Digiqole ad

ISPG : ku nshuro ya 19 bibutse Jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa kane, tariki ya 25/04/2013 Ishuri rikuru ry’I Gitwe ISPG ryibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ku nshuro ya 19, igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside bari mu muryango AERG-ISPG bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri.

Abayobozi batandukanye ba ISPG bari bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye ba ISPG bari bitabiriye iki gikorwa

uru rubiruko rw’abanyeshuri rwateguye iki gikorwa rwiyemeje ko rugiyeguhindura amateka mabi yaranze u Rwanda.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rw’abanyeshuri n’abayobozi ba ISPG rwatangiriye ku ishuri rikuru rya ISPG rwerekeza ku rwibutso rwa Nkomero ho mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane za komokaga mu cyahoze ari komini Murama isaga ibihumbi bitandatu, nk’uko nk’uko bitangazwa n’uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside muri santeri ya nkomero.

Nyuma y’uyu rugendo rwo kwibuka hanabaye ijoro ryo kwibuka hatangwa ibiganiro bitandukanye umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri ‘Centre ya Bienvenue’ i Gitwe ahashyinguwe imibiri y’inzirakarengane z’abapasitoro n’imiryango yabo basaga 74 bishwe mu gihe cya Jenoside.

Umuyobozi ari mu rwibutso
Umuyobozi wa ISPG ari mu rwibutso rwa Nkomero

Dr. Jered Rugengande, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gitwe ISPG mu ijambo rye yihanganishije abarokotse Jenoside abibutsa insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 19, anasabaurubyiruko rw’abanyeshuri gukunda igihugu kugira ngo ibyabaye mu 1994 ntibizongere kubahoukundi mu Rwanda n’ahandi hose.

Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi biga muri ISPG berekanye umusanzuwabo mu gusigasiga amateka yaranze u Rwanda, bakaba barakoze ‘Film Documentaire’yerekana ubuzima bwa Kabagali mu gihe cya Jenoside, bakaba bifuza kunazakora ivuga ku buzimabw’Akarere ka Ruhango kose mu gihe cya jenoside.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzweimibereho myiza y’abaturage Mme Mugeni Germaine wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yahumurije abacitse ku icumu rya Jenoside abamenyesha ko nyuma y’amahano yabaye bagomba kwiyubaka bigira, asaba urubyiruko rwari ruteraniye aho ko rugomba kurangwa n’ikinyabupfura mu masomo yabo no gukora cyane baharanira kubaho.

Jean Damascene Ntihinyuzwa
Umuseke.com


 

 

en_USEnglish