Digiqole ad

Théoneste Mutsindashyaka muri Politiki y’Akarere

Mu nama y’Abaministre yateranye kuwa 24 Mata 2013 iyobowe na Perezida Kagame Paul, Ministre w’Umutekano mu gihugu yamenyesheje iyo nama ko bwana MUTSINDASHYAKA Théoneste yahawe umwanya mushya mu karere.

Mutsindashyaka
Mutsindashyaka

Iyi ngingo yatangajwe mu myanzuro y’iyi nama yavuguruwe kuri uyu wa 25 Mata iravuga ko Mutsindashyaka yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango RECSA (Regional Centre on Small Arms) ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi, mu nama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango RECSA yateraniye i Kigali kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 23 Mata 2013.

Naho KAMALI Theophile we akaba yagizwe ushinzwe igenamigambi n’ihuzabikorwa wa RECSA.

Mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009 Theoneste Mutsindashyaka yari yirukanywe muri guverinoma y’u Rwanda aho yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye ashinjwa ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Umwanya Mutsindashyaka yashyizweho asimbuye Dr. Francis K. Sang umunyaKenya wari urangije mandat ye nyuma y’imyaka 10 ari kuri uwo mwanya.

Kugeza ubu u Rwanda nirwo ruyoboye ibindi bihugu bigize uyu muryango mu kugerageza kuryanya intwaro zikwirakwira mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish