Digiqole ad

Agashya: Isazi ku ruhanga rwa Obama

Muri White House, ushobora kwibaza ko ari ahantu utapfa kubona isazi icaracara uko yiboneye . Ariko niyo yaba ahaba ntiwakwibaza ko yatuma akagera aho Obama ari akagera aho amugera mu ruhanga avuga ijambo.

Igisazi ku ruhanga rwa Obama imbere y'abashyitsi
Igisazi ku ruhanga rwa Obama imbere y’abashyitsi

Isazi igire itya mu gihe Obama yariho avuga, no mu ruhanga rwe ngo ba! Camera nyinshi zihora zimuhanze imboni, iyo sazi ntizayihushije.

Obama agira atya arayiyama! Ariko iragaruka iramujujubya nanone ubwo yariho abwira abantu ijambo rito bari baje muri White House.

Aho bigeze ati “ Uyu mugabo hantu yandembeje rwose!” maze umuba hafi umushinzwe araza arayimukiza ayoheera hirya kure.

Igitangaje ariko ni uko atari ubwa mbere Obama asumbuwe n’isazi. Byigeze kuba mu 2009 ariho atanga Interview, birongera biraba mu 2010, none n’ejo bundi muri uku kwezi byarongeye.

TheSun

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish