Digiqole ad

Abanyamerika bari guhaha imbunda cyane nyuma y’uko 27 bishwe

Amagana y’abakunda imbunda ari kubyiganira mu mazu zicururizwamo iminsi micye nyuma y’iminsi 20 umusore w’imyaka 20 yishe abana 20 n’abagore barindwi mu ishuri akoresheje imbunda zigurwa mu maduka.

Isoko ry'intwaro riruzuye
Isoko ry’intwaro riruzuye

Nubwo abayobozi ba Amerika bakomeje guhamagarira abayituye kwirinda ikoreshwa ry’indwaro muri rubanda, abaturage bo ntibabikozwa.

Abacuruza intwaro muri Virginia bemeje ko muri iyi minsi aribwo bari kubona abakiliya benshi kurusha mbere.

Umuhungu witwa Lanza wishe bariya bana mu kwezi gushize, yakoresheje intwaro yitwa AR-15, umucuruzi w’intwaro yatangaje ko ubu arizo ziri kugurwa cyane.

Aba bacuruzi kandi ngo muri iyi minsi byabasabye kujya kurangura izindi mbunda kuko nko muri week end ishize ngo izo bari bafite zababanjye iyanga kubera abaguzi benshi.

Jerry Cochran ucuruza intwaro yagize ati “ Kuwa gatanu niwo munsi abakiliya babaye benshi kurusha indi yose, buri munota twacuruzaga nibura hafi imbunda ebyiri.”

Igiteye aba banyamerika guhaha imbunda kurusha ibindi ubu, ngo ni uko bafite ubwoba ko amategeko mashya ashobora kuza gushyirwaho abuza kugurisha no kugura imbunda zimwe na zimwe zishobora gukoreshwa mu bugizi bwa nabi muri rubanda.

Igiciro cy’imbunda ngo biteganyijwe kandi ko gishobora kuzamuka mu minsi iri imbere muri Amerika (USA). AR-15 imbunda umusore yakoresheje yica abana nawe akazi kwirasa akoresheje pistoret, ubusanzwe ngo igura amadorari asaga 600$.

Igiteye ubwoba muri ubu bucuruzi, ni uko abana batageze no ku myaka 20 ngo nabo ubu bemerewe kujya kwigurura imbunda nk’abagura imipira yo gukinisha.

Hari na bamwe bo baherutse kwigaragambya bafite ibyapa byanditseho ngo “ No more Gun Control” bivuze ngo ntahagire ubabuza kwitungira ibi bikoresho byica.

Intwaro ziragurwa
Intwaro ziragurwa
Imbunda za AR-15 umwana yakoresheje yica ibibondo 20 nizo ziri kugurwa cyane
Imbunda za AR-15 umwana yakoresheje yica ibibondo 20 nizo ziri kugurwa cyane

The Sun

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish