Month: <span>May 2013</span>

Kubera udukingirizo Pasitoro yakubiswe n’abo yasengeraga

Nigeria – Nubwo ngo hari ibyo utakeka ko abantu bamwe bakora, cyane cyane nk’abihaye Imana, Pasitoro mu mujyi wa Lagos ikinyamakuru  dailypost.com.ng cyemeje ko aherutse gukubitirwa mu modoka n’abo yigishaga bapfa udukingirizo. Uyu mugabo ngo yari mu modoka (Bus) yajyanaga abantu ahitwa Apapa, maze arahaguruka atangira kubabwiriza aranguruye, ababwira ko badakwiye gusambana no gutwarwa n’ibishuko […]Irambuye

Mubyo ashobora guhanirwa icyo kubeshya ko yabyaye igisimba ntikirimo

Abanyamategeko basanga amategeko y’u Rwanda adashobora guhana Mushimiyimana Elizabeth uherutse kubeshya ko yabyaye igisimba, kuko ngo nta tegeko rimuhana rihari uretse gusa kugayirwa ko yaba yatesheje agaciro zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ariko inzobere mu by’umuco yo ikavuga ko ari amahano kuva u Rwanda rwabaho. Nyuma yo kumva ko icyaha Mushimiyimana yakoze acyemera ndetse akaza […]Irambuye

Uko PGGSS III yagenze i Nyanza. Amafoto

Tubanze tubabwire ko iri rushanwa ushobora gukomeza kurikurikirana LIVE iyo ryabaye kuri pggss3.umuseke.com  (Hano hari Live Coverage yo kuwa gatandatu) Nyuma yo kubera mu Karere ka Rusizi , n’Akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013 PGGSS III yari igeze mu Karere ka Nyanza. Abakunzi ba muzika Nyarwanda bakaba bakubise buzuye aho […]Irambuye

Gicumbi: Bishimiye ko Umuvunyi yabasuye akabakemurira ibibazo

Umuvunyi mukuru Aloyisie Cyanzayire kuwa mbere tariki 27 Gicurasi mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe guhugura abaturage nogukemura akarengane yari mu karere ka Gicumbi aho yakemuye bimwe mu bibazo yabajijwe n’abaturage. Madamu Cyanzayire yabanje mu mirenge ya Byumba na Kageyo, aha Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yatangiye asaba abaturage kugeza ibibazo byabo bitakemutse ku Umuvunyi […]Irambuye

Umupaka wa Nemba watangiye gukora amasaha 18/24

Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru turimo, tariki 27 Gicurasi, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Rwanda n’u Burundi bongereye amasaha y’akazi ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera uhuza ibihugu byombi, igikorwa bemeza ko gifite inyungu nyinshi ku mpande zombi. Sebutege Ange umukozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda yatangarije Umuseke.rw ko iyongerwa ry’amasaha ryatewe […]Irambuye

Film ya Horeur iri gukinwa bwa mbere mu Rwanda

Umubare w’amafilimi akorwa mu Rwanda uracyari muto cyane ugereranyije no mu karere, biterwa n’ubucye bw’ibikoresho, abakinnyi (acteurs), abazitunganya (producers), abazandika…nyamara ariko filimi ni kimwe mu bintu bishobora kuzamura ubukungu ukurikije uburyo abantu bazikunda. Mu Rwanda hamenyerewe filimi zo mu bwoko bwa ‘Drama’, izisekeje, izivuga ku mateka n’izindi zidasaba amikoro menshi. Ubu hari abatangiye kugerageza gukora […]Irambuye

Ibimenyetso bishinja Jenoside batandatu (6) bagihigwa biri gusaza

Mu gihe hakiri abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nyamara bakaba bakomeje kwihisha kuburyo bukomeye, ubushinjacyaha bwa Repubulika ngo bufite impungenge ko nibaramuka badafashwe hakiri kare bishobora kuzagorana kubaburanisha kuko uko imyaka igenda ishira indi igataha ibimenyetso n’abatangabuhamya birimo gusaza ibindi biyoyoka. Mu rwego rwo guha ubutabera abarokotse Jenoside […]Irambuye

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo kumvikana na FDLR

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louis Mushikiwabo yahakanye ko u Rwanda rudateze kwicara kumeza amwe na FDLR ndetse atunga agatoki bamwe mu bagize za guverinoma z’ibihugu byo mu Karere, uburayi n’ahandi kuba bigira abavugizi ba FDLR. Ni mu kiganiro Mushikiwabo yagiranye na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 27 Gicurasi nyuma y’uko Jakaya […]Irambuye

Ese gusenga ni uguhanika ijwi?

Gusenga ni uburyo bwo kwegerana, ni Imana tukayibwira ibituremereye byose tuyitezeho ko izadusubiza, haba vuba aha cyangwa se haciye igihe (Zaburi :145:18,19). Hari n’abantu basenga bashimira Imana  ibyiza yabagejejeho mu mihate bashyiraho ya buri munsi. Bibiliya igira iti:Ntihakagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bijye bimenywa n’Imana  mubiyisabiye mwingingab(Abafilipi  4:6,7) Ngiyo impamvu ituma dusenga Imana.bAriko […]Irambuye

Kuwa 28 Gicurasi 2013

Imico y’amahanga, imbyino zabo, imyambarire yabo, imigenzo yabo ese ni ngombwa ko tuyimira tukanayiraga abari kubyiruka? Photo/PMuzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

en_USEnglish