Month: <span>May 2013</span>

Abatuye i Mageragere bashishikarijwe kurara mu nzitiramubu

Mu gikorwa cyo kurwanya Malaria mu gihugu kiri gukorwa na Imbuto Foundation, kuri uyu wa 30 Gicurasi bari mu murenge wa Mageragere ahari hakoraniye abaturage benshi baje kumva ubutumwa bubagenewe ku ndwara ya Malaria. Nubwo mu Rwanda indwara ya Malaria yagabanyije ubukana ku buryo bugaragara, ariko ngo ntabwo irashira burundu, niyo mpmavu Imbuto Foundation ifatanyije […]Irambuye

Gaby Irene Kamanzi niwe uzahagararira u Rwanda muri Groove Awards

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi niwe watowe na bagenzi be mukubahagararira kuri iyi nshuro ya kane u Rwanda ruzaba rwitabiriye ibi bihembo bya Groove Awards, amarushanwa y’abahanzi ba Gospel abera mu gihugu cya Kenya ku bufatanye n’umuryango wigenga wa Skiza agashamika ka Safaricom. Ibi bikaba bizaba mu ijoro ryo guhemba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bitwaye […]Irambuye

Kuwa 31 Gicurasi 2013

Amarushanwa ya Primus Guma Guma ku nshuro ya gatatu abahanzi bari gukora iyo bwabaga mu guhatana kugira abafana benshi. Bamwe muri aba bahanzi bitwaje itwaro z’abafana. hotos/P Muzogye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

Perezida Kagame ntimukorana igihe kirekire ntakintu ugeraho – Amb. Gatete

Ni ibyatangajwe na Ministre w’imari n’’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver mu nama nyafrika yateguwe na Banki Nyafurika Itsura amajyambere (BAD) yari igamije kureba aho ibihugu bigeze bigera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu gihe haasigaye iminsi 1 000 ku gihe cyashyizweho cyo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi. Muri iyi nama hashimiwe cyane ibihugu by’u Rwanda na Liberia nk’ibihugu […]Irambuye

Miliyoni 440$ zizinjizwa mu bukerarugendo mu 2014 – RDB

Umutongo winjizwa n’ubukerarugendo mu Rwanda warazamutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012. Izamuka ry’uyu mutungo ryavuye ku bwiyongere bw’abakerarugendo bavuye mu bihugu bitandukanye by’Isi nk’uko bivugwa n’ikigo cy’Iterambere mu Rwanda RDB. Mme Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yemeje ko ikigereranyo cy’amafaranga yo hanze yinjiye hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Werurwe muri uyu mwaka ni miliyoni […]Irambuye

Urubyiruko rwa Zion Temple mu giterane cyo guhindura isi

Urubyiruko rwo mu itorero rya Zion Temple rwateguye igiterane cy’ivugabutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana kigamije gukangurira urubyiruko kuba umusemburo w’ibyiza hagamijwe guhindura isi. Ni igiterane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Kamena, ku rusengero rwa Zion Temple i Kigali, kuva saa Munani z’igicamunsi kugera saa Moya z’umugoroba. Evangeliste Jerome Rwubusisi, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu […]Irambuye

Ibisobanuro by'ahantu bakunze gushyira Tatouage

Ibyo umuntu yambara, yisiga cyangwa yishushanyaho biba ari ukugirango agaragare neza imbere y’abantu. Niyo mpamvu iyo umuntu ageze mu rugo akuramo imyenda akiyambarira imyenda isanzwe cyangwe se yajya kuryama akaba yanaryama ntakintu yambaye. Nk’uko tubikesha urubuga rwa” eHow” , rutangaza ko ibintu abantu bakunze kwishushanyaho bizwi ku izina rya Tatuage nabyo bigira igisobanuro cyabyo imbere bitewe […]Irambuye

UK: Batanu bakekwaho Jenoside batawe muri yombi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko yataye muri yombi Abagabo batanu b’abanyarwanda bakekwaho kugira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Muri aba batawe muri yombi barimo abahoze ari baburugumesitiri batatu; Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 51 wahoze ari burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Mudasomwa, Charles Munyaneza w’imyaka 55 wahoze ari burugumesitiri […]Irambuye

Itsinda J-Kid nyuma yo gusenyuka, bari kugaruka mu muziki umwe

J-Kid  ryakoraga umuziki mu njyana ya RNB na ZOUK rimaze gusenyuka, ubu umwe mubari barigize witwa CYIZA Frank uzwi ku izina rya CYIZA Kakao, ubu yatangiye gukora ubuhanzi ku giti cye (carrier solo). Ubusanzwe iri tsinda ryari rigizwe n’abasore batatu aribo  JABO AKA  DIDDY-ZO ziga ;uri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na CYIZA Frank AKA KIZ […]Irambuye

USA: Urukiko rwemeye kwigizayo ikatirwa rya Munyenyezi

Stephen McAuliffe, Umucamanza mu rubanza Beatrice Munyenyezi aburanamo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kuba yarabeshye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo ahabwe ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika, yemeye kwigizayo ikatirwa rye nyuma yo kubisabwa n’abashinjacyaha bishyirwa muri Nyakanga tariki gatatu. Mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi, abashinjacyaha John Capin na Aloke Chakravarty bahagarariye Leta muri […]Irambuye

en_USEnglish