Digiqole ad

Christopher avuga ko yasohoye indirimbo nziza

Umuhanzi Christopher wamenyakanye cyane mu 2011 nyuma yo kwinjira mu marushanwa ya PGGSS III, ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Birahagije” iri mu njyana ya African Pop.

Christopher uzwiho ubuhanga muri RnB
Christopher uzwiho ubuhanga muri RnB

Kuri we iyi ndirimbo ngo yumva inoze kandi inogeye amatwi, akaba yayitunganyirije abakunzi ba muzika ye.

Uyu musore yamenyekanye kubera izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka “Iri Joro” yaririmbanye na Danny Nanone ndetse n’izindi nka “Uwo munsi” na “Habona” zikoze muri RnB.

Nyuma y’imyaka ibiri atangiye muzika, uyu musore aherutse kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro ya mbere kubera impano.

Iyi ndirimbo ye nshya yatunganyijwe na Producer Clement muri Kina Music, Christopher avuga ko azayifashisha cyane mu gususurutsa rubanda mu marushanwa ya PGGSS III ubwo bazaba bazunguruka ibice by’igihugu.

Ati “ Kuba nakoze mu njyana ya African Pop ntabwo bivuze ko mvuye muri RnB menyerewemo, ariko nzajya nzivanga kugirango ndusheho gushimisha abakunzi banjye.”

Umva indirimbo “Birahagije” ya cristopher

DSC_0130
Christopher n’abafana be i Muhanga
Christopher ngo yari akeneye indirimbo nk'iyi nshya ibyinitse ngo imufashe kubyinana n'abafana be
Christopher ngo yari akeneye indirimbo nk’iyi nshya ibyinitse ngo imufashe kubyinana n’abafana be

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish