Digiqole ad

Kanserege: mu muganda bishatsemo miliyoni 2 zo kubaka umuhanda

Umuhanda uhuza utugari twa Kanserege na Muyange two mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kacukiro hashize imyaka itanu mu gihe cy’imvura ufungwa kuko wahitaga wangirika. Mu muganda wo kuri uyu wa 26 Mutarama abaturage bari bakurikiranye isanwa ry’umuhanda wabo nyuma yo gukusanya miliyini ebyiri mu muganda uheruka kubahuza ngo igikorwa cyo kuwukora gitangire none.

Abaturiye uyu muhanda bagize cyane uruhare mu kuwusana
Abaturiye uyu muhanda bagize cyane uruhare mu kuwusana

Ikibazo cy’uyu muhanda kinini ni ‘canalisation’ y’amazi kuko mu mvura yarekaga umuhanda ukangirika bikomeye bagahitamo kuwufunga. Aba baturaga bakaba biyemeje ko imvura y’uyu mwaka igomba gutangira kugwa icyo kibazo cyarakemutse.

Fidele Uwizeyimana Umuyobozi w’akagari ka Kanserege yatangaje ko iki gikorwa kigezweho ku bw’ubushake bw’abaturage nabo bavugaga ko bibabaje kuba umuhanda bakoresha ugera igihe ugafungwa kubera imvura.

Uyu muhanda watangiye gukorwa ku mafaranga y’abawukoresha uva Kicukiro Centre ugaca munsi y’akarere ka Kicukiro ugakomeza ukagera Kanserege.

Mu mwaka wa 2011 nibwo hakozwe inyigo yo gukora uyu muhanda ariko bikomeza gutinda, bavuga ko ari ubushobozi butaraboneka mu gihe ufite gusa metero 350 ariko ukaba uhuza abantu benshi, barimo n’abo bigaragara ko bifashije bawuturiye.

Jules Munyampeta umuturage nawe watanze amafaranga yo kuwusana yadutangarije ko yumva bakoze igikorwa cyiza, ariko intego bihaye ari uko nyuma bazareba uko banawishyiriramo amabuye cyangwa kaburimbo.

Abaturage ku mafaranga yabo bazanye imodoka yo gutunganya umuhanda
Abaturage ku mafaranga yabo bazanye imodoka yo gutunganya umuhanda

Kuri Munyampeta, ibi ngo biri muri gahunda batozwa n’abayobozi yo kwikemurira ibibazo, mu gihe ngo Leta yabo izajya irwana n’imihanda minini mishya ya kaburimbo n’indi bashyiramo amabuye, abaturage nabo ngo bagomba kugira uruhare mu kwikorera imihanda mito mito ibahuza batarinze buri gihe gutegereza ko ubuyobozi buza kubibakorera.

Akagali ka Kanserege kose kakaba gafite abaturage bagera ku bihumbi hafi bine, miliyoni ebyiri zatanzwe zikaba zakusanyijwe ahanini n’abaturiye ahari ikibazo, nubwo n’abandi batabuze gushyiraho akabo.

Umwe mu baturage avuga ko bakoze igikorwa
Umwe mu baturage avuga ko bakoze igikorwa

Patrick Kanyamibwa & Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish