Digiqole ad

France : Urukiko rwanze iyohereza rya Musabyimana mu Rwanda

Urukiko rusesa imanza mu bufaransa rwahagaritse kuri uyu wa 25/4/2013 icyifuzo cyari cyaratanzwe mu kwambere n’urukiko rwa Dijon cyo kohereza Musabyimana Innoncent kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside.

Musayimana yatawe muri yombi tariki 23 Mutarama 2013
Musayimana yatawe muri yombi tariki 23 Mutarama 2013

Uru rukiko rukaba ariko rwohereje icyo cyifuzo cyo kohereza Musabyimana mu Rwanda mu rukiko rw’i Paris ngo bongere bakigeho nkuko bitangazwa na AFP.

Urukiko rwa Dijon ngo ntabwo rwarebye niba ibyaha bishingirwaho ngo uyu mugabo yoherezwe mu Rwanda bihanwa n’itegeko mu Rwanda mu gihe nyacyo icyaha cyakorewemo, ku bw’izo mpamvu z’amategeko ngo ntabwo Musabyimana akwiye koherezwa nk’uko Urukiko rusesa imanza mu Ubufaransa rwabitangaje.

Me Philippe Meilhac wunganira Musabyimana, akanunganira mu nkiko Agathe Habyarimana, yavuze ko icyo cyemezo ari cyiza kandi gishimangira ingingo yo kudasubira inyuma kw’amategeko ahana (non-rétroactivité de la loi)

Musabyimana aherutse gufatirwa i Dijon mu kwezi kwa mbere, arashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha, ubwicanyi, gufata ku ngufu, kwifatanya n’abanyabyaha ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Le Figaro

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish