Urukundo mu ibanga? Princess Pricilla na Mani Martin
Buri ruhande ntirubihamya, nubwo bivugwa n’abakunzi ba muzika ko aba baririmbyi bombi baba bari mu rukundo ariko badashaka ko bijya hanze.
Muri iyi minsi, aho umwe ari undi aba ahari, ntibasigana. Ariko ntibemeza ko bakundana.
Mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi Liza, Mani Martin yari yazanye na Princess Pricilla, umwe mu bafana niwe waturiye akara, atubwira ko asanzwe anabizi ko bakundana cyane ariko babihisha.
Uyu mufana watweretse ko bazanye ariko akanga ko twandika izina rye yagize ati “ sha bombi ni inshuti zanjye, ndabizi neza ko bakundana, ariko uri umunyamakuru ntabwo babikwemerera, ariko ndabizi neza ko bimeze bon!”
Umunyamakuru wacu yegereye aho Mani Martin yari yicaye ariko Pricilla atari bugufi. Mani Martin yari yicaranye na mugenzi we w’umusore, maze umunyamakuru atega amatwi ikiganiro cyabo, ah’ingenzi baganiriye ibi;
Uwo musore yaramubajije ati “ man! Ko waje wenyine se umwana wamusize he?”
Mani Martin ati “ wapi twazanye wangu, ahubwo reka musange nari musize wenyine.”
Nyuma bavuganye ibindi bicye bitari kuri uyu murongo, maze Mani Martin agana ahari hicaye Princess Priscilla.
Umunyamakuru wacu Mani Martin atari yabonye ngo amenye, yaje kumwegera nyuma, amubaza niba ari mu rukundo n’umuhanzikazi mugenzi we. Bidatunguranye arabihakana.
“ Sha ibivugwa hanze ni bihuha, njyewe na Pricilla turi ncuti bisanzwe, abavuga ko turi mu rukundo baratubeshyera.” Mani Martin
Tumubajije uwo bakundana noneho muri iyi minsi utari Priscilla ati “ntabwo nakibasubizaho kuko ni “vie Privee yanjye” nzabibamenyesha igihe nikigera.”
Aba bahanzi bombi ariko mu bitaramo, n’ahandi abantu bahurira, kenshi ngo baba bari kumwe bicaranye aka wawundi ngo “ Ahari impene haba hari ikiziriko”
Igihe nikigera ubwo Mani Martin cyangwa Priscilla bazemeza ko bakundana, dore ko banaririmbanye indirimbo yitwa “Gumana nanjye”.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM