Digiqole ad

France: Ubukwe bwa mbere bw’abahuje ibitsina bwatashye

Montpellier mu Ubufaransa niho hatashywe kuri uyu wa gatatu nibwo bwa mbere ku mugaragaro ubukwe bw’abahuje ibitsina bwatashye. Ubwo ni ubwa Vincent Autin na Bruno Boileau.

Bruno na Vicent bamaze kwemererwa n'amategeko kubana
Bruno na Vicent bamaze kwemererwa n’amategeko kubana

Vincent w’imyaka 40 na Bruno w’imyaka 30 bemeranyije kubana imbere y’abatumirwa bagera kuri 500 bari mu nzu yatunganyijwe bidasanzwe nkuko AFP ibitangaza.

Hélène Mandroux umuyobozi w’umujyi abasezeranya yagize ati “ Uyu munsi mwarawurotaga none ubaye impamo. Vicent na Bruno mutangije amateka mashya muri iki gihugu kuri Repubulika yacu.”

Amaze kubabaza ibibazo bibazwa abashakanye niba bemeranye kubana, basubije nta mususu ko babishaka maze rubanda rwatumiwe rukoma yombi.

Nyuma y’uko batoreye ko gushyingira abahuje ibitsina byakwemerwa n’amategeko y’Ubufaransa, aba nibo ba mbere bashyingiwe ku mugaragaro n’ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubufaransa.

Iki kintu cyo gushyingira abahuje ibitsina cyateje impaka ndende ku Isi, yaba mu mahanga ya kure aho bamwe babyemera cyane abandi bakabihakana, yaba ndetse no muri Africa aho ibi bitaragera byo kubasezeranya.

media_xll_5864614
Bruno na Vicent
media_xll_5864592
Mu muhango wo gusezerana
media_xll_5864613
Bamwe mu babutashye

Photos/AFP

 

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyisi irara ngiye kabisa nonese umugabo ninde umugore ninde murabona bazabyara gute kugirango bororoke

    • Ariko mujye mudufasha munadusobanurire, abagabo babiri bakora acte sexuel bate? mumare amatsiko badi…..

      • abanabakozi basatani namadayimoni buntu ,bafite umugambi wo kurangiza isi bajya mubyangwa niMana Urunuka,gukabya ubugome kwisi nibindi, mwiyeze kandi musenge cyane kuko isi yarangiye ,mwibuke ko ibi aribyo byatumye irimbura sodomu na gomora,nonese mwe mutekereza ko biriya bimaze iki uretse kubangamira Imana no kuyitera umujinya.

      • Bakora mu nnyo nyine ubwo se ntubyumva

  • Ngubwo ubukwe bwa shitani bwabaye genda shitani Ukora bibi bisanawe koko !!!

  • Bavandimwe ni muze dupfukame dusenge, turebe ko twagabanya umujinya w’uwiteka.

    • ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhahahahahhaahahhahah emeee byo kbsa birakabijeee!urumva i amasengesho na agape nynshi cyane!!

  • Bitey’Iseseme!!!!!!!

    • Umvugiye ibintu muvandimwe, biteye isesemi!!

      • Ni byo kabisa iseseme iranyishe.

  • Ahaa mwibuke i sodomu, Imana yahise iharimbura, bizagendekera bite abiki gihe bigishijwe bagabwa, amategeko y’Imana ndetse bazi kwisomera Bible?. Uyu ni umuburo uheruka uri guhabwa abisi ngo umwami agaruke, ubishaka wakwisuzume!.

    • Yewe Eric we, uzasome neza ibya Sodoma uzasanga atari ibi yazize!
      Nawe kandi uzasome ibiri aha: 1 Samuel 19,1; 20,17 et 2 Samuel 1,26.

      Nitworoherane rero urukundo ntirurimbura isi! Ikindi agakiza k’Imana tugahabwa ku buntu binyuze mu kwemera si kubwo kubahiriza amategeko!

      • Rubona, Imana ikubabarire cyane! Ubu se iyi mirongo utanze urabona ihuriye he n’iyi nkuru? I Sodoma n’i gomora hari ibyaha byinshi kugeza n’aho abagabo barongoraga abandi!! Mu Gutegekwa kwa kabiri (Leviticus) 18: 22 havuga ko umugabo atagomba gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo kuko Imana ibyanga urunuka! 1 Korinto 6:9 barondora ibyaha birimo na homosexualité bakarangiza bavuga ko abakora ibyo batazaragwa ubwami bw’Imana. Reka kuyobya abantu abakora ibi ni abakozi ba Satani kandi nibatihana bazarimbuka!

      • Oya Rubona we! urukundo seeeeeeee? uru nirwo wita urukundo? Imana igirira uburakari rwose abakora ibi. Ni ugutuka Roho w’Imana. None se kuki itaretse Adamu ngi imuremere umugore n’undi mugabo ahitemo uwo ashaka? Ibi ni ubuzima budafite intego!

      • Rubona we unteye agahinda gusa,iyo mirongo yose utanze ntaho ihurira na homosexualité rwose.Sinkwise ko uri we gusa byaba bibabaje niba ariyo mwifashisha.Urukundo rwa David na Jonathan ntago ari icyo rwari rugamije

        • Ahaaa erega hari abantu bajya bagoreka Ijambo ry’Imana ngo barihuze n’irari ryabo, ariko nabo ntibazabura guhanirwa icyo cyaha cyo kugoreka Ibyanditswe. Agapfa kaburiwe n’impongo, nyamara Ijambo ry’Imana rikavuga ngo muhunge satani na we azabahunga, nimwegere Imana na yo izabegera. Iki ni igihe cyo guhungira ku Mwami Yesu, inkuge itarakingwa.

        • Udakunda, yapfuye ahagaze! Sinumva rero icyo urw’aba bafaransa rugutwaye!!!! Rukugabanyaho iki mu buzima bwawe bwa buri munsi n’abawe bose?!??? Ntimugahimbire Imana uburakari itagira, muca Imanza!

          • Rubona we, ubworero nawe ngo wateye imbere ngo urajijutse. Urukondo nkurwo rumaze iki? ngo ntacyo ruatwayese ubwo ejo umwana wawe cyangwa umuvandimwe wawe nabyigana uzasanga ari byiza cyangwa ntacyo bigutwaye. Imana igusobanurire

  • Asyiii. bateye iseseme. ubu aba bantu baruzuye mu mitwe?

  • Bibiliya iravuga ngo “Abera bakomeze bere, abanduye bakomeze bandure”. Ufite amaso yashaka Uwiteka akazakiza ubugingo bye Yesu agarutse kujana abamwemeye. Naho n´akataraza kazaza, ejo nibatangira gukora ubukwe na za mbwa n´injangwe zabo bakunda kurusha abantu muzavuga iki? Iyo mubona abagirwa bagabo bashyingirana , abantu bagataha ubwo bukwe bakabaha n´amashyi rwose babyinshimiye, ubwo mwe mubona bivuga iki? Mubona abo bantu mwishinga ari bazima batazabata ikizimu. Nyabuna mugitemwo Uwiteka mw´izere Yesu muzakira akaga kazagwira umwana wo kurimbuka!

    • Yewe ibyavuzwe byose bimaze gusohora.Gushyingiranwa n’inyamaswa byarabaye muri Australie aho umusore yashyingiranwe n’umutimbwe(niba ari imbwa cg imbwakazi simbizi kuko kw’ifoto bari bayambitse imyenda). Ahaaaaaa!!!!

  • Xty—–>Securalism—–>Democray in action—->Hell.

    • Abdullah uraho?urandebera ubwenge?kujijuka?mbega injiji zize ngo ziratukisha Imana!!

  • ahubwo.abashoboye gusenga musengerigihugu cyacu ntibizahagere kuko ibi birakabije wamugani umugoge ninde murabo babiri?

  • ahubwo.abashoboye gusenga musengerigihugu cyacu ntibizahagere kuko ibi birakabije wamugani umugoge ninde murabo babiri?

  • Harya aba nibo batwigisha uko tubaho?
    Nabo ubwabo memoire zabo ziracuritse? Mana tabara ubwoko bwawe!!!! ndabona ibihe byegereje!

  • Yewe nimwitonde kuko imana iremakwinshi eregantawubigira akuze umuntu arabivukana

  • Mubuzima sinjya ngira iseseme kugera naho naruka mbonye amashusho cyangwa amafoto ateye iseseme, Ariko noneho mbonye izi nyamaswa zisomana iseseme irazinga kukburyo ndi kumva naruka pe! aho umuntu asoma mugenzi we! ishyano riragwira ngo uriya mukecuru nawe yabashyingiye! amahano aragwira cyakora nizere ko iwacu murwanda bitazahagera kuko ibyo twabonye birahagije, ikindi kdi musenge kuko ibi biri kuba kwisi byabayeho isodom ni gomora ndetse bibabaza imana kugera naho yabarimbuye.NATWE D– USE NGERE ISI.

  • Icyo nzicyo ni uko abakora ibi n’ababishyigikiye Imana ibafitiye uburakari bukabije! Nidusenge dusabire isi ndetse n’abafata ibyemezo cyane cyane abatora amategeko!

  • Mwaramutse mwese, yemwe mwa banyamakuru mwe nagirango mbisabire ikintu kimwe rimwe na rimwe hari inkuru muba mutagomba kutubwira kuko kureba abagabo basomana ntabwo biha indabgagaciro ikiremwa muntu , ni koko isi igiye kurangira ariko kuri jye kuba mwatangaza ko mu bufaransa batoye itegeko rya mariage pour tous mbona byari bihagije naho gukomeza mutwereka abo twakwita inkorabara mbona atari ngombwa cyane pe. Murakoze

    • ikibabaje nuko nabo babikora bazi ko bikojeje isoni uzi ko iyi terme”mariage pour tous”bayihimbye vuba kugirango bireke kwitwa homosexualite”ubutinganyi”.Donc barabibyinirira ngo bigire agaciro, mumbabarire abamenye Imana dukomeze tubyite homosex kuko biteye isoni ninako Bibiliya ibyita ntampamvu yo kubyinirira amahano!

  • Ariko se umuntu ko yivukira n’undi akivukira, murashaka iki ? Ese reka mbibarize ubundi mwe amategeko yose y’Imana murayubahiriza uko yakabaye ? Abananira se abananirira kubera iki ? Gahunda z’abisi ni izabisi nyine, kandi namwe niyo mutuye ho. Ese kuki umuperezida asinya itegeko ryo kurasa mu kindi gihugu abantu bagakoma amashyi kandi bazi ko amasasu yica abantu akanangiza ibibatunga; none beremera gushyigikira abakundana mugasakuza ngo nuko bahuje ibitsina!!!. Jye mbibona nk’umuti wo guhangana n’ubwiyingere bw’abaturage; kuko baba batazabyara bityo ubwiyongere bukaba bukomwe imbere. Nonese umuntu arabyara ba nyandwi, minani, nyabyenda, macumi na misago ntimubibonemo ikibazo kandi ariho inzererezi zituruka kubera ubwinshi bw’abana mu ngo zitifashije. Ugasanga ngo minerval zabuze, mutuel, ibikoresho by’ishuri,… Nimwere noneho bo bakomeze bandure nababwira iki, muzasanga mubifashisha!!! Kuki mugira ibyaha mwemera mukagira n’ibindi mwamagana ni ukubera iki ? Jye ngaya cyane, ababyara nta gahunda bwacya bakifashisha; ngaya abiyemeza kudashaka nta gahato (abitwako bihayimana) baragiza bakabyara mu ibanga; nkagaya abashaka barangiza bakabyara hanze abandi bana; nkanagaya kandi abashaka abo badahuje igitsina, bakabakoresha imibonano ahatabugenewe kandi bariho benshi(abagore benshi baragowe kuri iyo ngingo).

