Digiqole ad

Haruna na Mbuyu biteguye gutwara shampionat ya Tanzania

Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite, abasore babiri bakinira ikipe y’igihugu Amavubi ngo biteguye cyane gutwara igikombe cya shampionat ya Tanzania aho ikipe yabo ya Yanga Africans ifite amahirwe 90% yo kucyegukana.

Mbuyu Twite avugana na Perezida Kagame ubwo Yanga Africans yamusuraga ngo imushimire inkunga atera igikombe cya Cecafa Kagame Cup
Mbuyu Twite avugana na Perezida Kagame ubwo Yanga Africans yamusuraga ngo imushimire inkunga atera igikombe cya Cecafa Kagame Cup

Yanga Africans irabura inota rimwe mu mikino ibiri isigaranye ngo yegukane iki gikombe. Ifite amanita 56 ikaba irusha mukeba wayo Azam FC amanota icyenda (9).

Ni ukwitonda ariko kuko Azam isigaje imikino itatu bivuze ko mu gihe yayitsinda yose nkuko ibyifuza Yanga igatsindwa imikino ibiri isigaranye ibintu byaba ukundi.

Haruna Niyonzima yabwiye Mwanaspoti dukesha aya makuru ko nta kabuza bagomba gutsinda imikino isigaye bagaha igikombe abafana babo ba “Jangwani” batabarishije umutima kubera Azam.

Haruna avuga ko imyitarire y’abakinnyi bagenzi be ariyo igiye kubahesha igikombe, akavuga kandi ko kuri we ari ibyishimo bikomeye kuko yaje muri Tanzania gushakayo ibikombe none inzozi ze zikaba ziri kuba impamo kuri uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu.

Harouna yagiye muri yanga mu myaka ibiri ishize avuye muri APR FC, yigurisha ku madorari 30 000 US$, naho Mbuyu we akaba yaragiye muri yanga umwaka ushize kuri aguzwe 50 000 US$ nawe ava muri APR.

Aba bakinnyi bombi bakaba ari inking mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, umwe inyuma undi hagati mu basatira

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish