Digiqole ad

Gakenke: Bitarenze amezi 2 ababaga mu icuraburindi bazaba bacana

Umunsi wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, Abanyarwanda bahurira hamwe bagakora umuganda mu bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kubaka igihugu.

Minisisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi. Photo: Internet
Minisisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi. Photo: Internet

Uyu munsi Minisisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ahacukuwe imiringoti mu rwego rwo kurwanya isuri.

Minisisitiri w’Intebe yasabye abatuye muri aka gace kurushaho kurwanya isuri, bakabungabunga imigezi ndetse bakirinda no gukoresha amashashi kuko ari bimwe mu byangiza ibidukikije.

Dr Pierre Damien Habumuremyi washimye abaturage ba Gakenke uburyo bakomeje kwihaza mu musaruro w’ubuhinzi, yanabemereye ko agiye kubakorerea ubuvugizi bakabona isoko ry’ibyo beza.

Muri aba baturage ariko harimo abavuze ko babangamiwe no kuba badafite amashyanyarazi; Habumuremyi akaba yabijeje ko imirenge ibiri yari isigaye muri aka Karere ka Gakenke idafite amashyarazi, mu gihe kirarenze amezi abiri bazaba babasha gucana bakoresheje amashyanyarazi.

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abaturage bo mu Karere ka Gakenke kurushaho kwitabira gahunda yo kuringaniza imbyaro bakanitabira kujya mu bwisungane mu kwivuza.

Akarere ka Gakenke ni kamwe muri dutanu tugize intara y’amajyaruguru y’u Rwanda, ka kaba gafite ubuso bungana na 704,06km2, kakagira n’abaturage basaga 340,904 batuye mu ngo 73 309.

Umuyobozi w’aka Karere Nzamwita Deogratias, yavuze ko ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibihingwa ngandura rugo, ndetse n’ibihingwa ndengwabukungu bwitaweho bigaragara nyuma yo guhuza ubutaka.

Nzamwita Deogratias yabwiye Minisitiri w’Intebe n’abandi bari bateraniye mu Murenge wa Busengo, ko guhuza ubutaka bikomeje ndetse ngo hariho gahunda yo guhuza hegitari zigera kuri 43 bityo umusaruro w’ibigori ukarushaho kwiyongera.

Ati “Tumaze kwiyubakira amasoko ane ya kijyambere afasha abaturage gucuruza umusaruro wabo, twahuje ubutaka kuri hegitari 19 ahahingwa ibigori, ndetse uyu mwaka tuzahuza ubutaka buzahingwaho ibigori bungana na hegitari 43.”

Iby’uko Akarere ka Gakenke gakomeje gutera imbere ndetse gakura abaturage mu bukene bwasaga n’ubwabaye akarande, byashimangiwe n’umuturage witwa Mukansanga watanze ubuhamya avuga ko yivanye mu bukene abikesha ubudehe bwamugezeho kubera imiyoborere myiza.

Nyuma y’umuganda wamuhuje n’abaturage b’Akarere ka Gakenke Minisitiri w’Intebe ari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yatashe ku mugaragaro inzu mberabyombi y’Umurenge wa Busengo.

Iyi nzu yatashwe izajya ifasha urubyiruko kwidagadura, kwiga gusoma no kwandika ku batabizi, izajya inafasha n’abayituriye kumenya amakuru atandukanye nk’uko ubuyobozi bw’aka karere bwabitangaje.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish