Uyu mukobwa w’imfura ya president Jose Eduardo DosSantos wa Angola, mu myaka ishize yaguze cyane imigabane muri company z’ubucuruzi muri Portugal, ubu Forbes iremeza ko nta mugore muri Africa umurusha imari. Isabel yaguze imigabane mu nganda ndetse no muri za TV, byiyongera ku kuba we ubwe afite banki ye muri Angola. Forbes yemeza ko mu […]Irambuye
Akanama k’umutekano ko mu muryango w’Abibumbye kuri uyu wa 24 Mutarama kemeye ikoreshwa ry’indege za ‘Drones’ mu igenzura (itelligence) nkuko ingabo za UN ziri mu burasirazuba bwa Congo zari zabisabye. Iki cyemezo cyemejwe n’aka kanama n’ubwo ibihugu by’u Rwanda, Russia na China byari byagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’izi machine zigezweho z’igenzura. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye […]Irambuye
Abasomyi b’Umuseke.com benshi bamenye inkuru ya Anne Girimpuhwe, umwana wo mu Ruhango umena amabuye ngo abashe kwiga anabeho. Ubwo amanota y’abana barangije amashuri abanza yatangazwaga, Umuseke.com wihutiye kumenya uko byagendekeye Girimpuhwe. Inkuru twamenye yaduteye akababaro. Kubw’amahirwe macye, Anne yaratsinzwe. Byatumye dusubira kumusura. Kuri uyu wa 24 Mutarama ubwo umunyamakuru wacu yamusuraga, kimwe mu cyamushimishije ni […]Irambuye
Mutakara ikunda kugaruka mu mvugo zigamije gukemura impaka, cyangwa nyuma yo guca urubanza bavuga uko rwacwe. i Mutakara ni agace kari mu Karere ka Ruhango. Ni ho hari hubatse umurwa wa Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura. Ni na ho habereye urubanza rwaje kwitirirwa Mutakara. Kuri ako gasozi ni ho hari urutare rwitiriwe Kamegeri. Kamegeri uyu […]Irambuye
Inkiko Gacaca zifite imizi mu mateka y’u Rwanda, aho mu bihe bishyize kera abakurambere bahurizaga mu gacaca, abafite ibibazo bakabacira imanza ariko ahanini hagamijwe kubunga.Jenoside yabaye mu Rwanda yeteje ibibazo byinshi cyane, harimo n’iby’ubutabera, dore ko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe. Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego […]Irambuye
Mu rugaga nyarwanda rw’Ababana na Virusi itera SIDA (RRP+) haravugwa ubwumvikane bucye mu bagize Inama y’ubutegetsi y’urwo rugaga ndetse n’ubuyobozi bwarwo, ikibazo kikaba gishingiye ku ikoreshwa ry’amafaranga babona. Ubwumvikane bucye bwatumye Inama y’ubutegetsi yandika amabaruwa ahagarika Umuyobozi wa RRP+ by’agateganyo, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wahagaritswe iminsi 15. Muri aya mabaruwa Umuseke.com ufitiye copy handitsemo ko Inama […]Irambuye
Umujyi wa Kigali, ni Umurwa Mukuru w’u Rwanda, kimwe n’indi Mijyi y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, uhura n’ibibazo byinshi birimo n’icy’isuku nke yabangamira ubuzima bw’abaturage. Nicyo cyatumye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yicara igashyiraho amabwiriza arebana n’isuku y’abawutuye, iy’ibikorwa remezo, imirimo iwukorerwamo, abawugendamo, n’ibindi bitandukanye; mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Isuku. Gusa, n’ubwo aya mabwiriza […]Irambuye
Nkuko bimaze gutangwa na Ikirezi Group Ltd itegura Salax Awards abahanzi bivanye muri iri rushanwa bari batowe kwitabira, basimbujwe abandi bari inyuma yabo muri nominations. Ikirezi Group Ltd kandi cyahise gitangaza ko amatora yo guha amahirwe umuhanzi wabonye yaritwaye neza mu byiciro bitandukanye mu 2012 aza gutangira saa sita z’amanywa kuri uyu wa 24 Mutarama […]Irambuye
Mu Kinyarwanda hari imigani imwe n’imwe baca, bashaka kuvuga ko abakundanye bakajya baryamana byanze bikunze iyo bahuye basubira. Bamwe bavuga ko ari uko muba mwarakundanye nyine, mugatandukana kubera impamvu runaka, ariko ibihe mwagiranye byo biba bitarasibitse. Hari bamwe bemeza ko biterwa no kuba hari abakunda kugira uko bigenza cyane, n’uwo ariwe wese, uwo bahoranye (Ex) […]Irambuye
Innocent Musabyimana w’imyaka 40 yatawe muri yombi kuwa 22 Mutarama i Dijon mu burasirazuba bwa France, akekwaho uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ubucamanza bw’Ubufaransa ntiburatangaza niba uyu mugabo aza koherezwa mu Rwanda nkuko u Rwanda rwabisabye mu mpapuro zimuta muri yombi zatanzwe mu mu Ugushyingo 2012. RFI ivuga ko uyu mugabo […]Irambuye