaje kudufasha iki hano?

Rene Abandi ahubwo we yemeje ko ingabo za FARDC mu mirwano barwanye ubushize bafashijwe n’inyeshyamba za FDLR i Mutaho ariko ngo ni hahandi bakahirukanwa na M23.

Kugeza ubu muri kivu ya ruguru hari gukorera imiryango mpuzamahanga igera kuri 14 ivuga ko yaje gutabara abaturage bari mu kaga.

Muri aka gace hari kandi ingabo zigera ku 17 000 zoherejwe mu butumwa bwo kurengera abaturage mu ntambara no kugarura amahoro, hakaba haherutse no koherezwa ingabo zigera ku 3000 zo zifite ubutumwa bwo KURWANA n’imitwe yitwaje intwaro na M23 irimo.

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • mucungire aho kukibuga basha.nibaza mubereke uko mukora.

  • ngo lt colonel wurwanda,muarasekeje koko.

  • Izi ngabo zimara iki 20.000.

  • Yoo ikinyoma pu ngo Lt colonel wu Rwanda ? Batayo 4? Ndumiwe

  • Aba tzd baraje babonere isomo on the red ground m23 nibanyamurasa ubutaka bugatukura courage

  • M23 nimukomerez’aho.
    Izongabo za kikwete,
    Muzazikanire uruzikwiye.

    • M23? Courage kabisa. Ikigaragara nuko munamaitaha KIKWETE azasaba US gushyikirana na ALCAIDA. KIKWETE manza ariwe wasabye kurusa muri Kiriziya ARUSHA, kuko ntiwashyigikira inkoramaraso z’ahandi usize iziwawe.

      Itonde

    • Ariko ubwo muba mwiyumvisha ko muri kogeza intambara?
      Mujya mutekereza ibyo mwogeza bibaye biri kubera iwacu?

  • Ntumuzasubire inyuma ndabinginze…Kikwete yavuze ko azafasha interahamwe mukurwanya abacongomani BA batutsi….cyane cyane M23 , Rero mwebwe nimurasa Goma mugafata ikibuga amahanga azasaba imisyikirano, barabizi ko Igisirikare cya Congo kimeze nkibikoko birya abana, nicyo kica inzirakarengane, kigasahura, kigafata abana kungufu gifatanyije nazanterahamwe za Ra rwarakabije

  • Sha ntimuzasubire inyuma nimufata kivu zombi amahanga azabagabanyamo mutware iwanyu…ibyo bikoko mubirekere iyo hirya iwabyo…mwitandukanye nabo kandi muzabaho neza pee…mufate ikibuga gusa…Kagame azabafasha kunvikana na UN dore ko bashaka kumutorera kuba umunyamabanga mukuru WA loni…Murase abo bashenji…nizo nterahamwe Zamudacumura apana iza ra Rwarakabije

  • Ahaaaaaaaaaaaa murarebeneza mutazitwa torism mWiha kurwa un Urwanda. Nirubatere inkunga mukubagirinama abavuga nibavuge urwa ntirugira colenel umwe.

  • Abavuga ikinyarwanda twemerewe kuba ku isi hose ukuyemo RDC. Abazungu bareke M23 iduheshe uburenganzira bwo kuba no gukorera muri RDC kandi itegeke abacongomani kwiga ururimi rw’ikinyarwanda kuko ubu no muri Amerika hari amashuri acyigisha.

  • Ndumva mwese mutanga ibitekerezo bijyanye nintambara muvuge muti mwicyare mucyoce ibibazo muturana musangire umusaruro abaturage babeho nkuko bikwiriye.
    Icyo murwanira kirazwi uretse kwirengagiza n’amahanga arabizi ninda yabarenze(abazungu).

  • sha agahinda ntikica koko president wa tanzaniya ntago narinziko ari umushinyaguzi ndetse n’umunyagasuzuguro koko?u Rwanda rwicarane n’abicanyi?baganire ikise ahubwo?azadusabe imbabazi kuko yadukoreye ikosa.

  • nimukomere basha naho abo babeshya ngo colonel w’abanyarwanda yapfuye bareke kubeshya nonese ubwo bazi ko colonel wacu yapfa hamaze gupfa abari kuri front line bangahe ?cyangwabo haba hamaze gupfa bangahe?

  • Komereza aho M23,N’ICYO kIBUGA mugifashe byaba byiza ,ariko mutubabarire ntimuzongere gukora ikosa ryo gusubira inyuma. Tumuraseee!

  • Ahhhh izo ngabo za kikwete mujye muzifata muzambike amasengeri na makabutura(kuzica amaboko na maguru)maze muzohereze iwabo sebuja abone isomo

    • Ariko uva Amaraso cg Amazi?mwacishije make ko iyo umuturanyi arwaje indwara nawe uba wugarijwe.mwibagiwe kuva muri 1990-1994 mu rwatwibarutse?Dushikame twisabire Uwiteka Umugisha ahubwo

  • m23 ntimucike intege crge ntimusubire inyuma bibayengombwa natwe twaza

  • Nyagasani tabara kuko tugiye
    Gutungurwa naziriya nyazi
    Za drones bamwe turi nka
    Bari gufana umupira ariko
    Harikihishe inyuma.

  • Kikwete ntakindi yavuga usibye amahomvu!
    yananiwe guteza imbere abaturage be none ashaka kwimenyekanisha mu mafuti!

    Ayi nyaaa! utapata cya mutemakuni

  • aratwikoreyesha ntacyo azadutwarape naho m23 nanjyembarinyuma gusa ntimuzongere gukorikosa nkiryomwakoze ubushize musubirinyuma kandi uwiteka yariyahabahaye mufate goma
    intsinzi iraba ibonetse bazaza bashakimishyikirano muzabyemereubundi mubategeke ibyomushakabyose turebeko batazabyemera bazaburukobagirabemerepe impamvu nuko mutarekura icyibatsisha sha ishyanba rizabahiraho ahubwo razabarito

  • mwese abatanze ibitekerezo hano ngo mushyigikiye m23 ntimuzi ibyo murimo you should have learnt from Rwanda. imbunda ntikemura ibibazo na rimwe. inkotanyi ko zateye u rwanda muri 90 ubu mukeka ko ibibazo zashakaga gukemura byakemutse?

    ikindi mwivugisha ibyo muri kuri za mudasobwa in the confort of ur homes, bars, offices or I dont care where, ariko uwabajyana kuri frontline naba ndeba icyo muvuga adui yashyize urusasi mu cyemba….

    • Intambara ni mbi aho iva ikagera kandi irasenya ntiyubaka,sinumva ukuntu umuntu wabaye mu bibazo by’inatambara na jenocide mu rwanda ashobora kogeza intambara ahandi.mbega ubugome dufite!Imana itubabarire

  • Murakagira Inka na namata ndabakunda gusa basaza banjye nimukomerezaho sha mukubite ibyo biterahamwe ubundi natwe tuzabasangeyo dutahe iwacu yooo Imana nikomeze ibarinde mbafatiye ijyiburyo

  • Mim bamabarize rwose.ubu bamaze kwibagirwa ububi bw’intambara koko?ngo agahwa kari ku wundi karahandurika.Imana ifashe abanyekongo.

  • Ingabo za Gikwete muzazereke sha uko umuriro waka bahungu ba M23.. Muzazigire nk’iza Mobututu Seseko Kuku Mwendo wa BAZANGA!

  • arko mana weee ibi bintu nyamara murabifata nk’ibyoroshye nyamara ndabona biteye ubwoba rwose,arko sha comments zabamwe muri mwe ndabona mutazi intambara akabi kayo,uwo ukunda ntuzamwifurize kubona intambara ahubwo mureke dusenge IMANA ibicishe hirya naho ubundi jye ndabona ahaaaaaaaaaaa

  • mwebwe turabashyigikiye m23 kuko muraharanira uburenganzira bwanyu,nimukubite aba tzd bacanganyikirwe babure ninzira ibasubiza iwabo

Comments are closed.

en_USEnglish