Digiqole ad

Runiga wa M23 yikomye Kabila mu kiganiro n’abanyamakuru

Kuri uyu wa 03 Mutarama 2013, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabere i Bunagana mu gace kagenzurwa na M23, Pasteri Runiga Lugero umuyobozi w’ishami rya politi rya M23 yibanze ku kugaragaza ubushobozi bucye bwa President Joseph Kabila ko aribwo bwatumye bafata intwaro.

Pasteri Runiga Lugerero uyoboye politiki ya M23
Pasteri Runiga Lugerero uyoboye politiki ya M23

Runiga Lugero yatangiye asobanura ko bafashe intwaro ngo barengere abaturage batafashe intwaro ngo bice abaturage nk’uko ngo raporo z’Umuryango w’Abibumbye zibibashinja.

Muri iki kiganiro cy’aba banyecongo bavuga ikinyarwanda, cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abanyamakuru bo mu karere n’ab’ibitangazamakuru by’amahanga, hari umwuka w’umutekano dore ko bamwe muri abo banyamakuru baraye muri aka gace bategereje iyi nama ya none. Muri iyi nama kandi aho yabereye hari hagoswe n’abasirikare bagera kuri 30 ba M23.

 

Kabila ntabwo yubahirije ibyo bumvikanye barekura Goma

Runiga wihariye iki kiganiro n’ubwo hari abasirikare bandi bakuru ba M23 nka Gen Makenga na bagenzi be, yavuze ko ubwo bajyaga kuva mu mujyi wa Goma bamenyesheje mu nzandiko Umuryango w’Abibumbye (UN) na CGLR ko bavuye i Goma kuko Kabila yemeye gushyikirana nabo.

Ibi ariko ngo Kabila ntabwo yabyubahirije kuko atigeze we ubwe aza gushyikirana nabo nkuko yari yabyemereye i Kampala imbere y’aba president bagenzi be, ahubwo yagiye yohereza intumwa, ariko we ntiyiyizire nk’uko yari yabisezeranyije.

Ingabo za Congo ziri gupanga gutera M23

Runiga yavuze ko ibi ngo ari ibintu bazi neza, kuko ngo mu duce twa Sake harundanyijwe abacomando bo mu ngabo za FARDC, ahitwa Tongo ngo hari abarwanyi ba FDLR bagera ku 4 000 bifatanyije na FARDC, n’ahitwa Kilorirwe muri Masisi naho ngo hari ingabo nyinshi za FARDC.

Runiga ati “ Icyo aba basirikare bose bagamije si ukurinda umutekano w’abaturage, bari kwiyegeranya ngo badutere, ni amakuru dufite kandi tuzi neza, ariko nta bwoba dufite. Ariko bagahindukira bakabeshya amahanga ngo turi gushyikirana kandi bitegura kudutera.

Abayobozi ba M23 mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi ba M23 mu kiganiro n’abanyamakuru

Runiga yavuze ko M23 itazakomeza kwihanganira ubwicanyi bukomeje gukorerwa abacongomani, cyane cyane abavuga ikinyarwanda. Ashimangira ko niba bukomeje M23 itazatinda kongera gutera kugirango ihagarike ubwo bwicanyi.

Ibi ngo byiyongeraho kuba mubyo bumvikanye bava i Goma harimo ko ingabo za MONUSCO arizo zigomba kugenzura uyu mujyi ariko ubu ukaba wuzuyemo ingabo za FARDC.

Kabila ntiyubahiriza Itegeko Nshinga

Runiga ati “ Birababaje kuba Congo iyoborwa n’aba president babiri, Etienne Tchisekedi muzi neza ko nawe yarahiye nka President ari i Kinshasa, kimwe n’abandi bacongomani benshi ndetse n’amahanga bazi uburyo Kabila yibye amajwi, ibyo byose ni ibintu bibabaje.”

Runiga yavuze kandi ko bitumvikana uburyo Abasenateri ba Congo ubu ngo bamaze imyaka 8 bari ku ntebe badasimburwa.

Itegeko nshinga rya Congo risobanura ko ngo nta mucongomani ukwiye kwicwa uko ari kose ariko nyamara ibi ngo nibyo bikorwa buri munsi Leta ya Kabila ntikurikirane n’abakoze ubwo bwicanyi.

Runiga ati “ Ikibabaje kurenzaho ni uko abaturage bari kwicwa n’inyeshyamba zo mu bihugu duturanye, Kabila yananiwe gusohora mu gihugu yitwa ko ayoboye.

Ikindi Runiga yavuze ngo ni uko itegeko Nshinga rivuga ko hagomba kubaho intara 26, ariko ngo kubera uburangare n’ubushobozi bucye bwa Kabila ngo hari 11 gusa kugeza ubu.

Kabila yabijeje ibitangaza

Amaze gutorwa, president Kabila yatangaje inkingi eshanu z’iterambere (cinq chantiers du dévelopment) agiye kwibandaho; aha ngo harimo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.

Runiga ati “ Muri izi Cinq chantiers yavuze ntanimwe arakora, turacyagendera ku byasizwe na Mobutu. Muri Nord Kivu nta muhanda wa kaburimbo uhaba, n’uhari uva muri Uganda ugarukira i Bunagana. Kaburimbo muri Congo, nazo mbi, ziba mu mijyi gusa, nta mihanda ihuza intara, nta mashanyarazi ahagije kuko hagikoreshwa barrages za cyera cyane zitavugururwa n’ibindi byinshi atigeze akora, ubwo se koko ayoboye iki niba nta gihinduka?”

Abanyamakuru benshi bari baje kumva ibitangazwa na M23
Abanyamakuru benshi bari baje kumva ibitangazwa na M23

Runiga yavuze ko kuba ubwicanyi bukomeje muri Congo atarenganya abasirikare baba bafite inshingano zo kurinda abaturage, ahubwo arenganya cyane Leta ibaha imbunda ariko ntibahe umushahara iba yarabijeje.

Ibi ngo bituma abasirikare bumva ko bagomba kwishakira ikibatunga aho kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu cyabo.

Ku bihano bahawe na UN

Bamwe mu bayobozi b’ingabo ba M23 baherutse gufatirwa ibihano n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye. Ibi kuri M23 ngo biratangaje cyane.

Runiga ati “ mu mirwano yabayeho igihe twafataga Goma na Sake, muzabaze kandi natwe twarabyiboneye nta baturage baguye muri iyi mirwano, abapfuye hafi ya bose ni abasirikare gusa, n’umuturage waba yarishwe n’umusirikare wacu byaba ari impanuka kuko ntabwo twigeze dutunga imbunda zacu ku baturage.

Col Badege uvugwa mu bihano bya UN, bamushinja ko yishe abantu nyamara yarwanaga na Mai Mai Nyatura yariho yica abaturage, ndetse ikimenyimenyi ni abantu bamaze guhunga iyo Mai Mai tumaze kuva mu dice twagenzuraga.

Ikibabaje ariko ni uko UN muri ibyo bihano byayo itareba abo ba Mai Mai ahubwo bareba abarwanyaga abica abantu bakaba aribo bafatira ibihano.

Diaspora y’abanyecongo yaje gufasha M23

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru hari abacongomani bagera ku munani (abagabo batanu n’abadamu batatu) umunani baba muri Canada, Germany, Ububiligi, UK bavuga ko baje gufasha M23 kurwanya Leta ya Kabila ngo kuko idashoboye.

Depite Loger Lumbala uherutse kwitandukanya na Leta ya Kinshasa nawe yari ari muri iyi nama yabereye i Bunagana.

Kugeza ubu, imishyikirano hagati ya Leta ya Kinshasa na M23 izasubukurwa kuri uyu wa 04 Mutarama 2013 i Kampala.

Abajijwe icyo M23 iteganya gukora magingo aya, Pasteri Runiga Lugerero akaba yavuze ko ikizakurikiraho kizamenyekana bitewe n’uko iyi mishyikirano izasubukurwa ejo izagenda.

Aba bagabo bahagaze imbere ni bamwe mu banyecongo baba hanze baje kwifatanya na M23
Aba bagabo bahagaze imbere ni bamwe mu banyecongo baba hanze baje kwifatanya na M23

Photos/Maisha P

MAISHA Patrick
UM– USEKE.COM/Bunagana

en_USEnglish