  • ahaaaaaaaaaaaa ntibizoroha gusa tugomba gusenga cyaneee

  • hari igihe njya nifuza ko isi yashira kubera ibintu bibi bitandukanye ngenda mbona.

    • Isi se ko wavutse ukayisanga kuki uyisabira gushira, wakwiyifurije kuyivaho wowe ubwawe ukayisiga!

    • Niwewe wayiremye se?uwifuza ko uwo munsi ugera nawe avumwe

  • Yewe umbaye kure mbanzi gukozemo naho abanyamakuru bararengana kuko sibo bayarema niko nimubabaze abagabo bata abagore babo bakajya gushaka udusore ahubwo murabemaso nahubundi VIH iratumara erega simpamy ako nabo bose bivugisha gutyo atarukuyobya uburari nindebaha amafranga ari hagati 100$ na 200$ ntababikore? ndavugira abana b’abasore b’abakene

  • Ibyo muvuga byose ntabwo bikuraho gahunda za illuminati,niba mwarakurikiye amakuru.none se mubona abantu bataracuramye mu bwenge.niba mwasomye izi coment zose mwabonye ko no mu Rwanda barimo.nk’uwashatse kwitwaza Bible ngo David na Jonathan barakundanaga ……….
    icyo mbona ni uko umuntu wese mu ruhande rwe akwiye kumenya ko agomaba byanze bikunze kumenya ko azahagarara imbere y’Imana agahabwa ingororano z’ibyo yakoze akiri mw’Isi y’abazima.ntawe uzitwaza ngo byari demokarasi,ngo ni uburenganzira n’ibindi.Hari abagirango Imana yo mw’Ijuru ni mubyara wabo.ushaka wakizwa bigishoboka

  • Sha ikibabaje kurusha ibindi nukubona imbaga y’abantu bangana kuriya bateraniye gushyigikira ibizira imbere y’amaso y’UWITEKA.iyaba bariya bantu babiri bashyingiwe bari kumwe nubashyingira gusa twagira ikizere ko abanduye ari bake! ariko nimubabazwe niriya mbaga ngo yatashye ubukwe!

  • Ikibazo si uko umuntu mukuru ufite imyaka y’ubukure yahitamo kubana nuwo bahuje igitsina ariko bavandimwe ndagirango mbabwire ko ririya tegeko batoye mu bufaransa impamvu ryanteye ikibazo kandi nkaba numva bibabaje ari uko bemerera aba babana bahuje ibitsina ko bashobora kurera abana adoptif!!!!!! ibaze umugabo n’undi cg umugore n’undi uburere bazaha uwo mwana!!!!!!!!

  • NShyuti zajye,bavandimwe banyarwanda ,dukumire bitarager’iwacu ,depide na senater mwitondere amategeko abangamiye umuco

  • Ibi byo birenze ukwemera kubona n’abantu basoma biblia batanga n’amasomo apfuye kugira ngo bashyigikire gutuka Imana? Uwiteka reba abawe hanyuma Uturememo umutima mushya ntiturangazwe n’inkozi zibibi.
    Ubu se isi iraganahe? birababaje cyane rwose. Aho abantu gageze aho bakorera Satani kumugaragaro.

  • “icyo nzashakisha muri yerusalemu imuri mpane abantu bibumbiye hamwenk’inzoga y’itende bibwira mu mitima yabo bati’ari ikiza,ari ikibi ntacyo UWITEKA azadutwara’ zefaniya 1:12

    Nicyo gitumaIMANA Yabaretse bakagengwa n’irari ritesha agaciro,bigeza aho abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye n’ubwo yaremewe.Abagabo nabo biba bityo bareka kubana n’abagore bashakanye uko IMANA Yabigennye ahubwo barararikirana ubwabo bigeza aho bakora ibizira,umugabo kuwundi,maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n’ubuyobe bwabo”ABAROMA 1:26,27.NIMUBE MASO GUCUNGURWA KWACU KUREGEREJE.YESU ARAJE

  • MUTIMA
    yewe, birakomeye ni muhagurukire gusenga buri wese yimenyere ibye kandi yihane,naho ubundi ntaho twerekeza pe.

  • ‘BAZABONA ISHYANO ABITA IBYIZA IBIBI,IBIBI BAKABYITA IBYIZA

  • BIRABAJEPE KANDI ISI IGEZE KWIHEREZO KUBONA ABANTU BAHUJE IBITSINA BASHAKANA BITEYUBWOBAPE IBIBYOSE BITERWA NUKUTEMER IMANA ESE INAMA YAREMYE UMUGORE NGO ABERTE UYMUGABO UMUFASHA AB ONA KO ABANTU BAHUJIJE IBITSTINA ARIBYO BIBAKWIRIYE NDEMEZAKO INAMA IZABIBAHORAPE NTAHO TWABONYE MURI BIBLE IVUGAKO ABHUJIJE IBITSINA ABAGOMBA G– USEZERANA UKORA ICYAHA WESE AZAPFA ABANTU BABYEMERA BATABYEMERA GUSA BIZAZOHOZA ARIKO BITEYUBWOBA AKADI UKO ABAZUNGU BAKOZE ARABIRABURA BABIGANA ARIKOSE NTIMUZIKO NABO BAZACYIRWAHO ITEKA? GUSA AMATORERO YAMAGANE IMYUNVIRE MIBI MUBANTU BAMEYIMANA ABAZI IMBARAGA ZAMASENGESHO MUKOMEZE MUBISENGERE IMANA IRUNVA KANDI AZABIKEMURA

  • kwiga nibyiza, ariko kuba umunyamugi bikaruta!!!!!!!!!!! ndebera abo banyamashuri da,nonese buriya nubujiji? cg nubwenge bwinshi? bagomba kumenyako umuriro ubategereje.( filha da puta)

  • ni uburenganzira bwabo please, kandi niba bakora ibyaha ntibaragera ku rugero rwa Genocide, so abanyarwanda ntitukabaseke, twabaye babi kubarusha (cyokoze wenda twarihannye)

  • Mana weeeeeeeeeeeeeee ndaboroze ayiweeeeee mana dutabare ndakwingize

  • aaah mushatse banyarwanda mwareka tukareka guhuga dore cyiriya ni icyiraka twahawe ngo dukore mwahagurutse tukavuga ubutumwa koko kubibibona tugatuza siwo muti birashoboka ko twababwira yesu ahari ntibigeze bamomenya reba uko abo bose bangana babashyijyicyiye bose bafite icyibazo so ni incingano zawe guhaguruka ukavuga ubutumwa

  • Bavandiwe nsshuti muziko kandi muharanira kujya mu bwami bw ijuru.
    murabona hasigaye iki?
    munyemerere dusengere iyi si yacu kuko twagiye numube maso.

  • Yemwe jye ndumiwe kabisa.

  • Iyi si igeze kuri final musenge mushyizeho umwete kandi mwirinde cyane mutagenda nkabatagira ubwenge ahubwo mugende nkabanyabwenge

  • biteye agahinda gusa nta kindi satani ni mubi pee yafashe ubwonko bwa bantu ni mitima aho umwana wu muntu atagitekereza kucyibi ni cyiza cakora bavandi nbirababaje

  • Yemwe,dufite ijambo ryahanuwe kdi rirarushao gukomera uko imnsi ihita!!!Biteye isoni n”agahinda ariko nyine byaravuzwe kera kose.Abasenga dusenge cyane,uwejejwe agumye yezwe ndetse cyane,tugire umutwaro wu gusengera iyi si duyuye.Ubundi dutegereze twizeye kugaruka k’Umwami.

  • ndagukunze cyane wowe wiyise amahano Imana abantu bayigize mukuru wabo cg mubyara wabo abandi baragoreka Bible uko bashaka bijyanye n’irari ryabo icyo nagusabira nange nisabira n’abandi bamenye Imana by’ukuri ntiturangare dukorane umwete wose dutebutse kugaruka kwa Yesu kuko isi irashaje. kandi abantu barayobye bikabije musenge cyane nicyo mbifuriza mbasabiye umugisha abizera yesu mwese byukuri rendez vous ni mu ijuru

  • Igikuru ni kumenya ko baba bakundanye bakifuzana; ivyo navyo nta numwe ngaha yavyize arico gituma umuntu imbere yogutera ibuye yobanza akiraba akamenya ivyo yavutse ameze nivyo yize niko gutera imbere mu kwiyumvira, nico gituma twagiye kw’ishure; urwanko ntaho rugeza abanyarwanda ngira murabizi ivyo. Ica kabiri n’abantu nk’abandi, n’abagabo nk’abandi, barifuzana , bagashukwa bagashaka kwenda nkuko bigenda; barashobora kununuzana imboro,gutinana,guryamana,abandi nabo bendana mu kibuno;babanza kuhasiga amavuta bagaheza bagakora ibikenewe; n’ibintu biryoha cane, n’abagore benshi ndetse n’abagabo bakunda abagore baravyikorera canke bakabwira ababibakorera; abagabo canecane biraryoha kubera agahimba bita “prostate” karongetse uburyohe; iyo naho bashatse kuvyara ivyo s’umuzi w’ibuye, hari abagore ata ngorane bitera; baraheza bakabatera imbuto zabo bakavyara; ng’aho rero.

  • sha nanjye birambabaje kuba hari abantu bakitiranya ibintu sodomu yazize ibintu nkibi ntakindi.

  • Icyi nicyo gihe uwera akomeze yere n,uwanduye nawe akomeze yandure.dusenge dushikamye isi igeze ku iherezo.

  • Twamaganye abatinganyi mwizina rya Yesu nukuri banyarwanda ibi nibigera iwacu tuzahaguruke turwanye ikibi n’ababiiiiiiiiiiiiiiiiii

  • reka mbabwire nshuti z’iwacu!!! ibi rwose ntaribyo habe na gato pe!!! ndetse n’ababishima sinzi icyo bashingiraho rwose!!!! gusa ALLAH muri quoran avuga ko ibyaduka byose ari ubuyobe, kandi ubuyobe ntahandi buganisha atari mu muriro, gusa amahanga ahora aduhatira ibintu nk’ibi ngibi!!! ngo kugira ngo biduhe inkunga ra!!! nyagasani wafashije u Rwanda n’abanyarwanda koko tukigira!!!!

  • Ayiiiiii ga MANA we, MANA udutabare ibyo ntibizagere mugihugu cyacu,kuko biteye isoni nagahinda ndababaye ariko.

  • Nta byinshi navuga, gusa ndanenga abirwa bakwirakwiza aya mashusho kuko akoza isoni ikiremwa muntu, Ese kuki abagabo aribo bari gukora ibi?kandi na Sodoma na Gomora ni abagabo bari babiri inyuma.Uwiteka we waremye umuntu azi uko azanamuhana igihe atagendeye mu mabwiriza ye. Ndabaza nti niba mukuze bihagije ninde muri mwe wakwifuza kubyara umwana umeze utya? Ngabo nimutekereze uwamuremye uko abibona.

