Digiqole ad

Abatunze telephone bavuye kuri 41% mu 2011 baba 53% mu 2012

Abanyarwanda batunze telefone zigendanwa bavuye kuri 41% muri 2011 bagera kuri 53% muri 2012 naho internet yavuye ku 8% igera kuri 26%.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana

Ibi ni ibyavuye muri raporo yashyizwe ahagaragara kuwa gatanu na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho n’abandi bafatanyabikorwa yagaragazaga ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2012.

Muri iyi raporo hagaragaramo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho aho byagiye bikorwa ndetse bigakoreshwa mu nzego zose.

Gusa n’ubwo hari byinshi byagezweho muri uru rwego, Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi mu Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana avuga ko hari inzitizi bahura nazo mu guteza imbere itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga nk’amashanyarazi ataragera ahantu hose,kuba abanyarwanda bataritabira gukoresha ikoranabuhanga no kuba ishoramari ritaragera ku rugero rushimishije.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga hashyizweho gahunda yiswe “Tunga TV” aho buri muturage wese agomba kuba afite televiziyo cyangwa akayibona bitamugoye.

Gusa iyo urebye usanga abaturage benshi mu Rwanda badafite ubushobozi cyane cyane ku bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ku buryo bitakorohera buri wese kuyitunga.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwerekana uko ICT yari ihagaze mu 2012 mu Rwanda
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwerekana uko ICT yari ihagaze mu 2012 mu Rwanda

Minisitiri Nsengimana asobanura ko iyi gahunda izagerwaho binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari iciriritse, gukoresha televiziyo zikoresha urumuri rw’izuba dore ko ngo na televiziyo Rwanda igiye kuba igera ahantu hose bitandukanye n’uko byari biri mu minsi ishize.

Ibyagezweho byose mu mwaka wa 2012 ni byinshi harimo ko Kaminuza ya Carnegie Mellon yafunguye ishami ryayo mu Rwanda ndetse higishijwe abarimu 10,000 bazahugura abandi mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Kuri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, hamaze gutangwa mudasobwa 115,816, zageze mu mashuri 227. Ikoranabuhanga ryashowemo Miliyoni 44 z’amadolari, rihanga akazi kagera ku 4,046.

Iyi raporo kandi yakozwe ishingiye ku zindi raporo zitandukanye zakozwe n’imiryango mpuzamahanga harimo nk’izagiye zikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU).

UM– USEKE.COM

en_USEnglish