Month: <span>January 2013</span>

Inyeshyamba za Séléka zegereye Bangui

Byemejwe na Ministre ushinzwe ubutegetsi muri Centre Afrique ko inyashyamba za Séléka ubu ngo ziri mu birometero 75 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bangui. Izi nyeshyamba zongeye kwigira imbere zishaka guhirika president Bozizé mu gihe kuri uyu wa mbere aribwo ibiganiro byo gushaka ubwumvikane byatangiye none (07 Mutarama) i Libreville muri Gabon. Izi nyeshyamba ariko aho […]Irambuye

Nyamasheke: Yakatiwe iminsi 365 azira gukora imibonano mpuzabitsina n’inka

Kuwa 04 Mutarama 2013, Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwahamije umusore w’imyaka 22 witwa Nsengimana Habiyaremye icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, maze rumukatira igifungo cy’umwaka umwe. Iki cyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, Nsengimana yagikoze mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Ukuboza 2012 agikorera mu Mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Gako, Umurenge wa Kagano, […]Irambuye

Urunyanya rumwe ku munsi rwakurinda indwara y’umutima

Benshi bati turazirya cyane mu isosi, abandi bati muri salade. Ni byiza. Ariko burya ngo urunyanya rumwe rubisi buri munsi rwafasha cyane imitsi yo mu mutima wawe kutaziba kubera ibinure bityo urujya n’uruza rw’amaraso mu mutima wawe rukaba nta makemwa. Usibye urunyanya, abo mu bihugu byacu babona bitagoranye cyane, hari ibinini bikoze cyane mu bigize […]Irambuye

Nyagatare: Igitambambuga kiracyahumeka nyuma yo gutabwa mu musarani

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’umwaka umwe yatoraguwe mu musarane mu rugo rw’umuturage witwa Nyirampana Eveline utuye mu murenge wa Rwimiyaga akagali ka Nyendo tariki 27/12/2012 ariko ku bw’amahirwe aracyari muzima. Gusa bivugwa ko hari hashize amezi atatu uyu murutage atahaba. Uwo mwana yatabawe n’abaturage ndetse n’umubyeyi w’umugiraneza amujyana kwa muganga, ubu ameze neza kandi […]Irambuye

Soma wumve uraseka: Ibibera mu ngo zimwe

Umukozi wo mu rugo witwaga Bwenge yakundaga kwiba inzoga ya boss yamara gusomaho akongeramo amazi, noneho boss amaze kumuvumbura azana inzoga basukamo amazi igahinduka nk’amata. Nuko asohotse umukozi aba aragotomeye, ngo yongeremo amazi iba ihindutse nk’amata biramuyobera. Boss atashye ahamagara madam ati “ubu simfashe umujura w’inzoga yanjye hano mu rugo?” ahera ko ahamagara umukozi Boss: […]Irambuye

Biyemereye ko bishe Dr. Mbukani bakoresheje umuhini

Ubwo bari kuri station ya polisi i Nyamirambo abasore babiri, Cyuma Jean Paul na Hagenimana Vital bakunze kwita Nyambo, biyemereye ko aribo bishe Dr Radjabu Mbukani bakoresheje igiti cy’umuhini bari babaje. Nubwo bemera ko bamwishe ariko, uwo bavuga ko ari we wabahaye amafaranga ngo bamwice ari nawe wabyaranye na Dr Mbukani abana babibi b’abakobwa witwa […]Irambuye

Ballon d’or 2012: Iniesta, Ronaldo na Messi ninde ugikwiye?

None kuwa 07 Mutarama nibwo Isi irara imenye umwami wa ruhago mu mwaka ushize hagati ya bariya bakinnyi batatu bakina mu makipe abiri yo muri Espagne. Ni mu mihango iri bubere i Zürich muri Suisse. Ronaldo yatsinze ibitego 60 mu marushanwa yose hamwe mu mwaka ushize. Umutoza we Mourinho avuga ko nta mukinnyi mwiza muri […]Irambuye

Amwe mu mateka ya Kigali mu gihe cy’ubukoloni

Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda ikaba iri hagati mu gihugu. Uretse kuba umurwa mukuru ni umujyi ukorerwa ibintu bitandukanye kuko ubarizwamo ubucuruzi, inganda n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro. Mu 1885, abahagarariye ibihugu by’Iburayi bahuriye i Berilini kugira ngo bigabane Afurika bibone uko biyikoloniza. u Rwanda n’Uburundi bihabwa Ubudage maze biyoborwa nk’igice cy’akolonizwaga n’Ubudage cyo mu burasirazuba. […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 6 atangiye muzika Lil G yamuritse Album ya

Remera – Yemeza ko yatangiye muzika tariki 02 Gashyantare 2007 afite gusa imyaka 12, aha benshi bamwitaga umwana muto. Kuri uyu wa 05 Mutarama 2013 uyu musore ubu w’imyaka 18 yamuritse Album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo”. Ubwo yamurikaga Album ye, abana bari aho bahawe umwanya wo kwidagadura ndetse nabo bagaragaza icyo bashoboye. Lil […]Irambuye

Rwaserera ni umugabo wari utuye i Rusororo

Bateye Rwaserera ni umugani baca iyo abantu basahinda bateye imvururu, nibwo bagira bati: ”Bateye Rwaserera.!“ Wakomotse kuri Rwaserera w’i Rusororo ho mu Rukaryi ahagana mu w’1700. Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima II Rujugira, maze hatera akanda k’inzara kayogoza u Bwanacyambwe, u Rukaryi, n’ u Buganza. Hagatura umugabo Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka […]Irambuye

en_USEnglish