Digiqole ad

Ministri w’intebe yakiriye Perezida wa Croix Rouge ku Isi

Kuri uyu wakane 25 Mata, Mininistri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi na Ministri w’ububanyi n’amaha Louise Mushikiwabo bakireye Peter Maurer perezida wa Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge( CICR), aho baganiriye ku bufatanye bwa komite mpuzamahanga ya croix-rouge n’u Rwanda no ku kibazo k’impunzi z’abanyecongo ziri mu Rwanda no muri Congo zahunze amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yakira Peter Maurer umuyobozi wa Croix Rouge ku Isi
Dr. Pierre Damien Habumuremyi yakira Peter Maurer umuyobozi wa Croix Rouge ku Isi

Kuba u Rwanda arirwo ruri kuyobora akanama k’umuteno kw’isi biri mu byatumye umuyobozi wa komite mpuzamahanga ya croix-rouge nk’umuryango utabara abahuye n’ibibazo by’umutekano muke birimo intambara aza gusura u Rwanda nyuma yo kumara iminsi ine muri DR Congo kuva ku cyumweru tariki 21 Mata 2015 aho yasuye impunzi zo mu burasirazuba bwa Congo n’izahungiye mu Rwanda.

Kuri iki kibazo k’impunzi n’izindi ngaruka intambara yo mu burasirazuba bwa Republika ihanira Demokarasi ya Congo Peter Maurer yatangaje ko nyuma yo kureba akababaro k’izo mpunzi, ubu CICR igiye kongera ingufu mu gufasha izo mpunzi bakaba bateganya amafranga asaga miliyoni 60 z’amadolari ya Amarika yo gufasha impunzi ngo bakaba biteguye bitarenze ibyumweru bitatu gutangira bimwe mu bikorwa by’ubatabazi.

Ministri w’Intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yishimiye ubufatanye bwa komite mpuzamahanga ya croix-rouge n’u Rwanda ku bikorwa bitandukanye bafashamo u Rwanda harimo gushakira imiryaryo abana baburanye n’ababyeyi kuva muri Mata 1994, gusura impfungwa n’abagororwa, gutabara mu gihe k’ibiza aho kugeza ubu bamaze kubonera imiryango abana bari baraburanye n’iwabo bagera bihumbi makumyabiri na bibiri maganakenda na cumi n’umwe(20 911).

Abo bashyitsi bakiriwe na Ministre w'Intebe na Ministre Mushikiwabo
Abo bashyitsi bakiriwe na Ministre w’Intebe na Ministre Mushikiwabo

Peter Maurer yavuze ko ikiremwa muntu cyose kigomba kubahiriza no kumenya amategeko mpuzamahanga akirengera.

Yagize ati “iyaba uburenganzira bwa muntu bwubahirizwaga ntabwo ihohoterwa ry’ikiremwamuntu muntu ribera mu burasirazuba bwa Kongo ndetse no mu zindi ntambara zihitana abasivili zakabayeho

Peter Maurer akigera mu Rwanda aherekejwe nuhagarariye CICR mu Rwanda Jacques Villetaz basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatitsi rwa Kigali ku Gisozi aho yavuze ko ibyabaye bidakwiye kongera.

Ministre w’Intebe aganira na Peter Maurer n’itsinda bari kumwe

Photos/Primature

Gracieuse UWADATA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish