Month: <span>May 2013</span>

Chelsea FC: Mourinho yagarutse!!

Inkuru yabaye kimomo hose ko Jose Mourinho umutoza wagize ibihe byiza o Londres ndetse akereka Isi ko ashoboye yagarutse mu ikipe ya Chelsea FC nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe butarabishyira ku karubanda. Uyu mutoza warushije abandi bose batoje Chelsea ibigwi ku mugaragaro yasezeye ku bwumvikane na Real Madrid, amakuru ubu ariho ni uko yamaze kumvikana na […]Irambuye

Yora Cash na MTN!!! Babiri babahaye Miliyoni buri wese uyu

Nyuma y’iminsi itatu gusa itangiye kuri uyu wa 30 Gicurasi abantu babiri bahawe buri wese Miliyoni imwe imwe batsindiye kuwa 28 na 29 Gicurasi 2013. Iyi promotion ya MTN yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru buri munsi umufatabuguzi umwe wa MTN akazajya atsindira Miliyoni abandi bakegukana ibindi bihembo. Odette Kayirere na Rugamba Emmanuel nibo banyamahirwe b’ikubitiro […]Irambuye

Uwo twari tugiye kurushinga nasanze yaranduye SIDA

Ndabagisha inama nshuti bavandimwe. Hashize imyaka ibiri nkunze umukobwa ndetse igihe cyari kigeze ngo tubane ariko twaripimishije nsanga arwaye SIDA. Ubu byambanye ikibazo gikomeye kuko kubera urukundo mukunda kumwanga byarananiiye burundu kuko uretse icyo kibazo yagize ubundi ni umwana mwiza bitavugwa. Iyo nitegereje mbona hari abakobwa benshi aruta hano hanze, haba mu burere, haba mu […]Irambuye

Kuwa 30 Gicurasi 2013

Abakozi mu kazi kabo gatandukanye buri wese aba afite ubunararibonye bwe. Uyu muhanga mu gusiga amarangi aritaba telephone ahagaze hejuru  kuri ‘garde fou’ z’inyubako ya etage ebyiri, nta mususu kansi nta kintu kimufashe. Photos/V Kamanzi Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

France: Musabyimana yahawe uburenganzira bwo kuburana ari hanze

Musabyimana Innocent ukekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara, kuri uyu wa gatatu tariki 29 Gicurasi, urukiko rwo mu Bufaransa rwamuhaye uburenganzira bwo kwidegembya urubanza rwe rugakomeza gukurikiranwa adafunze. Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke.rw ko nta ngingimira babifite ku kuba Musabyimana agiye kujya aburana ari hanze. Ati ”Twe nk’ubushinjacyaha twubaha ibyemezo by’inkiko, nta […]Irambuye

Ingabo ziyobowe n’Umutanzaniya zizatinyuka kurasa FDLR?

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete aherutse gusaba u Rwanda kujya mu biganiro na FDLR. Brig Gen James Mwakibolwa uyoboye umutwe udasanzwe w’ingabo zigiye guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho FDLR ifite ibirindiro ni Umutanzaniya. Ikirimo kwibazwa na benshi ni iki “Ese FDLR izaraswa n’uyu mutwe udasanzwe uyobowe n’uyu mutanzaniya?” Kugeza ubu […]Irambuye

Ebola yongeye kugaragara muri Congo

Hari hashize amezi atandatu bitangajwe ko Ebola itakigaragara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2013, byavuzwe ko hari abantu batandatu bo mu majyaruguru ashyira uburengereazuba bagaragaweho iyi ndwara. Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye witwa Sylvestre Ntumba, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvuzi niwe wemeje aya makuru avuga ko iyi ndwara […]Irambuye

Muhanga:Abapolisi 59 bahuguwe ku burenganzira bwa muntu

Kuwa kane taliki 29 Gicurasi i Kabgayi mu karere ka Muhanga hasojwe amahugurwa y’abapolisi ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aya mahugurwa akaba yarateguwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayobozi ba polisi mu turere n’abagenzacyaha. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Celse Gasana yatangaje ko umutekano ariwo nkingi y’iterambere naho Chief Supertendent Gasana […]Irambuye

Police ya Norvège yataye muri yombi Nkuranyabahizi ukekwaho Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Gicurasi police yo mu gihugu cya Norvège yataye muri yombi Nkuranyabahizi Eugene ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yabwiye Umuseke.rw ko yafashwe hakurikijwe impapuro zo kumuta muri yombi yari yarashyiriweho n’ishami ry’ubushinjacyaha bwa Repubulika rishinzwe gukurikira abakoze Jenoside bakihishahishe hanze […]Irambuye

Menya amategeko 10 y'abavumbyi

Kuvumba mu kinyarwanda ni ikintu cyahozeho, ndetse babiha n’umugani ngo “Nta nzoga zitagira abavumbyi” umenya ngo zibiha!! Aba ni abantu bagira batya bakitumira mu birori bakica akanyota nubwo baba batatumiwe bwose. Mu muco mwiza w’abanyarwanda, abavumbyi bakirwa neza, kereka uhuye nabadakunda abantu. Abavumbyi, mu kabari cyangwa mu birori, ari bagira utuntu tumwe na tumwe tubaranga, […]Irambuye

en_USEnglish