Digiqole ad

Abana bo mu bigo 14 by’amashuri bizahatana mu gusoma no kwandika

Abagize Isaro Foundation bafatanyije na ambasade ye Leta z’Unze Ubumwe za Amerika bateguye irushanwa ryo gusoma no kwandika ku banyehsuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye gutangira amasomo guhera tariki 07 Mutarama.

Iragena
Jean Leon Iragena uhagarariye Isaro Foundation yateguye iri rushanwa

Abanyeshuri baturutse mu bigo 14 byo mu ntara enye z’igihugu nibo bazahatanira ibihembo bikabakaba ibihumbi bitanu by’amadorari (5000$).

Jean Leon Iragena uhagarariye Isaro Foundation yatangaje ko kuba mu Rwanda umuco wo gusoma udateye imbere, bo nka Isaro Foundation ngo mu bushakashatsi buto bakoze basanze uyu muco uri hasi kuko ntawuba yabishishikarije abato, kandi hakaba nta banditsi bakomeye bari mu gihugu.

Iri rushanwa ngo rikaba ahanini rigamije gushishikariza aba bana kugira umuco wo gusoma, babanje kwereka bagenzi babo ko ababikunda bashobora no kubihemberwa.

Iri rushanwa ngo rizatangirira mu bigo kuva iki gihembwe gitangiye aho buri kigo kizatanga abana babiri bagaragaza ko basomye ibitabo byinshi cyangwa hari inyandiko ubwabo bo banditse.

Aba bana ngo bazahurizwa i Kigali ku matariki azamenyekana maze bahatane mu kugaragaza umwihariko wabo mu gusoma no kwandika niba hari abamaze kubigeraho.

Batanu ba mbere barushije abandi bazahembwa ‘Electronic reader’ n’ibindi bihembo biziherekeje, abandi 23 bazaba basigaye muri 28 baje bose nabo ngo bazagenda bahabwa ibihembo byiganjemo ahanini ibitabo by’ibyo bakunda gusoma.

Abayobozi ba Isaro Foundation bateguye irushanwa
Abayobozi ba Isaro Foundation bateguye irushanwa

Umuco wo gusoma mu Rwanda cyane cyane mu bakiri bato ntabwo uteye imbere, impamvu zitangwa ni nyinshi, intambara, ibura ry’abarimu bashishikariza abana gusoma kuko yenda nabO batasomye (bize ariko batasomye ibitabo), ababyeyi batasomye cyangwa badakunda gusoma, ariko kandi nanone ibura ry’amasomero n’ibitabo, ndetse ngo n’aho biri ntibyorohere buri wese ubishaka kubigeraho.

Kugeza ubu isomero rikuru ry’igihugu riherutse gufungurwa ku Kacyiru, abarikuriye bemeza ko harimo ibitabo byinshi buri wese yakwibonamo bitewe n’ibyo akunda gusoma.

Ariko nyamara mu masomero mato amwe n’amwe ari mu bigo by’amashuri n’ibyigenga ahari ibitabo bitandukanye nabyo ngo ntabwo bibona benshi babisoma, usibye iyo hari icyo babishakamo gusa.

Hari impamvu nyinshi zituma umuco wo gusoma udateye imbere mu Rwanda zirimo n'impamvu z'amateka. Iyi ni inyubako ya Servisi z'isomero mu igihugu ku Kacyiru
Hari impamvu nyinshi zituma umuco wo gusoma udateye imbere mu Rwanda zirimo n’impamvu z’amateka. Iyi ni inyubako ya Servisi z’isomero mu igihugu ku Kacyiru
Iyi nyubako itanga izo servisi nayo ubwayo nta mezi atanu iramara
Iyi nyubako itanga izo servisi nayo ubwayo nta mezi atanu iramara

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish