Digiqole ad

Ingabo zongeye guha icyubahiro abaguye mu butumwa bw'amahoro

Kuri uyu wa gatatu ubwo Tariki 29 Gicurasi, ubwo ingabo z’u Rwanda zizihizaga umunsi mpuzamahanga umuryango w’Abibumbye wahariye kuzirikana ku ngabo mpuzamahanga zirinda amahoro ku isi hose, zongeye kwivuga imyato ndetse hanazirikana ingabo zagiye zigwa ku rugerero rwo kurinda amahoro.

gafishi-DARFUR
Umwe mu ngabo z’u Rwanda waguye mu butumwa i Darfur ubwo yagarurwaga mu rugo mu cyubahiro muri Nyakanga 2011/photo Orinfor

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:“Umuryango w’Abibumbye mu kurinda Amahoro: guhangana n’ibibazo bishya.”

By’umwihariko hibandwa ku kureba imirongo ngenderwaho, amategeko n’ibikorwa bishya bigamije gutuma ibikorwa byo kurinda amahoro bigera ku musaruro mwiza no gukiza benshi mu baba babangamiwe.

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kibinyujije ku rubuga rwa internet rwa Guverinoma y’u Rwanda, bavuze ko kuri uyu munsi bazirikana ko u Rwanda ruha icyubahiro abana barwo bakoze kandi bagikomeza muri bene ubu butumwa bw’amahoro, babikabikorana ubwitange, umurava n’ubupfura bagaragaza buri munsi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita yashimye ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bakomeje kuba intangarugero n’indakemwa mu myitwarire aho bari hirya no hino ku isi, banafasha imiryango babana nayo kwiyubaka.

Ati:”Bemera gushyira mu kaga ubuzima bwabo no kuba babubura rimwe na rimwe, Abanyarwanda n’abo bose barinda barabibashimira, by’umwihariko, turarata ubutwari bwa Sergeant-Major Jackson Muhanguzi, Sgt. Jean Claude Tubanambazi, Sgt. Ally Hassan Bisangwa, Pte. Innocent Muhayimana na Superintendent Camarade Rukabu baburiye ubuzima muri Haiti no muri Darfur mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro.

Akomeza avuga ko ubu u Rwanda ari igihugu cya gatandatu mu kugira umubare munini w’ingabo na polisi mu ngabo zicunga amahoro ku isi, by’umwihari ko muri Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Haiti, Guinea- Bissau na Cote d’Ivoire.

U Rwanda kandi ngo ni igihugu cya kabiri ku isi yose mu gutanga umubare munini w’abagore mu ngabo zirinda amahoro ku isi, rukaba n’igihugu cya mbere muri Afurika, rukaba rwaranagiye rutanga abayobozi batandukanye bayobora ingabo zirinda amahoro mu bihugu bitandukanye, nka Lt. Gen. Patrick Nyamvumba umaze mandate eshatu ayobora “UNAMID” muri Sudani.

Ingabo z’u Rwanda kandi zishimirwa zagiye zizana udushya dutandukanye mu bikorwa byo kurinda amahoro rwohereza ingabo n’abapolisi b’abagore mu kurinda abana n’abagore babangamiwe ahabera intambara n’amakimbirane, umuganda, kwigisha gukoresha Rondereza, kimwe no kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri, amasoko n’ibindi.

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Zikwiye icyubahiro , nibakizihe kirazikwiye. kandi natwe tubateye ingabo mu itugu , tunabafatiye iry’iburyo.

  • Izamarere ni inyamibwa cyane. Tuzikunda kubi Imana izajye ibaha umugisha gusa nicyo mbasabira.

  • Amahanga yose yarakwiye kubaha icyubahiro bakwiye..tunakomeza kwihanganisha ababuriye ababo mu butumwa bw’amahoro..

  • Dore ariko Rukabu ukuntu Baba bamugize uwanyuma, nkaho ariwe ufite rank ntoya…ibyo nibyanyirarushwa

    • None!!!, rank ya police igomba kuza nyuma ntiyarikuza mbere ya SM ntaho biba ntanubwo bigereranwa.

  • Rukabu niyo mutamusyiramo kuko turabizi niwe wizize, Ubwirasi, kwishongora kubandi basirikare, ubusinzi butampaye epfo naruguru, Kwigira inyaryenge nibindi byinshi, so kubwiyo mpanvu simbona impanvu mupfa kumuvuga mutaramuvuze umunsi apfa ataragera kubutaka azize inzoga yangwaga….rero ntampanvu kuko ntiyarakunzwe…peee kandi turabizi

  • Rwose imana izabashire mwijuru ryintwari, rwaose wenda abandi sinarimbazi ariko rwose Sergent-Major Jackson Muhanguzi, twarabanye yari umugabo muremure wijeya gusa twakundaga ku mwita KADOGO yaramaze imyaka 22 mugisirikare,yarimpfuuuura agira impuhwe nkumubyeyi,byarambabaje kumenya ibyurumpfurwe bitinze. Ruhukira mu mahoro, wakoreye igihugu cyawe ubikunze, mugihe hatari hakabaye noguhabwa imishahara, Imana izakwihembere pfura.

  • uyu sgt jean claude bavuze hejuru nuwuhe? Hari umu sgt witwa gutyo wali inshuti yanjye muri za 2005, yabarizwaga muli 9c btlon ibyumba, baza kumwimulila i kanombe gutwala za benz nshya, none yaba aluyunguyu wali inshuti yanjye?

Comments are closed.

en_USEnglish