Digiqole ad

Afunzwe azira kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda

Gicumbi: Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2013, umuturage witwa Mukamana Leocadie yavuzwe ho gukwirakwiza ibihuha mu baturage agamije kubangisha ubuyobozi bw’igihugu.

Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze  by’agateganyo Mukamana iminsi 30
Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze by’agateganyo Mukamana iminsi 30

Bijya gutangira, nk’uko urwego rw’ubushinjacyaha bubivuga, Mukamana Leocadie ngo yabwiye Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, ko mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hazaba ikintu gikomeye muri uwo Murenge.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Mukamana yabwiraga Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya ko abantu bose bazinjira mu uwo Murenge muri gihe cy’icyunamo bazapfa bagashira.

Ngo ntiyarekeye aho ahubwo yagiye no mu baturage, akajya ababuza gutanga ubwisungane mu buvuzi (Mutuel de santé) ababwira ko imisanzu batanga ari iyo Leta iguramo imbunda zizicishwa abantu muri uko kwezi kwa kane ubwo hazaba hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uwo mugore yahise atangira gukurikiranwa ndetse ashyikirizwa inzego z’ubutabera, none ku itariki ya 24 Mutarama 2013 Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 mu gihe urubanza mu mizi rutaraburanwa.

Icyaha cyo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda Mukamana Leocadie akurikiranweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 463 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, nikiramuka kimuhamye, akazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

©NPPA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish