Month: <span>January 2013</span>

Byumba: Yapfuye azize inkoni yakubiswe yagiye gusambana

Hagenimana Ildephonse wari umushoferi ku bitaro bya Byumba yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikabije ubwo yafatirwaga mu cyuho asambanya umugore wa Byamana Sadathi, mugenzi we bakoranaga ku bitaro. Nyakwigendera witabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 3/1/2013, ngo ku itariki ya 2/1/2013 yasimbuwe ku kazi na Byamana, ariko aho kujya mu rugo rwe yahise […]Irambuye

'Escorte' ya Police FC yakoze impanuka abapolisi 4 bitaba Imana

Mu mpanuka ibaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 04 Mutarama 2013 hagati ya Ruhango na Nyanza mu murenge wa Gatagara, Police yo mu karere ka Nyanza yatangarije Umuseke.com ko yahitanye abapolisi bane bari mu modoka ya Police y’igihugu baherekeje ikipe ya Police FC mu modoka yari imbere mu ziherekeza (escorte) iyi kipe y’gipolisi […]Irambuye

Paul Biya: Imyaka 30 ku ngoma. Ni bo Africa icyeneye?

Muri Cameroun, mu Ugushyingo 1982 ubwo yajyaha ku butegetsi benshi mu bari bakuru icyo gihe ngo bari bafite icyizere. Imyaka ibaye 30 ayoboye igihugu gituje ariko kitigira imbere. Abanyacameroun benshi nta wundi muyobozi w’igihugu bazi uretse Biya. Muri iki gihugu, intwari ni abakinnyi ba ruhago, abayobozi b’amatorero ndetse n’abakomeye mu bupfumu n’uburozi aho kuba abayobozi […]Irambuye

Abana bo mu bigo 14 by’amashuri bizahatana mu gusoma no

Abagize Isaro Foundation bafatanyije na ambasade ye Leta z’Unze Ubumwe za Amerika bateguye irushanwa ryo gusoma no kwandika ku banyehsuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira amasomo guhera tariki 07 Mutarama. Abanyeshuri baturutse mu bigo 14 byo mu ntara enye z’igihugu nibo bazahatanira ibihembo bikabakaba ibihumbi bitanu by’amadorari (5000$). Jean Leon Iragena uhagarariye Isaro Foundation […]Irambuye

Ubucuruzi mu Rwanda bwazamutse ku kigero cya 4%

Mu kumurika ibyagezweho na Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda kuri uyu wa 03 Mutarama 2013, Ministre Kanimba Francois yatangaje ko ibicuruzwa bitarimo ikawa n’icyayo byoherejwe mu mahanga bigera kuri 22%, naho ubucuruzi muri rusange bukaba bwarazamutseho kane ku ijana. Muri iki kiganiro batangaje ko izamuka ry’ubucuruzi imbere no hanze y’igihugu ryatumye ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize […]Irambuye

“Akanozasuku” bamwe basigaye bakita “Agakwizamwanda”

Ku bagenzi benshi bakoresha Taxi Moto bamwe ntabwo bagikunze gukoresha akambaro gato kiswe “Akanozasuku” ngo bitewe n’uburyo batacyizera imikoreshereze yako. Abagenzi batega moto aho ubasanze usanga bavuga ko batishimiye ako kambaro ahubwo basigaye bakita “ Agakwizamwanda”. Icyo aba bagenzi batega moto bahuriraho ni uko abamotari ngo bacunga ku jisho aba bagenzi akenshi baba bihuta bakabaha […]Irambuye

Demba Ba yasinye mu ikipe ya Chelsea FC

Rutahizamu wari uwa Newcastle Demba Ba kuri uyu wa 04 Mutarama 2013 yasinye amasezerano y’imyaka itatu n’igice mu ikipe ya Chelsea FC nkuko byemejwe n’iyi kipe. Uyu musore ubu yemerewe kuba yakina umukino ikipe ya Chelsea ikina kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Southampton. Amaze gusinya, Demba Ba yagize ati “ iyo ikipe yatwaye Champions […]Irambuye

Karongi: Yakoze uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefoni

Uko iminsi yicuma niko ikorabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere mu Rwanda, abantu nabo bagenda barushaho gukora uburyo butandukanye mu rwego rwo kwihutisha cyangwa kugabanya akazi kakorwaga na benshi. Umusore Kazungu Robert yitegereje uko umuntu ahaguruka cyangwa agafata urugendo akajya kuzimya amatara ahita ahanga uburyo umuntu yazima amatara akoresheje inziramugozi (telefoni igendanwa benshi bakunze kwita mobile). […]Irambuye

Runiga wa M23 yikomye Kabila mu kiganiro n’abanyamakuru

Kuri uyu wa 03 Mutarama 2013, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabere i Bunagana mu gace kagenzurwa na M23, Pasteri Runiga Lugero umuyobozi w’ishami rya politi rya M23 yibanze ku kugaragaza ubushobozi bucye bwa President Joseph Kabila ko aribwo bwatumye bafata intwaro. Runiga Lugero yatangiye asobanura ko bafashe intwaro ngo barengere abaturage batafashe intwaro ngo bice abaturage […]Irambuye

Abanyamerika bari guhaha imbunda cyane nyuma y’uko 27 bishwe

Amagana y’abakunda imbunda ari kubyiganira mu mazu zicururizwamo iminsi micye nyuma y’iminsi 20 umusore w’imyaka 20 yishe abana 20 n’abagore barindwi mu ishuri akoresheje imbunda zigurwa mu maduka. Nubwo abayobozi ba Amerika bakomeje guhamagarira abayituye kwirinda ikoreshwa ry’indwaro muri rubanda, abaturage bo ntibabikozwa. Abacuruza intwaro muri Virginia bemeje ko muri iyi minsi aribwo bari kubona […]Irambuye

en_USEnglish