Burundi: isoko rinini rya Bujumbura ryakongotse
Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru nibwo isoko rinini riherereye mu mujyi wa rwagati wa Bujumbura ryibasiwe n’inkongi idasanzwe rirashya bikabije. Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyaba cyateye iyo nkongi.
Hari akavuyo k’abacuruzi benshi bashakaga gukiza ibicuruzwa byabo, biravugwa ko abajura baba bihishe muri ako kavuyo bakiba ibintu byinshi byacururizwaga mu isoko. Abashinzwe umutekano babashije gutabara vuba bagerageza gukiza bimwe na bimwe.
Uruvunga nzoka rw’abantu bakikije isoko, n’umwotsi mwinshi byagoye cyane imodoka zaje kuzimya, ndetse n’ikipe y’abashinzwe umutekano ku buryo badashobora kumenya neza ibyangiritse cyangwa umubare w’abantu baba baguye muri iyi nkongi.
Mu gihe abayobozi bari bagishakisha igisubizo ku buryo bwihuse, bari babaye bashyizeho abasirikare n’abapolisi hirya no hino ngo barinde umutekano hatagira ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byazira muri kano kavuyo.
Bidatinze ariko baje kubona inkunga y’ubutabazi iturutse mu Rwanda aho baboherereje indege za kajugujugu ebyiri zizimya umuriro zifasha kuzimya umurirowari ukiri mwinshi ahagana saa moya z’igitondo nkuko tubikesha Nkurunziza umunyamakuru wa Radio RPA ivugira i Bujumbura.
Photos/Internet
JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM