Digiqole ad

Burkina Faso ngo ikeneye kwigira imiyoborere myiza ku Rwanda

Minisitiri Dr Bongnessan Arsene YE ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso n’itsinda ry’abo ayoboye bari mu Rwanda, baravuga ko baje mu rugendo shuri rwo kwigira ku miyooborere y’u Rwanda.

Prof Shyaka Anastase na Dr
Prof Shyaka Anastase na Dr Bongnessan

Dr Bongnessan Arsene YE yabwiye Umuseke.com ko u Rwanda igihugu kimaze kumenyekana cyane mu rwego mpuzamahanga, kubera intambwe kimaze gutera muri byinshi n’imiyoborere myiza.

Ati “ Tuzi ko imiyoborere ariwo musingi w’ibindi byose niyo mpamvu twaje kureba icyo twakwigira hano ngo tukijyane iwacu.”

Kuri uyu wa 25 Mata, aba banya Burkina Faso basuye ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza, RGB, aho bakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Prof Shyaka Anastase.

Bimwe mubyo Dr Bongnessan avuga bashimye cyane harimo gahunda zo kwegereza ubuyobozi abaturage bo hasi, uruhare rw’abaturage mu kubaka izo nzego, uburezi kuri bose, ubwisungane mu kwivuza ariko cyane cyane ngo umuhate, umurava n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage ngo ibyo bigerweho nkuko abivuga.

Prof Shyaka Anastase wakiriye abo bayobozi bo muri Burkina Faso yavuze ko ari ibyo kwishimira ko hari amahanga abona ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho ndetse agahaguruka akazanwa no kwigira kubyo abanyarwanda bagezeho bafatikanyije.

Prof Shyaka ati “ Ni ishema ku Rwanda n’abanyarwanda ariko rikwiye kubatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane kandi neza mu nzego zose z’ubuyobozi, kugirango nahataranoga hanozwe.”

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

en_USEnglish