Month: <span>January 2013</span>

Brazil: Inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 232 bari mu rubyiniro

Ubu abantu bagera kuri 232 nibo byemezwa ko bahitanywe n’inkongi y’umuriro yafashe inzu y’imyidagaduro yitwa Kiss Club iri ahitwa Santa Maria mu majyepfo ya Brazil nkuko byemejwe na Police. Abapfuye abenshi ngo bahitanywe no kubura ubuhumekero kubera umwotsi mwinshi watumye abageragezaga gusohoka bahunga ari benshi bamwe babura inzira. Madamu Dilma Roussef uyobora Brazil amenye iyi […]Irambuye

‘Phase retour’ yatangiye ikomerera ibigugu usibye Mukura VS

Police FC, Kiyovu Sports, Rayon na APR ari nako zakurikiranaga ku rutonde nta n’imwe yabashije gutsinda umukino w’umunsi wa 14 wa shampionat, usibye kunganya imikino zakinnye, Kiyovu yo yanatsinzwe. Mukura VS niyo ibashije kubona amanota atatu kuri iki cyumweru. Kuwa gatandatu, ikipe ya Police nyuma yo gutsinda ibitego bibiri ku busa bwa La Jeunesse harimo […]Irambuye

Abatunze telephone bavuye kuri 41% mu 2011 baba 53% mu

Abanyarwanda batunze telefone zigendanwa bavuye kuri 41% muri 2011 bagera kuri 53% muri 2012 naho internet yavuye ku 8% igera kuri 26%. Ibi ni ibyavuye muri raporo yashyizwe ahagaragara kuwa gatanu na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho n’abandi bafatanyabikorwa yagaragazaga ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2012. Muri iyi raporo hagaragaramo ibyo u Rwanda rumaze […]Irambuye

Burundi: isoko rinini rya Bujumbura ryakongotse

Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru nibwo isoko rinini riherereye mu mujyi wa rwagati wa Bujumbura ryibasiwe n’inkongi idasanzwe rirashya bikabije. Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyaba cyateye iyo nkongi. Hari akavuyo k’abacuruzi benshi bashakaga gukiza ibicuruzwa byabo, biravugwa ko abajura baba bihishe muri ako kavuyo bakiba ibintu byinshi byacururizwaga mu isoko. Abashinzwe umutekano babashije gutabara […]Irambuye

Kwicara umwanya munini cyane birica kurusha kunywa itabi

Mu buzima bwa buri munsi, haba mu kazi cyangwa mu ngo zacu tumara umwanya munini twicaye, dukora akazi cyangwa tureba television, bamwe bakamara kandi umwanya munini kuri bakoresheje za mudasobwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bwerekanye ko kumara igihe kinini wicaye hamwe waba ukora cyangwa udakora bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu kurusha izo itabi ryagira ku bantu. […]Irambuye

Agashya: Isazi ku ruhanga rwa Obama

Muri White House, ushobora kwibaza ko ari ahantu utapfa kubona isazi icaracara uko yiboneye . Ariko niyo yaba ahaba ntiwakwibaza ko yatuma akagera aho Obama ari akagera aho amugera mu ruhanga avuga ijambo. Isazi igire itya mu gihe Obama yariho avuga, no mu ruhanga rwe ngo ba! Camera nyinshi zihora zimuhanze imboni, iyo sazi ntizayihushije. […]Irambuye

Urukundo mu ibanga? Princess Pricilla na Mani Martin

Buri ruhande ntirubihamya, nubwo bivugwa n’abakunzi ba muzika ko aba baririmbyi bombi baba bari mu rukundo ariko badashaka ko bijya hanze. Muri iyi minsi, aho umwe ari undi aba ahari, ntibasigana. Ariko ntibemeza ko bakundana. Mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi Liza, Mani Martin yari yazanye na Princess Pricilla, umwe mu bafana niwe waturiye akara, atubwira ko […]Irambuye

Kanserege: mu muganda bishatsemo miliyoni 2 zo kubaka umuhanda

Umuhanda uhuza utugari twa Kanserege na Muyange two mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kacukiro hashize imyaka itanu mu gihe cy’imvura ufungwa kuko wahitaga wangirika. Mu muganda wo kuri uyu wa 26 Mutarama abaturage bari bakurikiranye isanwa ry’umuhanda wabo nyuma yo gukusanya miliyini ebyiri mu muganda uheruka kubahuza ngo igikorwa cyo kuwukora gitangire none. […]Irambuye

Gakenke: Bitarenze amezi 2 ababaga mu icuraburindi bazaba bacana

Umunsi wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, Abanyarwanda bahurira hamwe bagakora umuganda mu bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kubaka igihugu. Uyu munsi Minisisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ahacukuwe imiringoti mu rwego rwo kurwanya isuri. Minisisitiri w’Intebe yasabye abatuye muri aka gace […]Irambuye

Afunzwe azira kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda

Gicumbi: Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2013, umuturage witwa Mukamana Leocadie yavuzwe ho gukwirakwiza ibihuha mu baturage agamije kubangisha ubuyobozi bw’igihugu. Bijya gutangira, nk’uko urwego rw’ubushinjacyaha bubivuga, Mukamana Leocadie ngo yabwiye Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, ko mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe […]Irambuye

en_USEnglish