Digiqole ad

Kwicara umwanya munini cyane birica kurusha kunywa itabi

Mu buzima bwa buri munsi, haba mu kazi cyangwa mu ngo zacu tumara umwanya munini twicaye, dukora akazi cyangwa tureba television, bamwe bakamara kandi umwanya munini kuri bakoresheje za mudasobwa.

Kwicara umwanya munini cyane si byiza
Kwicara umwanya munini cyane si byiza

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bwerekanye ko kumara igihe kinini wicaye hamwe waba ukora cyangwa udakora bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu kurusha izo itabi ryagira ku bantu.

Abantu birirwa bakangurirwa kureka itabi, kuko ryica ubuzima ariko ntibamenye ko kumara umwanya wicaye byica kurusha.

Abaganga bagaragaje ko kumara igihe kigera ku masaha atandatu wicaye hamwe byongera ingaruka zo gupfa kugeza kuri 40%.

Muri iki gihe ngo hari abantu benshi bamara amasaha agera ku 9 anarenga, bicaye ahantu hamwe bakora, ubundi bakamara amasaha 7.7 baryamye. Ibi ngo ntibijyanye n’imiterere y’umubiri w’umuntu.

Iyo umuntu yicaye igihe kirekire, umubiri we uba ukorana ingufu nkeya, bikaba ngo bituma umubiri ugira ikibazo cy’umubyibuho udasanzwe, uku kwicara no kubyibuha bibikurikira nikurikirwa n’indwara zikomeye nka diabete, umutima, cancer y’umura, na cancer y’amabere nkuko ubushakashatsi bw’abahanga bwabigaragaje.

Umuntu umara amasaha agera kuri icyenda yicaye mu biro, abango ashobora gutaha akongeraho isaha imwe areba television mu rugo, aba yiyongerera ibyago byo gupfa kugeza kuri 11%, nkuko byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Australia.

Sport siwo muti wabyo nkuko benshi ngo babyibaza, kuko umubiri uba wawicaje ukamara igihe kinini, Sport rero iyo uyikoze ngo nta kinini iba iri bukumarire kuko ingaruka zigenda ziza uko bucyeye uko bwije buhoro buhoro.

Muri amerika (US) itabi ryica abantu bagera kuri miliyoni 3.5, nyamara abagera kuri miliyoni 35 bapfa bishwe no kumara umwanya munini bicaye hamwe, biturutse kuri ziiriya ndwara zavuzwe ruguru, nkuko byagaragaye mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika iby’ubuzima cyitwa “The Lancet”.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish