Digiqole ad

Brazil: Inkongi y’umuriro yahitanye abagera kuri 232 bari mu rubyiniro

Ubu abantu bagera kuri 232 nibo byemezwa ko bahitanywe n’inkongi y’umuriro yafashe inzu y’imyidagaduro yitwa Kiss Club iri ahitwa Santa Maria mu majyepfo ya Brazil nkuko byemejwe na Police.

Abazimya umuriro bagerageza gutabara
Abazimya umuriro bagerageza gutabara

Abapfuye abenshi ngo bahitanywe no kubura ubuhumekero kubera umwotsi mwinshi watumye abageragezaga gusohoka bahunga ari benshi bamwe babura inzira.

Madamu Dilma Roussef uyobora Brazil amenye iyi nkuru mbi yabaye kuri iki cyumweru mu rucyerera yahise ava mu ruzinduko yarimo muri Chile ajya gusura abagize ibyago aho bari mu bitaro.

Uyu muriro wibasiye uru rubyiniro rwarimo urubyiruko rwinshi ngo niwo uhitanye benshi icya rimwe kuva uyu mwaka wa 2013 watangira.

Kuri iki cyumweru, imiryango n’abatabazi bakaba biriwe bagerageza gushakisha ababo mu mirambo magana yose yatwitswe n’inkongi n’iyahitanywe no kubura umwuka.

Hari amakuru yari yatangajwe mbere ko abitabye Imana ari 245, ariko abayobozi baje kuyanyomoza ko ari 232 kuko hari abarokotse bagera ku 117 bari kuvurwa.

Uyu muriro watangiye ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri iki cyumweru ku isaha urebye yo mu Rwanda, ugereranyije icya rimwe n’inkongi nayo yavuzwe kuri iki cyumweru yibasiye isoko rya Bujumbura mu Burundi.

Uru rubyiniro rwa Kiss Club mu mujyi wa Santa Maria rwarimo abantu bivugwa ko bagera kuri 500 nibura.

Nubwo benshi bahaguye hari n'abarokotse nk'uyu mugore wari wakereye kwidagadura
Nubwo benshi bahaguye hari n’abarokotse nk’uyu mugore wari wakereye kwidagadura

Luana Santos Silva w’imyaka 23 wari wagiye muri Kiss Club yabwiye Globo TV ko batabawe no kuba babyiniraga hafi y’akaryango gato abinjira banyuramo ari nako basohokeramo.

Uyu mukobwa yatangaje ko babashije kubona umwotsi hakiri kare, mu gihe hari n’abandi bawubonye bari mu rubyiniro ngo ntibacyeke ko ari umwotsi w’inkongi.

Uyu mwotsi ngo wihuse cyane ku buryo bawuboneye rimwe ari benshi ariko ngo batagikwiriye gushokera muri ka karyango gato binjiriyemo bose

Police n’abatabazi ngo bahagereye ku gihe ariko abenshi ngo bari bamaze kwitaba Imana kubera kubura umwuka.

Umuganga umwe yatangarije AP ko imibiri 50 yakuwe mu misarane y’urubyiniro.

Umwotsi mubi ngo watumye benshi bata ubwenge bakitiranya amayira asohoka n’imiryango y’ubwiherero.

Imiryango yabuze abayo mu gahinda/ Photo/Ronald Mendes
Imiryango yabuze abayo mu gahinda/ Photo/Ronald Mendes
Amakuru mabi y'ababo bari bagiye mu rubyiniro yabashenguraga
Amakuru mabi y’ababo bari bagiye mu rubyiniro yabashenguraga/Photo AP
President Dilma Roussef  yihanganishije imiryango yagize ibyago
Iyi ni ifoto yatangajwe na Presidence ya Brazi ya President Dilma Roussef wari ukiri i Santiago muri Chile, yihanganishije imiryango yagize ibyago
Santa Maria aho iyi nkongi yibasiye
Santa Maria aho iyi nkongi yibasiye

Indi miriro yahitanye benshi mu mazu y’imyidagaduro:

  • 2009: Santika Club, Bangkok, Thailand yahitanye abantu 66
  • 2009: Lame Horse Club, Russia – yahitanye abantu 150
  • 2004: Cromagnon Republic Club, Buenos Aires, Argentina – yahitanye abantu 194
  • 2003: The Station, Rhode Island, US – yahitanye abantu100
  • 2000: Luoyang dance hall fire, China – yahitanye abantu 309
  • 1996: Ozone Disco Club, Quezon City, Philippines – yahitanye abantu 160
  • 1990: Happy Land, New York, US – yahitanye abantu 89
  • 1977: Beverly Hills Supper Club, , Kentucky,US – yahitanye abantu 165
  • 1970: Club 5-7, Saint-Laurent-du-Pont, France– yahitanye abantu 146
  • 1942: Cocoanut Grove, Boston, US – yahitanye abantu 492

BBC

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish