Month: <span>January 2013</span>

Yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw'uwo babyaranye

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi umugore witwa Louise Muhire imukekaho uruhare mu rupfu rwa Dr Radjabu Mbukani. Louise Muhire, ni nyina w’abana babiri b’abakobwa; abo bana akaba yarabyaranye na Nyakwigendera Dr Radjabu Mbukani. Nyakwigendera Dr Mbukani yishwe akiri muto dore ko yari afite imyaka 37 y’amavuko. Yaburiwe irengero ku itariki ya 29 Ukuboza 2012, aza […]Irambuye

Ku myaka 10 Davis Straton yegukanye irushanwa rya Talentum

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abahanzi bataramenyekana biyumvamo impano baturutse hose mu gihugu, kuri uyu wa 05 Mutarama ryaraye risojwe ryegukanywe na Biza Davis Straton umusore w’imyaka 10 gusa y’amavuko. Mu marushanwa yabaye, abariteguye bageze kuri ‘sites’ enye (4); i Kayonza, Musanze, Huye n’i Nyarugenge mu gihe kingana n’ukwezi n’igice bashaka abafite impano kurusha abandi mu bari […]Irambuye

Icyumweru gishije abantu 127 biyomoye kuri FDLR

Kuva ku itariki ya 4 Mutarama 2013; abantu 127 barimo n’abarwanyi ba FDLR nibo bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kwitandukanya n’uyu mutwe ukomeje guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku itariki ya 4 Mutarama nibwo Abanyarwanda 80 barimo abasirikare 17 babaga mu mutwe wa FDLR muri Congo bageze ku mupaka […]Irambuye

“Marie Merci Modern market”: Isoko rishya muri Kigali

Abanyakigali, by’umwihariko Abanyakanombe batangiranye umwaka wa 2013 akanyamuneza, dore ko babonye isoko rishya rya kijambere bazajya bahahiramo ryitwa “Marie Merci Modern market”. Iri soko rishya ryubatwe mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro ryafunguwe ku mugaragaro kuwa gatanu tariki 4 Mutarama 2013. Donatien Murenzi, Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Kanombe yatangarije umuseke.com ko bashimishwa nuko […]Irambuye

Bye bye Vacance i Muhanga

Ku mugoroba wo ku ya 04 Mutarama mu nzu ndangamuco(centre culturel) y’Akarere ka Muhanga urubyiruko rugize itsinda Icyizere Group bateguye igitaramo cyo kwifatanya n’abanyeshuli bagiye gusubira ku ishuli bakaba binjiriye ubuntu. Insanganyamatsiko y’iki gitaramo yari “Kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyanbwenge mu rubyiruko”. Baboneyeho no gutanga ubutumwa butandukanye babinyujije mu mikino itandukanye bafatanyije n’ubuyobozi bwa police kuko […]Irambuye

AERG – DOT RWANDA 94 bahuguriwe kwihangira imirimo

Ku bufatanye n’umuryango w’abanyeshyuri bacitse ku icumu rya jenoside (AERG), kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/01/2013 mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo (Rwanda Tourism college) hasojwe amahugurwa ya DOT-RWANDA yaramaze ukwezi. Ayo mahugurwa yaragamije kwigisha urubyiruko rwa banyeshuri barokotse jenoside n’urindi rubyiruko muri rusange kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga, abitabiriye aya mahugurwa bageraga kuri 94. Abitabiriye aya mahugurwa […]Irambuye

Rayon, APR na Kiyovu zatangiye umwaka neza

Umunsi wa 11 wa shampionat kuri uyu wa 05 Mutarama 2013, waranzwe no gutsinda ku makipe akomeye nka Rayon, APR na Kiyovu. Uyu munsi ariko ntabwo waguye neza ikipe yari ku mwanya wa mbere ya AS Kigali kuko yatsinzwe ku munota wa nyuma igitego kimwe na La Jeunnesse. Bituma AS Kigali ihita iva ku mwanya […]Irambuye

Bigogwe: Inka ziri guteza impanuka benezo bakabura

Mu ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Nyabihu Umurenge wa Bigogwe ba nyiri amatungo na ba nyiri abamodoka bari guhombera mu mpanuka bamwe bakihisha abandi. Cyane cyane ba nyiri amatungo cyangwa abayayoboye (abashumba) nibo ngo bakunze guhita barigita iyo habaye impanuka, bagonze inka. Izi mpanuka zikunze kuba cyane ku minsi y’isoko ubwo bene amatungo baba bagiye kuyashakamo […]Irambuye

Prezida wa Gambia ngo yatangiye kuvura SIDA

Mu 2007 Perezida wa Gambia Yahya Abdul Aziz Jammeh yavuze ko ari hafi gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwe ku muti w’icyorezo cya Sida. Ubu aratangaza ko yamaze kuwuvumbura. Perezida Yahya Abdul-Aziz Jemus Junkung Jammeh avuga ko ubuvuzi bwe bukoresha ibyatsi kandi ko amaze gukiza abasaga 68 kuva yatangira kubukoresha. Umunsi wo ku wa kane ngo niwo […]Irambuye

Malala yavuye mu bitaro nyuma y’amezi abiri

Benshi bumvise izina ry’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 warashwe mu mutwe tariki 9 Ukwakira 2012, kuri uyu wa 04 Mutarama yavuye mu bitaro bya Queen Elizabeth Hospital biri i Birmingham muri England. Malala Yousafzai yarashwe n’Aba Taliban baje no kubyigamba, nyuma y’uko ngo yari mu rugamba (campaign) rwo guharanira uburezi ku bana b’abakobwa no kwamagana […]Irambuye

en_USEnglish