Digiqole ad

Urukundo mu ibanga? Princess Pricilla na Mani Martin

Buri ruhande ntirubihamya, nubwo bivugwa n’abakunzi ba muzika ko aba baririmbyi bombi baba bari mu rukundo ariko badashaka ko bijya hanze.

Mani Martin na Princess Priscilla ubwo twari tubasabye ifoto bari hamwe
Mani Martin na Princess Priscilla ubwo twari tubasabye ifoto bari hamwe

Muri iyi minsi, aho umwe ari undi aba ahari, ntibasigana. Ariko ntibemeza ko bakundana.

Mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi Liza, Mani Martin yari yazanye na Princess Pricilla, umwe mu bafana niwe waturiye akara, atubwira ko asanzwe anabizi ko bakundana cyane ariko babihisha.

Uyu mufana watweretse ko bazanye ariko akanga ko twandika izina rye yagize ati “ sha bombi ni inshuti zanjye, ndabizi neza ko bakundana, ariko uri umunyamakuru ntabwo babikwemerera, ariko ndabizi neza ko bimeze bon!

Umunyamakuru wacu yegereye aho Mani Martin yari yicaye ariko Pricilla atari bugufi. Mani Martin yari yicaranye na mugenzi we w’umusore, maze umunyamakuru atega amatwi ikiganiro cyabo, ah’ingenzi baganiriye ibi;

Uwo musore yaramubajije ati “ man! Ko waje wenyine se umwana wamusize he?
Mani Martin ati “ wapi twazanye wangu, ahubwo reka musange nari musize wenyine.”

Nyuma bavuganye ibindi bicye bitari kuri uyu murongo, maze Mani Martin agana ahari hicaye Princess Priscilla.

nyuma yo kuganira n'inshuti ye yahise ajya kwicarana na Priscilla
nyuma yo kuganira n’inshuti ye yahise ajya kwicarana na Priscilla

Umunyamakuru wacu Mani Martin atari yabonye ngo amenye, yaje kumwegera nyuma, amubaza niba ari mu rukundo n’umuhanzikazi mugenzi we. Bidatunguranye arabihakana.

Sha ibivugwa hanze ni bihuha, njyewe na Pricilla turi ncuti bisanzwe, abavuga ko turi mu rukundo baratubeshyera.” Mani Martin

Tumubajije uwo bakundana noneho muri iyi minsi utari Priscilla ati “ntabwo nakibasubizaho kuko ni “vie Privee yanjye” nzabibamenyesha igihe nikigera.”

Aba bahanzi bombi ariko mu bitaramo, n’ahandi abantu bahurira, kenshi ngo baba bari kumwe bicaranye aka wawundi ngo “ Ahari impene haba hari ikiziriko

Igihe nikigera ubwo Mani Martin cyangwa Priscilla bazemeza ko bakundana, dore ko banaririmbanye indirimbo yitwa “Gumana nanjye”.

Mani Martin uari yaje gufasha Liza muri concert ye
Mani Martin uari yaje gufasha Liza muri concert ye
Princess Priscilla areba Mani Martin aririmba
Princess Priscilla areba Mani Martin aririmba
Liza ashimira Mani Martin wari waje kumufasha muri concert ye
Liza ashimira Mani Martin ko yaje kumufasha

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish