Digiqole ad

Muhanga: Yishe abantu batatu ashaka kwivugana umukuru w’umudugudu

Umugabo witwa Uwihoreye  Yohani utuye mu mudugudu wa Mututu mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, arakekwaho  kwica abantu batatu ubwo yashakaga kwivugana umukuru w’umudugudu wamutanzeho amakuru avuga ko yatemye ibiti ku buryo butemewe.

umuhoro_v

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Nyarusange  atangaza ko ubu bwicanyi bwakozwe mu masaha ya saa sita z’ijoro ubwo Uwihoreye yabanzaga kurwana na Rugaragaza  John na Habiyaremye Emmanuel aho banyweraga inzoga mu kabari.

Mu cyumweru gishize akaba aribwo uyu mugabo yari yahamijwe icyaha cyo gutema ishyamba rya leta atabifitiye uburenganzira bigatuma acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda.

Nyuma yo kumuca amande, umunyamanga nshingwabikorwa avuga ko yahise yishyitamo umukuru w’umudugudu kuko ariwe wamutanze ku murenge.

Ubwo yariho arwana n’abo bagabo mu kabari, mu baje gutabara ngo harimo umukuru w’Umudugudu yari afitiye inzika, maze ariruka azana umuhoro mu rugo rwe ngo amuteme.

Yirukankanye umuyobozi w’umudugudu umugabo washatse kumubuza aramutema agwa aho, ariko ntiyageraho ku wo yashakaga, yaragaruka yadukira Rugaragaza  John na Habiyaremye Emmanuel bahoze barwana mbere arabatema nabo kugeza bashizemo umwuka nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo Supt Gashagaza Hubert yatangaje ko  nta kindi abo  bagabo bapfaga n’uwabishe. Avuga ko nyuma yo kumuta muri yombi barimo kumutegurira dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera.

Supt Gashagaza yemeje ko Uwihoreye azakurukiranwa ku cyaha cyo kwica  abigambiriye mu gihe icyaha cyaba kimuhamye akazahanishwa  ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange yatangaje ko  ubu barimo gukoresha inama y’umutekano mu Mudugudu wa Mututu ayo mahano yabereyemo no kwihanganisha imiryango yabuze ababo.

Supt Gashagaza akaba yasabye abaturage kureka umuco wo gushaka kwihanira kuko hari inzego z’ubutabera zibishinzwe.

Muhizi Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Nihanganishize ababuze ababo n’u Rwanda muri rusange. Gusa abantu nkaba bajye bahanwa by’intangarugero n’abandi barebereho. Uyu numuvumo ukibabungamo.

  • Ariko igihe ubwicanyi bwahereye, ubu koko buzashira ryari? Niba ari ubugome bwiyongereye, niba ari abantu bashize ubwoba, cg se wenda wasanga hari indwara yo mu mutwe yabageze mo tukaba tutabizi!! Kuko ubwicanyi burakabije pee! Icyakorwa ni ubushakashatsi ku byihishe inyuma y’izi mfu, kuko ibindi byose byarakozwe ariko ntibwahagarara.

  • Ngaho Kikwete nawe ngo nibaganire na FDRL ubu se aba bagifite ubwicanyi mu ri bo wabongeramo abamaze imyaka 19 babutegura hagacura iki? ahaaa u Rwanda rwaragowe gusa

    • Ariko se sha ko mbona mutandukira,Kikwete ahuriyehe n`uriya mwicanyi ?Ese wibwira ko abicanyi ubasanga muri FDLR gusa ?Abantu bose bicwa cyangwa bishwe mu Rwanda,ni FDLR gusa yabikoze ? Shame on you !Muzajya mwiha amenyo y`abakwennyi kubera kwigira ayo ntazi.

      • ndabaza umucyo, uwo muntu watemye abantu, afitanye sano ki na FDLR????

  • Ni uko uRwanda rugendera ku mategeko,ariko k’uyu yagakwiye kurasirwa mu ruhame,nta bundi butabera bumukwiriye.

  • mu Rwanda ibintu by’ubwicanyi biragenda bifata indi ntera.Donc kuri bamwe 50000=3morts.Birababaje
    Ahandi dam 3 z’isambu ziruta abantu 15!!!!

  • Ubwicanyi mu Rwanda ntibukarebwe mu gihande kiganisha kuri Genocide gusa. Iyo abantu bashinzwe umutekano nka POLISI bafashe umuturage bagahondagura kugeza apfuye mubyita iki? Uriya AFANDE wa POLISI wishe umuntu i Kigali ejo bundi nawe ni FDLR? Mujye muvana amatiku aho. Ikibabaje ni uko hafungwa abantu bamwe gusa ngo ni abicanyi, ninde wambwira aho uriya mupolisi afungiye kugeza ubu?

  • ARIKO NKIBI NIBIKI KOKO UMUNTU AGAFATA UMUPANGA AGATEMA ABANTU AGAHANISWA GUFUNGWA BURUNDU AKARYA AKANKWA AKARYAMA!
    nubundi uyu nabundi buzima aba afite iwe

  • ariko ibi nibiki koko umuntu agafata umupanga akicya imbaga yabantu hanyuma agahaniswa gufungwa burundu akarya akankwa akaryama!ibi biteye ubwoba leta ikwiriye gushaka igihano cyindi gikwiye abantu nkaba si non biteye ubwoba

  • “kudakubita imbwa byorora imisega”

  • Unva Rwanda na banyarwanda…ndasaba urwanda rusyireho umuntu wishe undi nawe ko yicwa indorane muruhame…turarambiwe, umuntu nubundi watemye abantu kuva 94 kugeza nubu ntabwo bizamuvamo bazahora batema…mpaka..mpaka.mpaka..interahamwe ziracyarinyinshi…ahibwo nuko mbona basigaye batemana ubwabo..ntawamenya abo yatemye niba batarigeze batema nabo 94..ngo uwicije umuhoro azicishwa uwundi.muzakurikire ariko…uwishe umuntu nawe agomba kwicwa nimba peresida nzasyiraho iryo tegeko

  • Isi irashaje ntakindi navuga??? mureke dusabe Imana itwirokorere naho ubundi!!!birakomeye!!!!!!

  • Ahhaaaa abakuru b’imidugudu murabe maso,bagire gukorera ubuntu biturwe gutemwa.
    Leta ntacyo ibamariye(abakuru b’imidugudu muhumure muzajya mu ijuru kuko mukorera imana)

  • gusa birababaje ariko umuti si ukwica nawe kuko uwishwe ntiyicuza kdi nuko ari uyu bizwi neza hari ushobora kurukatirwa nyuma bakazasanga arengana. bamugarura? kuba president ni ubwenge si uguhubuka sha.
    abagize ibyago bihangane.

  • Ubwicanyi bubaye karande pee interahamwe zarishe ,inkotanyi nazo sishyaahya uretse ko tutabyerura, ubu koko Imana yadutabaye

  • Izi ni ingaruka zokudahana,kuko abanyarwanda baciye umugani ngo igihugu cyidahana cyorora imisega muhame hamwe twumve,njye mfite aho njya nagenda kuko akuru Rda nubwicanyi bwaburi munsi muzaba mwumva akarwo.

  • Izi ni ingaruka zokudahana,kuko abanyarwanda baciye umugani ngo igihugu cyidakubita imbwa cyorora imisega muhame hamwe twumve,njye mfite aho njya nagenda kuko akuru Rda nubwicanyi bwaburi munsi muzaba mwumva akarwo.

Comments are closed.

en_USEnglish