    MURAKOZE

  • Mwaramutse bavandimwe?Maze gusoma izi “commentaire” zose ndatangara!Kuri iyi si abantu bose ntibemera bibiliya cyangwa korowani!Hari benshi rwose batanemera ko n’Imana iriho kandi ni uburenganzira bwabo.Iyo rero usenya iri shyingirwa wifashishije ibyo wizera mu idini ryawe ni wowe bireba wenyine n’abo muhuje iyo myizerere!Va ku giti dore umuntu!Ibyaha bibangamiye iyi si se n’abaryamana bahuje ibitsina?Reka da!Reba ubwicanyi,gusambanya abana,ubujura,kugira abantu abacakara n’ibindi ntarondoye namwe muzi.Niba se bumva kwibanira bibaha amahoro biragutera iseseme y’iki?Kunda umugore wawe niba uri umugabo,niba kandi uri umugore kunda umugabo wawe mudacana inyuma ibindi mubirekere bene byo!

    • Ibyo uvuze nibyo pe; buri wese nacunge izamu rye; naho abandi mubarekere gahunda zabo. Kuki abantu bakunda gushinja abandi batabanje kwishinja ubwabo. Ese mwa bantu mwe mwihaye aba banyamahanga mudatunze mutanaturanye; mwabanje mugatokora amaso yanyu ko nayo yuzuye imigogo!!!

  • OH OH OH! IT’S VERY DANGER FOR LIFE. CAN CA– USE RECTAL PROLAPSE.HITE IT!

    • ahubwo Imana yarikwiye kudutabara mu maguru mashya kuko isi igeze aharindimuka. Imana yarikwiriye kurimbura Shitani kuko igenda ihanga amabi menshi kuriyi si ibereye umwami. Imana yaraduhemukiye kuba yarayiciriye kw’isi ikayireka igashuka abayituye.Ibyaha biragenda byiyongeraho nibitigeze bibaho kera. Nagahinda

  • isi igeze he mu buhanuzi?ese ibyaha byabaye isodumu sibyo biri gukorwa uyu munsi
    ? Yesu ati nimubona ibyo bibaye mu zararame kuko gucungurwa kwanyu kizaba cyegereje .

  • ahubwo Imana yarikwiye kudutabara mu maguru mashya kuko isi igeze aharindimuka. Imana yarikwiriye kurimbura Shitani kuko igenda ihanga amabi menshi kuriyi si ibereye umwami. Imana yaraduhemukiye kuba yarayiciriye kw’isi ikayireka igashuka abayituye.Ibyaha biragenda byiyongeraho nibitigeze bibaho kera. Nagahinda

  • bimeze neza kweri,abongabo babigezeho nomurwanda turabikeneye

  • isi bye bye!! mubufaransa byashyizwe kumugaragaro. mu rwanda, birahari ntimwumvise ibyabereye muri ruhango? dusenge cyane ahubwo!! nahubundi Imana sinziko tuzabona icyo tuyibwira.

  • ibintu ntibibaho ntanibyegeze kubaho biragaragazako Jesus agiye kugaruka ubwo rero tumwitegure kuko arihafi rwose

  • AHAA Birababaje cyane kubona no mugihugu cyacu harimo abafite ubugoryi bumeze nkubu bari gushyigikira ayo mahano akojeje isoni anti- christo iri gukora kumugaragaro peee.

  • Iyarimbuye Sodoma na Gomora kubera ibyaha byindengakamere nka biriya ntaho yagiye.Yitwa Uwiteka kandi yavuzeko atazemera ko Iziba rye ritukwa kandi ko Icyubahiro cye atazagiha undi.Gusa aracyicaye kuntebe yimbabazi,nibihana bakabireka azabababarira ariko nibanga inkota ye izabarya nkuko yariye aba Sodoma na Gomora.

  • Nimuze dupfukamire Imana niyo yagira icyo ihindura naho ubundi umuswa urya umuhini wototera isuka, no muRwanda byazahagera

Comments are closed.

en_USEnglish