Digiqole ad

“Akanozasuku” bamwe basigaye bakita “Agakwizamwanda”

Ku bagenzi benshi bakoresha Taxi Moto bamwe ntabwo bagikunze gukoresha akambaro gato kiswe “Akanozasuku” ngo bitewe n’uburyo batacyizera imikoreshereze yako.

Akanozasuku ubusanzwe ngo kaba kagomba gokoreshwa rimwe, aha twasanze bajya impaka niba ako uyu mugenzi yambitswe kari gashya cyangwa bari bamwambitse akakoreshejwe
Akanozasuku ubusanzwe ngo kaba kagomba gokoreshwa rimwe, aha twasanze bajya impaka niba ako uyu mugenzi yambitswe kari gashya cyangwa bari bamwambitse akakoreshejwe

Abagenzi batega moto aho ubasanze usanga bavuga ko batishimiye ako kambaro ahubwo basigaye bakita “ Agakwizamwanda”.

Icyo aba bagenzi batega moto bahuriraho ni uko abamotari ngo bacunga ku jisho aba bagenzi akenshi baba bihuta bakabaha ‘akanozasuku’ kakoreshejwe bongeye bakazingazinga neza ku buryo butoroshye kubibona.

Musafiri Glody akoresha moto kenshi, yavuze ko ibi amaze kubibona kenshi aho umumotari amuha akanozasuku kamaze gukoreshwa rimwe na rimwe akabibona nyuma.

Abagenzi bemeza ko bari bamaze kumenyera no kumenya ibyiza by’akanozasuku, ariko kuva batangira kumenya amayeri y’aba bamotari ngo ntabwo bacyizera aka kambaro ko ku mutwe, ndetse ngo abenshi basigaye bihitiramo kwiyambarira kasike (casquet) batakabanje.

Abamotari bashinjwa iyi ngeso yo gutanga akanozasuku kakoreshejwe iyo uganiriye nabo, ntibabanza kukwemerera ko aribyo, ariko urakomeza bakaza kukubwiza ukuri.

Umwe muri bo ukorera ahitwa ku Kisimenti yabwiye Umuseke.com ati “ Ubundi urebye ibyo koko nibyo ariko urebye ikibazo ni igiciro cyako, nawe ubare abagenzi dutwara buri munsi, buri wese umutangaho 50F y’igiciro cy’akanozasuku, usanga umuntu yabihomberamo, niyo mpamvu bamwe muri twe bacunga ku jisho abagenzi bakabambika utwakoreshejwe.

Abatega taxi moto mujye mureba neza niba akanozasuku muhawe gafunze neza kandi ari gashya
Abatega taxi moto mujye mureba neza niba akanozasuku muhawe gafunze neza kandi ari gashya

Eric Nisingizwe, umuyobozi w’ihuriro ry’ama Cooperative y’abamotari mu rwanda (FERWACOTA) yadutangarije ko icyo kibazo kimaze iminsi kivugwa ariko bitoroshye gufata uwakoze iki gikorwa kibi.

Kuri Nisingizwe we ngo si ikibazo cy’igihombo kuko amafaranga 50 ku kanozasuku atatuma umumotari ahomba, ahubwo ari ingeso ya bamwe mu bamotari ituma bashaka ko kamwe gakoreshwa inshuro irenze imwe.

Uyu mugabo we akaba avuga ko abagenzi bakwiye kujya bacunga neza bakareba niba akanozasuku bahawe gapfunyitse neza kandi ari gashya.

Nisingizwe akavuga ko atakwibagirwa gushima abamotari b’inyangamugayo badakora bene ayo makosa yo guha abantu akanozasuku inshuro irenze imwe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish